AFC/M23 yatangiye kuva mu mujyi wa Uvira

Umuvugizi wa Gisirikare wa AFC/M23 Col. Willy Ngoma yavuze ko umutwe wabo uri kuva mu mujyi wa Uvira baherutse gufata, mu rwego rwo kubahiriza amasezerano y’amahoro.

Videwo igaragaza ingabo zimwe zigenda n’amaguru, ndetse n’izindi ziri ku modoka itwaye imbunda yagaragaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 17 Ukuboza, n’ubutumwa buvuga ko izo ngabo zatangiue kuva Uvira kubera impamvu z’amahoro.

Ifoto yoherejwe na Willy Ngoma kuri X na yo yari ifite ayo makuru.

Gahunda yo kuva mu mujyi wa Uvira igitangira kuvugwa mu ntangiriro z’iki cyumweru, ntiyakiriwe neza n’abahatuye bagaragaje impungenge ko Ingabo za Congo n’abafatanyabikorwa babo barimo FDLR, Wazalendo ndetse n’Abarundi bazahita bagaruka bakarimbura Abanyamulenge ndetse n’Abandi bakongomani bavuga Ikinyarwanda bari bamaze igihe bibasirwa.

AFC/M23 yari yavuze ko yemera kuva Uvira, ikajya mu nkengero zayo, ariko umujyi ugashyirwamo ingabo zidafite aho zibogamiye, aho kugira ngo abasanzwe barayogoje aka karere bongere kugarukamo bakomeze gukora amarorerwa.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka