Nyaruguru: Ibikorwa by’ishoramari byabahinduriye ubuzima
Iyo havuzwe Akarere ka Nyaruguru igihita kiza mu mutwe wa benshi ni i Kibeho kubera izina hafite mu bijyanye n’iyobokamana bitewe n’amabonekerwa yahabereye, bigatuma hagira umubare utari muke w’abaza kuhasura buri mwaka baturutse hirya no hino ku Isi.
Ibi bituma benshi bahagenda bakanahamenya ariko bagasigara bakomwa mu nkora n’iterambere ryaho ritaragera ku rwego rwiza, kubera ubuke bw’ ibikorwa remezo.
Uko imyaka igenda Ihita indi igataha ariko, ni Kibeho igenda kazamuka umunsi ku wundi, kuko nyuma yo kuhashyira kaburimbo, hakanubakwa ibitaro byagizwe ishami ry’ibitaro bya gisirikare bya Kanombe, abakerarugendo nyobokamana basura Kibeho bagenda biyongera.
Imibare igaragaza ko mu myaka itatu ishize hagendwaga n’ababarirwa mu bihumbi 600 ku mwaka, ariko ubu bikubye kabiri.
Aba bakenera aho kurara ndetse no gufatira amafunguro, aho kugeza ubu i Nyaruguru hari gusa ibyumba 496.
Uretse abashoye imari mu bijyanye n’ubukerarugendo bushingiye ku iyobokamana, ariko hari n’abashoye mu bikorwa by’ubuhinzi by’umwihariko ubwa Kawa, icyayi n’inganda zigitunganya, ku buryo hari benshi mu bahatuye bavuga ko batangiye kubyungukiramo.
Donatille Nyirabananira, avuga ko cyera bari babayeho mu buryo bw’uko icyo bakeneraga cyose bagisabaga umugabo bigateza amakimbirane.
Ati “Ukavuga uti, umugabo natampa amafaranga ngo njye guhaha, ntagure isabune, amavuta yo kurya n’ayo kwisiga, icyo gihe wasangaga umugabo n’umugore bavuza induru mu rugo, ubuyobozi bukaza gukiza, bapfa ko umugabo atahashye.”
Faustin Manzimpaka we avuga ko ibikorwa by’ishoramari birimo kuhakorerwa byatumye amafaranga yiyongera.
Ati “Iyo amafaranga yiyongereye ni ukuvuga ko n’ibyo twahingaga byose, nabyo bigira agaciro kakiyongera, ikindi kandi abana bashobora kubonamo akazi muri iyo mirimo iboneka.”
Ubwo kuri uyu wa Kane tariki 11 Ukuboza 2025, haberaga inama igamije kurebera hamwe uko ishoramari ryaho ryarushaho kwiyongera, abashoramari batandukanye, inzego za Leta zirimo ubuyobozi bw’Akarere n’abandi bafite aho bahuriye n’ishoramari, beretswe amahirwe ashobora kubyazwa umusaruro ari muri ako Karere.
Umuyobozi ushinzwe Ishoramari mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Michelle Umurungi, yavuze ko Nyaruguru ari Akarere gafite amahirwe menshi y’ishoramari atarabonerwa ibisubizo bihagije.
Yagize ati “Tubona ko ari igihe gikwiye kugira ngo abashoramari baba abo mu Rwanda ndetse n’abanyamahanga kugira ngo babashe kubyaza umusaruro ibyiza karemano n’ahantu hihariye aka Karere gafite.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Janvier Gashema, avuga ko nibura buri mwaka bakira abarenga miliyoni 1.2 baje gusura ako Karere.
Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi akaba n’imboni y’Akarere ka Nyaruguru, Maj. Gen (Rtd), Albert Murasira, avuga ko nubwo ugereranyije n’uko byari bimeze mbere, hari aho Akarere ka Nyaruguru kavuye n’aho kageze, ariko kandi ngo igihe kirageze ko hafatwa ingamba zihamye.
Yagize ati “Dukeneye gufata ingamba kugira ngo akarere karusheho gutera imbere, ari nayo mpamvu uyu munsi twateraniye hano kugira ngo duhure n’abashoramari, tubagaragarize amahirwe ari muri aka Karere ashobora gutuma nabo batinyuka kugira ngo baze bashoremo imari.”
Akarere ka Nyaruguru gafite Intego yo kuzamura abahasura by’umwihariko i Kibeho, bakazagera nibura kuri miliyoni 15 ku mwaka, mu myaka itanu iri imbere, bikamera nkuko ahandi nka Lourdes, Jerusalem na Fatima bibagezaho.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|