Abanyamuryango ba Unity Club bifatanyije n’ababyeyi b’Intwaza kwizihiza Noheli n’Ubunani
Abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri, basuye ababyeyi b’Intwaza batuye mu rugo rw’Impinganzima rwa Bugesera, mu rwego rwo gusabana no kubifuriza iminsi mikuru myiza ibinjiza mu mwaka mushya wa 2026.
Iki gikorwa ngarukamwaka, cyabaye ku wa Gatanu tariki 12 Ukuboza 2025, gifite insanganyamatsiko igira iti “Tubarere nk’uko batureze!”, kikaba kigamije kwifatanya n’ababyeyi b’Intwaza batujwe mu ngo z’Impinganzima za Huye, Nyanza, Bugesera na Rusizi.
Mu izina rya Madamu Jeannette Kagame, Intwararumuri, Rita Zirimwabagabo, yavuze ko mu bikorwa nyamukuru by’umwaka Unity Club igira, harimo gusangira no kwifuriza Noheli nziza n’umwaka mushya muhire ababyeyi b’Intwaza bo mu Impinganzima ya, Bugesera, Huye, Nyanza na Rusizi.
Ati “Babyeyi beza, Umuryango Unity Club Intwararumuri, tubifurije kuzagira Noheli nziza n’umwaka mushya muhire wa 2026. Mukomeze mutubere isoko y’ihumure, isomo ry’ubudaheranwa n’inyigisho ishimangira ko ubumwe ariwo muti w’amateka twanyuzemo. Imana ibahe umugisha.”
Yanashimye Leta y’u Rwanda, kuko nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi no kurokora abahigwaga, ubuyobozi bw’Igihugu bwihutiye gushaka icyakorwa kugira ngo abarokotse by’umwihariko Intwaza bongere kugira icyanga cy’ubuzima n’icyizere cyo kubaho.
Intwaza Consilia Mukarutsinga wavuze mu izina ry’Intwaza za Bugesera, yashimye abanyamuryango ba Unity Club badahwema kubaba hafi muri gahunda zitandukanye, aho bifatanya nabo mu bikorwa bitandukanye bakabarinda kwigunga.
Yagize ati “Mujye mugenda mutubwirire Nyakubahwa Perezida wacu Paul Kagame, na Madamu we waje akatwicaza aha hantu, muti barabakunda, murakagira Imana, umugisha, amata mugire n’abo muyaha.”
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Richard Mutabazi, yabijeje ko bazakomeza kubaba hafi no kubana nabo.
Yagize ati “Tuzakomeza kubaba hafi, kubana namwe, gusangira ubuzima bwa buri munsi, kumenya uko mwiriwe n’uko muraye, kuko ni mwe babyeyi bakuru dufite muri aka Karere. Ibyo turabizeza.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa ushinzwe kwibuka no gukumira Jenoside muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINIBUMWE), Veneranda Ingabire, yashimiye ibikorwa bya Unity Club Intwararumuri mu guherekeza no kuba hafi ababyeyi b’Intwaza mu buzima butandukanye.
Ati “By’umwihariko no gutegura iki gikorwa ngarukamwaka, aho mudufasha gutegura kwishimana n’aba babyeyi, ndetse biruseho hakaza n’abana bakongera guteta, gukinira no kugarura ubuzima muri uru rugo.”
Ingo z’Impinganzima zubatswe muri gahunda yatangijwe na Madamu Jeannette Kagame mu 2014, hagamijwe kubungabunga ubuzima bw’Ababyeyi bageze mu zabukuru barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubu bakaba barahawe izina ry’Intwaza.
Urugo rw’Impinganzima rwa Bugesera rwatashwe mu 2018 rwakira ababyeyi 35, ariko kuri ubu rurimo ababyeyi 71, aho umuto muri bo afite imyaka 57, umukuru akagira imyaka 98.
Ababyeyi bahatujwe bavuye mu Turere dutandukanye tw’Igihugu bakaba bafite Impano zitandukanye zirimo kuboha, Kuririmba, bakoresha umunsi ku wundi bikabarinda Irungu.
Mu mihigo y’Intwaza y’umwaka wa 2025, bishyuriye abaturanyi 25 ubwisungane mu kwivuza, banishyurira abana 40 ifunguro ryo ku ishuri muri gahunda ya School feeding.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|