Abandi Banyarwanda 337 babaga muri RDC batahutse

U Rwanda rwakiriye abandi Banyarwanda 337 babaga mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), barimo abagabo 22.

Ni itsinda ryageze mu Rwanda hafi saa saba z’amanywa zo kuri uyu wa Kane tariki 11 Ukuboza 2025, rinyuze ku mupaka munini (La Corniche), uhuza u Rwanda na RDC, rikaba rigizwe n’imiryango 98 irimo abantu 337, barimo abagabo 22, abagore 81 n’abana 234 barimo abahungu 112 n’abakobwa 122.

Bakigera mu Rwanda, bakiriwe n’inzego zitandukanye za Leta zirimo ubuyobozi bw’Akarere n’abandi bafite aho bahuriye no gucyura no kwita ku mpunzi.

Nyuma yo kugera mu Rwanda, abagabo barimo, bavuze ko nyuma y’igihe kinini bataba mu Rwanda bashimishijwe n’umutekano n’umudendezo bahasanze, nyuma yo gushishikarizwa gutaha n’abo mu miryango yabo barimo abagore n’abana bari barahageze mbere.

Zacharie Nzirengera, avuga ko yagiye muri RDC avuye mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi.

Ati "Hari abatashye mbere ndetse n’umugore wanjye yatashye muri 2023, niwe wambwiye ati mu Rwanda ni amahoro mbona gutaha. Turimo kubona ari Igihugu cy’umutekano n’umudendezo, turishimye kuba tumaze kugera hano mu Rwanda."

Uwitwa Rubine Nzabirinda, avuga ko nyuma yo kumva ko mu gihugu hari umutekano yahise yiyemeza gutaha.

Yagize ati "Mbere twaburaga amikoro kandi basa nk’aho badushyiragaho iterabwoba ko mu Rwanda nta muntu ugerayo ngo abeho, ariko hari abajyaga bataha tukumva ko bariho, aribo badushishikarizaga ko u Rwanda rufite umutekano, ariyo mpamvu twahisemo gutaha."

Umwe mu babyeyi bagiye mu 994 utari wagasubiye mu Rwanda, na we ati "Twagira ngo dutahe bakavuga bati ino aha nta mutekano uhari, ubwo tuza kubona umuntu ujya wandika impunzi, baratwandika, turaza nta kibazo badufashe neza, Imana umugisha. Turatashye, ngiye iwanjye mu Byangano."

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Wungirije ushinzwe imibereho myiza, Pacifique Ishimwe, yababwiye ko bafatwa nk’imbaraga igihugu cyari cyarabuze, kandi bishimiye ko bagiye gufatanya ku cyubaka.

Yagize ati "Mugiye ku nyuzwa ahantu hamwe, mufashwe kubona ibyangombwa by’ibanze, nimujya no gutaha muzahabwa amafaranga yo kubafasha kwinjira mu buzima busanzwe.”

Aba bagabo batashye mu gihe nta gihe kinini gishize Umuyobozi wungirije wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, Maj Gen (Rtd) Jack Nziza asabye Abanyarwanda bakiri mu mashyamba ya RDC gutaha mu gihugu cyabo, ariko hakaza n’abagabo, kuko mu bataha buri gihe baba ari abana n’abagore.

Uyu muyobozi yabigarutseho mu kwezi gushize (Ugushyingo), mu nama yagiranye n’abantu b’ingeri zitandukanye mu Karere ka Rubavu, barimo abayobozi, abanyamadini, abahoze ari abarwanyi, abahagarariye abacuruzi n’abandi, asaba buri wese ubasha kujya muri RDC cyangwa kuvugana n’abakiri mu mashyamba y’icyo gihugu, kubabwira bagataha bagafatanya n’abandi kubaka u Rwanda.

Yagize ati “Ntitugomba gutegereza HCR ngo abe ari yo izana bariya bari hakurya muri Congo. HCR na UNICEF bazana abana n’abagore gusa, kandi na bo baza bameze nabi, abana bararwaye bwaki, ariko bagera hano bagashyirwa mu bigo bya ECD bakitabwaho, mu mezi abiri bakaba bakize, ariko turashaka ko haza n’abagabo”.

Yungamo ati “Mwebwe bacuruzi mwambuka umupaka mukajya gucururiza hakurya aho bamwe mugera za Masisi n’ahandi, abanyamadini mujyayo mu biterane, mbese ubu ni urujya n’uruza. Iyo mugezeyo ariko, ni Abanyarwanda babatwara kuri moto bafite amakarita y’Abanyekongo. Mu byo mwagiyemo byose, mujye mubabwira batahe, nibashaka baze barebe uko u Rwanda rumeze hanyuma basubireyo babwire abandi, ariko ntidutegereze HCR”.

Kuva muri Mutarama 2025, abarenga 6000 ni bo bamaze gutaha bavuye mu Burasirazuba bwa Congo, mu gihe guhera mu 2021 abarenga ibihumbi 12 aribo bamaze gutaha.

Igikorwa cyo kubacyura kikaba gishingiye ku myanzuro yafatiwe mu nama y’u Rwanda, RDC n’ishami ry’umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi (UNHCR), yabereye i Addis Abeba muri Ethiopia tariki ya 24 Nyakanga 2025.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka