Polisi yafashe abantu umunani bakurikiranyweho ubujura bw’ibikoresho by’ikoranabuhanga

Polisi y’u Rwanda mu bikorwa bitandukanye yagaruje ibikoresho by’ikoranabuhanga byibwe, hafatwa abantu umunani (8) bakekwaho kugira uruhare muri ubwo bujura.

Ibyagarujwe byose hamwe ni telefone 29, mudasobwa ebyiri (2) na camera imwe yo mu bwoko bwa Canon, byafatiwe mu Mujyi wa Kigali n’i Nyamata mu Karere ka Bugesera.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Ukuboza 2025, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko mu bafashwe harimo abakekwaho kwiba, gucuruza no guhindura nimero iranga ibikoresho by’ikoranabuhanga (IMEI) bagamije kuyobya uburari.

Yagize ati “Batandatu muri bo bafatiwe mu Karere ka Bugesera barimo 3 bakoraga ubucuruzi bw’ibikoresho by’ikoranabuhanga n’abatekinisiye 3, byagaragaye ko bifashishwaga mu kubihindurira nimero ibiranga kugira ngo bidakurikiranwa, mu gihe abandi 2 bakurikiranyweho ubujura, bafatiwe mu Mujyi wa Kigali.”

ACP Rutikanga yihanangirije abishora mu bujura bw’ibikoresho by’ikoranabuhanga n’uwo ari we wese ugerageza kubutiza umurindi.

Ati “Turihanangiriza abishora mu bujura bw’ibikoresho by’ikoranabuhanga nka telefone, mudasobwa n’ibindi n’ababutiza umurindi bose barimo ababigura nabo usanga barashinze amasoko y’ibyibano, ndetse n’abatekinisiye babafasha kubihindurira nimero yihariye ibiranga ko bose bahagurukiwe.”

Bimwe mu byo bafatanywe
Bimwe mu byo bafatanywe

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda kandi yaburiye n’undi wese ubitekereza guhindura imyumvire agakura amaboko mu mufuka, kugira ngo akore yiteze imbere aho kumva ko azabeshwaho no kurarikira iby’abandi, kuko hazakomeza ibikorwa byo guhangana nabo ku bufatanye n’izindi nzego z’ubuyobozi n’abaturage bagashyikirizwa ubutabera.

Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), kugira ngo hakomeze iperereza ku byaha bakurikiranyweho, hakaba hakomeje gushakishwa ba nyir’ibikoresho byafashwe kugira ngo babisubizwe.

Amabwiriza Nº DGO/REG/005, agenga ubucuruzi bw’ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe, avuga ko mbere yo kugura ibikoresho by’amashanyarazi cyangwa iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe, ucuruza agomba kubanza kugenzura ko ubigurisha ari we nyirabyo wemewe n’amategeko.

Aya mabwiriza kandi ategeka ucuruza kugenzura neza ko ibikoresho by’amashanyarazi cyangwa iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe yifuza kugura byujuje ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge, akandika amakuru y’ingenzi ajyanye n’igikoresho cy’amashanyarazi cyangwa icy’ikoranabuhanga cyakoreshejwe aguze, ndetse n’icyo yagurishije kimwe n’umwirondoro w’ugurisha.

Itegeko no.68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 166 ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 muri iryo tegeko ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro cyangwa kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka