Hanze barankunda bakabinyereka, ariko ntibarusha hano iwacu – Israheli Mbonyi
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi yatangaje ko yabonye ubusabe bwo kuba yakorera igitaramo muri stade Amahoro, akabyakira neza, akaba agitegereje ko hari ibishyirwa mu buryo kugira ngo bibe byamukundira.
Mu nama n’abanyamauru itegura igitaramo cya Noheli kizabera muri BK Arena kuri Noheli, Mbonyi yabajijwe icyo avuga kuri ubu busabe aravuga ati “ndashima abampaye iki gitekerezo cyane. Icyatumye kugeza ubu turapanga igitaramo muri stade, ni uko yari ikiri nshyashya bitarashoboka ko abantu bashobora kujya mu kibuga hasi kugira ngo umuntu abe yegeranye n’abafana.”
Mbonyi avuga ko BK Arena asanzwe akoreramo ifite ibyangombwa byose byorohereza umuhanze, kubera uburyo yegeramye, bitandukanye na Stade Amahoro.
Kuri ibi ariko, hiyongeraho n’ikijyanye n’ikirere aho agira ati “Ntabwo twakwizera ibijyanye n’imvura, dutinya ko mu gihe cy’igitaramo yagwa maze twaba turi muri stade ntibigende neza cyane.”
Icyakora yongeyeho ati “ibyo ari byo byose mu gihe cyabyo tuzabigeraho Imana nibishaka.”
Abategura gahunda ya Mbonyi bari aha icyakora, bahise bamwunganira bamubwira ko adakwiye gutinya ibijyanye n’ikirere, ko ahubwo agomba “kuva mu bwiza ajya mu bundi”, mbese akambuka ava muri BK Arena yakira ibihumbi icumi, agakomereza muri Stade Amahoro yakira ibihumbi 45.
Mbonyi yavuze ko agitangira concert yitwa Icyambu, yabaga yibwira ko abazaitabira ari abo basengana, ariko nyuma yaje kubona ko ari ukwibeshya, abona ko igitaramo cye cyitabirwa na benshi, maze iyerekwa afite kuri iyi Concert irakura.
Agira ati “abantu benshi baranyandikira, barimo n’abadakijijwe benshi bakambwira ko bakunda igitaramo cyanjye. Uyu munsi ndagira ngo mbabwire ko igitaramo ari icya buri wese, muzi uko mwese uko turi twitaramire.”
Avuga ku bitaramo bibera hanze akagereranya n’ibibera mu Rwanda, yavuze ko hanze bizihirwa cyane, ndetse bakabyina bakirekura, ariko mu Rwanda ubona bazana udufiyeri.
Yongeraho ko “hanze iyo bagukunze koko baragukunda kandi bakabikwereka, ariko nanone ntibankunda kurusha iwacu hano bankunze iyi myaka irenga cumi n’ingahe maze ndi muri ministere.”
Mbonyi ngo yize ishami ry’ubuganga ryitwa Farumasi, ariko bakibaza ukuntu yazamutse mu bijyanye n’ubuhanzi, ariko avuga ko nta zindi mbaraga zikaze yashyizemo.
Umunyamakuru yabajije uko Mbonyi abigenza iyo yambuwe mu gitaramo maze agira ati "Iyo abantu bakuruye nanjye sinkurura sinabishobora. Kuririmba indirimbo z’Imana ni hatari, ariko si kenshi bibaho ko nakwamburwa."
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|