Kugeza ku wa 30 Kamena 2026, abamaze guhitanwa n’icyorezo cya Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo mu Ntara za Ituri, Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, bamaze kugera kuri 438.
Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yagize bwana John Chrysostom Minisitiri ushinzwe Uburezi na Siporo w’agateganyo
Inama yo ku rwego rwo hejuru yahuje u Rwanda, Congo, yarangiye ibihugu byombi byiyemeje kohererezanya impunzi.
Minisitiri w’Intebe Dr Justin Nsengiyumva, yavuze ko u Rwanda rwiteguye kurushaho gishimangira ubufatanye na Lesotho mu bijyanye n’imiyoborere kugira ngo bigirire akamara abaturage b’Ibihugu byombi.
Kuva ku wa 20 kugeza kuri uyu wa 21 Kamena 2026, intumwa ziturutse mu Rwanda, Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR, zahuriye i Addis Ababa muri Ethiopia mu biganiro bigamije kurebera hamwe uburyo bwo gufasha impunzi zishaka gutaha ku bushake ziri mu bihugu (…)
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Hon. Olivier J.P. Nduhungirehe, mu ruzinduko yagiriye muri Afurika y’Epfo, yahuye n’Abanyarwanda batuye muri icyo Gihugu abagaragariza ishusho rusange y’umubano warwo na Afurika y’Epfo.
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Emmanuel Ugirashebuja, yahagarariye Perezida Paul Kagame, mu muhango wo gutangiza inama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma igamije kurebera hamwe intambwe imaze guterwa ku cyemezo gikomeye cya Loni A/RES/90/250 ku bucuruzi bwakorewe abacakara bambutswaga inyanja ya (…)
Ingabo z’igihugu cya Ghana, ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu, zatashye ku mugaragaro urwibutso rwihariye rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu kigo cya gisirikare cya Burma Camp.
Inzego z’ubuzima muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, zihanganye n’ibibazo bifitanye isano n’imyemerere ya gakondo cyangwa iyobokamana nka kimwe mu bituma abarwayi bamwe bafatwa na Ebola, maze babona ibimenyetso byayo birimo kuva amaraso mu myanya itandukanye ku mubiri, bakabona ko ari indwara iterwa n’amashitani cyangwa (…)
Guverinoma y’u Rwanda yakiriye icyiciro cya 23 cy’abimukira 173 baturutse muri Libya, basaba ubuhungiro.
Minisitiri w’Intebe wa Equatorial Guinea, Manuel Osa Nsue Nsua yatanze ubwegure bwa Guverinoma yari ayoboye nyuma yo kunanirwa kugera ku ntego yari yihaye, nk’uko byatangajwe na Visi-Perezida w’icyo gihugu Teodoro Nguema Obiang Mangue.
Minisiteri y’Ubuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), yatangaje ko icyorezo cya Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo kugeza ku wa 14 Kamena yari imaze guhitana abantu 191 mu gihe abo byemejwe ko bapimwe bamaze kuyandura ari 808.
Perezida Paul Kagame yashimangiye ko ubufatanye mu by’ingendo zo mu kirere ari ingenzi mu guteza imbere ubwikorezi bwo mu kirere no kuzamura ubukungu bw’ibihugu bya Afurika, agaragaza amahirwe u Rwanda rwungukiyemo.
Ingabo z’u Rwanda zigize Rwanbatt-1 hamwe n’abapolisi b’u Rwanda (RWA-FPU III) bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, ku bufatanye n’ Umuryango witwa Society for Family Health, batanze serivisi z’ubuvuzi ku buntu ku baturage barenga 200 bo mu gace ka Gudele i Juba muri Sudani y’Epfo.
Ambasaderi Bazivamo Christophe, Umunyamabaga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, yagaragaje ko indangagaciro zirimo ubumwe, gukunda Igihugu, FPR izihuriyeho n’ishyaka PASTEF (Patriotes Africains du Sénégal pour le Travail, l’Ethique et la Fraternité) riri ku butegetsi muri Senegal.
Umutwe uhanganye n’ubutegetsi bwa Leta ya Congo Kinshasa, AFC/M23 wavuze ko nubwo hari inzira z’ubuhuza n’ibiganiro bya dipolomasi biri gukorwa, ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje kurenga ku masezerano y’amahoro, mu gihe nta ngamba zikomeye zifatwa n’umuryango mpuzamahanga cyangwa imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu.
Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko kurengera ibidukikije n’umutungo kamere wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) bikwiye gushyirwa imbere mu rugendo rwo kubaka igihugu no guteza imbere abaturage.
Umuyobozi mukuru ushinzwe iterambere ry’Imijyi n’igenamigambi mu Mujyi wa Nairobi, Patrick Analo Akivaga, yatawe muri yombi nyuma y’uko Urwego rushinzwe kurwanya ruswa n’imyitwarire mibi muri Kenya rumusanganye ibifurumba by’amafaranga arenga miliyoni 65 z’Amashilingi ya Kenya ni ukuvuga (Miliyoni 735 n’ibihumbi 126 (…)
Ubuzima bwahagaze mu Murwa Mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kinshasa, nyuma y’uko ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi kuri uyu wa Gatatu rihamagariye abaturage gukora imyigaragambyo mu rwego rwo kwamagana umugambi wo guhindura Itegeko Nshinga.
Abarenga miliyoni 50 b’Abanyetiyopiya bazindukiye mu matora rusange yabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Kamena 2026, mu gikorwa gifatwa nk’icy’ingenzi mu rugendo rwa Demokarasi muri iki gihugu.
U Rwanda rukomeje kugaragara mu bihugu bya mbere ku Isi bitanga abasirikare n’abapolisi mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (UN Peacekeeping Missions).
Muri Kenya, Ishyirahamwe ry’Abaganga, Abakora muri za Farumasi n’Abaganga b’Amenyo (KMPDU), ryahaye Guverinoma amasaha 48 ntarengwa, yo kuba yamaze gutangaza ku mugaragaro ibiganiro bivugwa ko birimo kuba hagati yayo n’ubutegetsi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bijyanye no gushyiraho ikigo gishyirwamo abari mu kato no (…)
Mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya Ebola iterwa na virusi ya Bundibugyo (Bundibugyo virus disease – BVD) kiri kugaragara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), kikaba kimaze no gutangwamo raporo y’abarwayi muri Uganda, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) ryahuje impuguke n’amatsinda (…)
Ku wa Kane tariki ya 28 Gicurasi, i Goma, umuhuzabikorwa wa politiki wa AFC/M23, Corneille Nangaa Yobeluo, ari kumwe n’umwungirije Bertrand Bisimwa, bagiranye inama n’abahagarariye amadini n’amatorero yo muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo ku bijyanye no kurwanya icyorezo cya Ebola.
Kuri uyu wa 26 Gicurasi, i Goma, ubuyobozi bwa politiki bwa AFC/M23 bwakiriye intumwa z’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, World Health Organization (WHO), zije kuganira ku ngamba zo gukumira no guhangana n’icyorezo cya Ebola.
Uwahoze ari Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, yanenze bikomeye ubutegetsi bwa Perezida William Ruto kubera izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli n’ubuzima bukomeje guhenda.
Ousmane Sonko wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Sénégal, yatorewe kuyobora Inteko Ishinga Amategeko, kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Gicurasi 2026, nyuma yo kongera kwemererwa kuyisubiramo.
Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yanenze umurongo Leta Zunze Ubumwe za Amerika yafashe wo gufatira u Rwanda ibihano kubera ibirego bishingiye ku ntambara iri mu Burasirazuba bwa Congo.
Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida w’Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi (International Fund for Agricultural Development – IFAD), Álvaro Lario.
Perezida Paul Kagame yagaragaje ko Afurika imaze igihe yizezwa ibitangaza igahabwa amasezerano menshi n’amahanga ariko akenshi ntashyirwe mu bikorwa ngo agire icyo afasha abaturage ku buryo bufatika.