Muri Kenya, abagabo babiri bafatanywe imifuka 26 y’urumogi n’inyama z’ihene, ndetse n’ibikoresho by’ikoranabuhanga bibye, bakabihisha mu rusengero mu gace kitwa Ongata Rongai, Kajiado ya ruguru.
Perezida w’u Budage, Frank-Walter Steinmeier, ubwo yari mu ruzinduko rw’iminsi itatu muri Tanzania, yasabye imbabazi kubera ibikorwa bibi byakozwe n’abasirikare b’u Budage, muri icyo gihugu mu gihe cy’ubukoloni.
Birashoboka ko hari bamwe mu batwawe bunyago n’umutwe wa Hamas ku itariki 7 Ukwakira 2023, nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi w’Ishami rishinzwe ibya gisirikare muri uwo mutwe.
Sena ya Amerika yananiwe kumvikana ku nkunga yagombaga guhabwa Ukraine na Israel, ingana na Miliyari 14.3 z’Amadorari ya Amerika.
Umwami w’u Bwongereza, Charles III, ari muri Kenya mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ine. Urwo rukaba ari rwo ruzinduko rwa mbere akoze mu gihugu cyo mu Muryango wa Commonwealth kuva yahabwa inkoni y’Ubwami.
Mu gihe amahanga asaba igihugu cya Israel guhagarika ibitero igaba kuri Gaza, Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yavuze ko Israel itazigera ihagarika kurasa no guhagarika ibitero kuri Gaza.
Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yavuze impungenge atewe n’imyitwarire y’ibihugu biri inyuma ye mu ntambara arwana n’Uburusiya, ashimangira ko asanga nta wundi muntu wizeye intsinzi ye usibye we gusa, kuko ngo abona intwaro bamuha zidahagije kumufasha ngo abe yatsinda Uburusiya.
Leza Zunze Ubumwe za Amerika zasabye Israel gufata ingamba zikwiye, ziyifasha mu gushobora gutandukanya abasivili b’Abanya-Palestine n’umutwe wa Hamas, mu gihe igisirikare cya Israel gikomeje kongera ibitero byo ku butaka byo guhashya uwo mutwe muri Gaza.
Ishuri riherereye mu Mujyi wa Bolshoy Kamen ryo mu Burusiya, ryanenzwe bikomeye n’abanyeshuri ndetse n’ababyeyi, nyuma yo gushyira za camera zicunga umutekano mu bwiherero bw’abakobwa.
Umugabo w’Umunya-Lithuania utaratangajwe amazina, afungiwe muri Espagne nyuma y’uko yari amaze gukora uburiganya muri za Resitora zigera kuri 20, aho yagendaga agasaba ibyo kurya no kunywa, hanyuma yamara kurya agahita yikubita hasi agafata mu gatuza nk’ufashwe n’indwara y’umutima bitunguranye kugira ngo batamwishyuza ibyo (...)
Arnold Schwarzenegger, umukinnyi wa filimi w’icyamamare wamenyekanye cyane nka ‘Komando’ ndetse akaba yari azwiho gukora siporo yo guterura ibintu biremereye bita ‘bodybuilding’ cyangwa se kubaka umubiri, yatangaje ko ashaka kubona amaraso mashya cyangwa se abantu bakiri bato bahatana mu matora ataha y’Umukuru w’igihugu (...)
Muri Mexique, abantu 27 bishwe n’inkubi y’umuyaga yiswe ‘Otis’ ivanze n’imvura, yibasiye agace kitwa Acapulco, gaherereye mu Majyepfo y’uburengerazuba bw.icyo gihugu, ibikorwa by’ubutabazi bikaba bikomeje.
Umugabo wo muri Kenya, abinyujije muri videwo yashyize ku rubuga rwa X izwi cyane nka Twitter, yavuze ko ashaka umukiriya wamugurira impyiko ye kuri Miliyoni 350 z’Amashilingi ya Kenya, ni ukuvuga agera hafi kuri Miliyari eshatu z’Amafaranga y’u Rwanda, kugira ngo ashobore kwikura mu bukene bumwugarije.
Inzego z’umutekano z’u Rwanda (RSF) ziri muri Mozambique mu Ntara ya Cabo Delgado, zatanze ibikoresho by’ishuri bigenewe abana baturuka mu miryango itishoboye, biga mu mashuri yo mu mujyi wa Mocimboa da Praia.
Abantu 22 bishwe barashwe abandi barenga 50 barakomereka, nyuma y’uko umuntu arashe mu kivunge cy’abantu mu kabari n’ahakinirwa ‘bowling’ mu mujyi wa Lewiston, Leta ya Maine muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA).
Insoresore zo mu gace ka Beni mu Mujyi wa Oichi uri mu Ntara ya Kivu ya ruguru muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo (RDC), zatwitse amakamyo atatu y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (WFP), yari agemuriye ibyo kurya abakuwe mu byabo n’intambara bari muri ako gace.
Abaturage batuye muri Teritwari ya Nyiragongo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bahunze ibice batuyemo, kubera gukozanyaho kw’abarwanyi ba Wazalendo, imirwano yabereye i Kanyarucinya.
Umutwe wa Hamas watangaje ko ku wa Mbere tariki 23 Ukwakira 2023, warekuye abagore babiri bageze mu kigero cy’izabukuru bakomoka muri Israel, mu bo wari warafashe bugwate muri Gaza.
Minisitiri w’Ubutabera w’u Bubiligi, Vincent Van Quickenborne, yatangaje ko yeguye ku mirimo ye kubera ikibazo cy’abantu baherutse kwicirwa mu murwa mukuru w’icyo gihugu, Bruxelles.
Abarwanyi ba Wazalendo n’indi mitwe bafatanyije kurwanya umutwe w’inyeshyamba wa M23, bigaragambirije ku mupaka muto uhuza Goma na Gisenyi bashaka kwinjira mu Rwanda.
Abagize Guverinoma y’inzibacyuho mu gihugu cya Niger, batangaje ko Mohamed Bazoum wahoze ari Perezida wa w’icyo gihugu, yafashwe agiye gutoroka.
Igihugu cya Israel cyemeye gufungura umupaka kigenzura kugira ngo igihugu cya Misiri kibashe koherereza imfashanyo abasivili, bahunze intambara mu bice bitandukanye byo muri Gaza.
Mu masaha ya mu gitondo kuri uyu wa gatatu, ubutumwa bwa email bwisukiranyije mu dusanduku tw’abayobozi b’ibibuga by’indege hirya no hino mu Bufaransa, aho uwa bwohereje utaramenyekana kugeza ubu, yavugaga ko hari ibibuga by’indege bitandatu byo mu gihugu bishobora guturikiraho ibisasu.
Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje ko ba mukerarugendo babiri n’umushoferi bishwe n’igitero cyagabwe n’umutwe w’iterabwoba wa ADF, ubwo abo bantu bari muri Pariki yitiriwe Queen Elizabeth mu gace ka Kasese.
Mu gihugu cya Nigeria abagera kuri 50 barimo abana n’abagore bashimuswe n’abantu bitwaje intwaro mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bw’iki gihugu.
Igihugu cya Israel cyasabye ko abaturage basaga miliyoni imwe baba mu Majyaruguru ya Gaza, kwimukira mu Majyepfo yaho mu gihe kitarenze amasaha 24, mu rwego rwo kwirinda kugerwaho n’ingaruka z’intambara irwanamo n’umutwe wa Hamas.
Sylvia Bongo Ondimba Valentin, umugore wa Ali Bongo Ondimba wahoze ari Perezida wa Gabon yafunzwe, aho akurikiranyweho ibyaha byo kunyereza umutungo wa Leta mu gihe umugabo we yayoboraga Gabon.
Umushumba wa Kiriziya Gatolika ku Isi Papa Francis yasabye igihugu cya Israel n’umutwe wa Hamas guhagarika imirwano kuko irimo gutikiriramo imbaga y’abantu b’inzirakarengane.
Uwahoze ari Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, akaba umuhuza w’impande zishyamiranye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yasabye ko imirwano ihagarara muri Kivu y’Amajyaruguru, kugira ngo hakorwe ubutabazi n’ibikorwa byo kugarura amahoro.
Umuyahudi Ezra Yachin, wahoze mu gisirikare cya Israel, ku myaka ye 95 yasubiye ku rugamba Igihugu cye gihanganyemo n’umutwe wa Hamas.