Kuri uyu wa Mbere tariki 20 Nyakanga 2026, i Muscat mu Bwami bwa Oman, hatangijwe ku mugaragaro ingendo z’indege za sosiyete y’ubwikorezi bwo mu kirere itwara abantu ku giciro gito, SalamAir, zizahuza Muscat na Kigali.
Abanyarwanda batuye muri Mali mu Mujyi wa Bamako, kuri iki cyumweru bifatanyije n’inshuti z’u Rwanda kwizihiza isabukuru ya 32 yo Kwibohora, mu gikorwa cyitabiriwe n’abahagarariye Guverinoma ya Mali, abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga ndetse n’inshuti z’u Rwanda.
Urukiko rwa Rubanda rw’Ubujurire rwa Paris, mu gicuku gishyira kuri uyu wa 18 Nyakanga rwashimangiye igifungo cy’imyaka 27 cyari cyakatiwe Dr Eugène Rwamucyo.
Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwasabye urukiko guhanisha Dr. Eugene Rwamucyo igifungo cy’imyaka mirongo itatu.
Dany Vassyli Mugisha yatorewe kuba Umuvugizi w’Inteko y’Urubyiruko rw’Ibihugu bikoresha Igifaransa (Parlement Francophone des Jeunes), umwanya ukomeye uzamufasha guhagararira no kuvuganira urubyiruko rwo mu bihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa.
U Rwanda na New Zealand byateye indi ntambwe ikomeye mu gushimangira umubano wabyo, nyuma yo gusinya amasezerano mashya y’ubufatanye agamije kunoza ibiganiro bya politiki hagati y’ibihugu byombi.
Me André-Martin Karongozi, uhagarariye bamwe mu baregera indishyi z’akababaro (parties civiles), yashimangiye ko urwo rubanza rutagomba kwitiranywa na politiki.
U Rwanda rwahize ibihugu byo ku Mugabane wa Afurika byitwaye neza kurusha ibindi muri raporo ngarukamwaka y’ikigo mpuzamahanga cy’imari (IIF).
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa yashimangiye ko intego za gahunda y’Umuryango w’Abibumbye y’Iterambere rirambye (SDGs 2030) zizagerwaho, niha ibihugu byemeye gutanga ikiguzi gisabwa.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko Senateri wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Lindsey Graham, azibukwa nk’umuntu wavugishaga ukuri kandi waharaniraga ubufatanye hagati ya Amerika n’Afurika.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yageze i Doha muri Qatar mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Nyakanga 2026, aho yagiye kwifatanya n’abaturage ba Qatar, Umuryango w’Abami n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, mu kababaro k’urupfu rwa se, Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani.
Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani, wabaye Emir wa Qatar akaba se wa Emir wa Qatar uri ho kuri ubu, ndetse akaba afatwa nk’uwahinduye iki gihugu gito cyo mu kigobe akakigira kimwe mu bihugu bikize cyane kandi bifite ijambo rikomeye ku isi yitabye Imana ku myaka 74.
Lindsey Graham, umwe mu basenateri b’Abarepubulikani bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba n’inshuti ikomeye y’u Rwanda yitabye Imana afite imyaka 71 azize uburwayi bwaje butunguranye kandi bwamufashe igihe gito, nk’uko byatangajwe n’ibiro bye.
Mu iburanisha rw’urubanza rwa Dr. Eugène Rwamucyo mu Bufaransa, impuguke mu by’imitekerereze, Emmanuelle Semiaticki, yabwiye urukiko ko mu isuzuma yamukoreye ku wa 20 Kamena 2026 yabonye uregwa ashaka kugenzura uko ikiganiro kigenda aho gusubiza mu buryo busanzwe ibibazo yabazwaga.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yavuze ko Afurika igomba kwihutisha impinduka igana ku burezi bushingiye ku bushobozi (competency-based education), bushyigikiwe n’ubufatanye bukomeye hagati ya Leta, abikorera n’inzego z’amashuri.
Mu rubanza rwa Dr. Eugène Rwamucyo rukomeje mu Bufaransa, impuguke mu by’imitekerereze, Bwana Delannoy, yatangaje ko mu kiganiro yagiranye n’uregwa, yamusobanuriye ko afata ifatwa rye nk’ingaruka z’ihinduka ry’umubano wa dipolomasi hagati y’u Bufaransa n’u Rwanda.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko ubwenge buhangano (Artificial Intelligence - AI) bufite ubushobozi bwo guhindura ubuzima bw’abantu no kongera imbaraga z’ubukungu, ashimangira ko Afurika ifite amahirwe akomeye yo gutanga umusanzu mu bukungu bw’ikoranabuhanga ku Isi.
Perezida Kagame yavuze ko kugira ngo AI igirire abantu bose akamaro, amahanga akwiriye gushyira imbaraga mu bintu bitatu by’ingenzi.
Perezida Paul Kagame yavuze ko Afurika ikwiye kugira uruhare rugaragara mu kubaka no guteza imbere ikoranabuhanga rishingiye ku bwenge buhangano (Artificial Intelligence/AI), aho gukomeza kuba umuguzi waryo gusa, ashimangira ko gushora imari muri iri koranabuhanga ari byo bizafasha kurinda ejo hazaza h’umugabane n’isi muri (…)
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ari i Genève mu Busuwisi aho ateganyijwe gutanga ijambo nyamukuru mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro inama mpuzamahanga ya AI for Good Global Summit 2026.
U Rwanda rwagaragaje ko rufite intego yo kuba igicumbi cyo guhanga udushya ku Mugabane wa Afurika, aho ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano AI, buzifashishwa nk’inkingi ikomeye mu guteza imbere ubukungu bushingiye ku bumenyi no guhanga ibishya.
Umutangabuhamya warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yabwiye Urukiko rwa Rubanda rwa Paris ruburanisha urubanza rw’ubujurire rwa Dr Eugène Rwamucyo ko nyuma yo kurokoka ibitero byagabwe ku batutsi bari bahungiye ku musozi wa Kabuye mu cyahoze ari Komini Ndora, yihishe mu mwobo yari yaracukuye iwe kugeza igihe Inkotanyi (…)
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, mu ruzinduko akomeje kugirira muri Israel yasuye umuryango Save a Child’s Heart ukorera mu bitaro bya Wolfson Medical Center ukaba umaze n’igihe kirekire ukorana n’u Rwanda.
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yagizwe umwe mu bayobozi ba Komisiyo nshya mpuzamahanga ishinzwe ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI), yashyizweho n’Umuryango w’Abibumbye binyuze mu Ishami ry’Itumanaho ku Isi (ITU).
U Rwanda na Israel byashyize umukono ku masezerano agamije kwagura ubufatanye mu nzego z’iterambere, guhanga udushya ndetse n’uburezi.
Umutangabuhamya yabwiye Urukiko rwa Rubanda rw’i Paris mu Bufaransa, ruburanisha Dr Eugène Rwamucyo, ko yamubonye mu ntangiriro za Gicurasi 1994 kuri bariyeri i Butare yambaye imyenda ya gisirikare, yitwaje imbunda kandi ari kumwe n’abantu bari bafite uruhare rukomeye mu bwicanyi bwakorwaga muri ako gace.
Ambasade y’u Rwanda mu Burusiya ifatanyije n’Umuryango w’Abanyarwanda batuye muri iki gihugu na Belarus, bateguye Irushanwa rya Kwibohora ku nshuro ya 32 ryabereye ku kibuga cy’imikino cya Kaminuza ya RUDN.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb Olivier Nduhungirehe yashimye byimazeyo ubuyobozi bwa Louise Mushikiwabo, Umunyamabaga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, ku mpinduka zifatika amaze kugeza kuri uyu muryango muri Manda ebyiri amaze awuyobora.
Inama y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Uburenganzira bwa Muntu (Human Rights Council) yemeje raporo y’ibyavuye mu isuzuma rya kane u Rwanda rwakozweho muri gahunda ya Universal Periodic Review (UPR), igamije guteza imbere no kurengera uburenganzira bwa muntu.
U Rwanda rwasabye u Burundi guhagarika uruhare rwabwo rutaziguye mu makimbirane arimo kubera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).