Volleyball: REG yatsinze APR, bigoranye POLICE itsinda KEPLER, imikino ibanza ishyirwaho akadomo

Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 6 Ukuboza nibwo imikino ibanza muri shampiyona ya volleyball mu Rwanda yashyizweho akadomo aho Gisagara na APR ziyoboye izindi mu bagabo n’abagore.

Imwe mu mikino y’umunsi wa munani yari itegerejwe ndetse ari nayo yashyiraga akadomo ku mikino ibanza, harimo umukino wagombaga guhuza ikipe ya REG VC na APR, KEPLER icakirana na POLICE naho APR y’abagore ikisobanura na RRA.

Gisagara VC isoje imikino ibanza iyoboye izindi
Gisagara VC isoje imikino ibanza iyoboye izindi

Mu mukino wabanjirije indi kuwa gatanu, ikipe ya APR WVC yatsinze biyoroheye ikipe ya RRA amaseti 3-0. Uyu mukino wakurikiwe n’umukino wahuje ikipe ya REG VC ndetse na APR nawo warangiye amakipe yombi akijijwe na kamarampaka maze ikipe ya REG itsinda APR amaseti 3-2.

Kuva uyu mwaka watangira, Volleyball yagize ubwitabire budasanzwe
Kuva uyu mwaka watangira, Volleyball yagize ubwitabire budasanzwe

Hakurikiyeho umukino wahuje ikipe ya POLICE VC ndetse na KEPLER maze nabwo bisabye kamarampaka, ikipe ya POLICE VC itsinda KEPLER amaseti 3-2 gusa ibi ntacyo byahinduye ku rutonde rwa shampiyona kuko Kepler yagumye imbere ya POLICE aho iyirusha amanota abiri kuko KEPLER ubu imaze ku gwiza amanota 19 naho POLICE yo ikaba ifite amanota 17.

Imikino ibanza isize ikipe ya Gisagara volleyball club ariyo iyoboye urutonde rwa shampiyona mu cyiciro cy’abagabo n’amanota 20 aho ikurikiwe na APR n’amanota 19, KEPLER ku mwanya wa gatatu n’amanota 19 naho POLICE yo ikaba isoje imikino ibanza iri ku mwanya wa kane n’amanota 17.

Kepler VC irimo gukina umwaka wayo wa gatatu muri shampiyona, ubu iri ku mwanya wa gatatu
Kepler VC irimo gukina umwaka wayo wa gatatu muri shampiyona, ubu iri ku mwanya wa gatatu

Mu cyiciro cy’abagore, ikipe ya APR iracyayoboye abandi n’amanota 18 aho isoje iyi mikino idatsinzwe umukino numwe. POLICE VC iza ku mwanya wa kabiri n’amanota 14, Kepler ku mwanya wa gatatu n’amanota 12 naho RRA yo ikaba iri ku mwanya wa kane n’amanota 10.

Shampiyona ya imikino yo kwishyura izagaruka mu mpera za Mutarama 2026
Shampiyona ya imikino yo kwishyura izagaruka mu mpera za Mutarama 2026

Nyuma yo gusoza imikino ibanza, amakuru agera kuri Kigali Today nuko hagiye gukurikiraho irindi rushanwa ry’iminsi 2 rizahuza amakipe 4 ya mbere nyuma bakerekeza mu mikino ya volleyball yo kumucanga (Beach Volleyball) mbere yo gufata akaruhuko bategura imikino yo kwishyura izaba mu mpera za Mutarama 2026.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka