Basketball: Orion BBC yakuwe muri shampiyona, Espoir mu cyiciro cya kabiri, Ikipe y’igihugu, ibyavuye mu nteko rusange

Mu mpera z’icyumweru dusoje mu ishyirahamwe ry’umukino wa basketball mu Rwanda hateranye inama y’inteko rusange yafatiwemo imyanzuro itandukanye harimo no gusezerera ikipe ya Orion BBC kubera ubwambuzi.

Ni inteko rusange yateranye kuri uyu wa gatandatu taliki ya 6 Ukuboza 2025 aho icyari kitezwe cyane ari ukumenya igihe shampiyona y’umwaka utaha w’imikino izatangirira, uko umwaka ushize wagenze ndetse n’ibindi.

Imyanzuro yafatiwe muri iyi nama y’inteko rusange isanzwe.

Shampiyona ya 2026

Nkuko byemejwe n’inteko rusange, hemejwe ko shampiyona y’umwaka utaha w’imikino (Rwanda Basketball league 2026) izatangira taliki ya 24 Mutarama ariko ikazabanzirizwa n’umukino uruta iyindi wa Super Cup uhuza ikipe yegukanye shampiyona ndetse na Rwanda Cup. Uyu mukino wo ukazakinwa taliki ya 23 Mutarama.

Hemejwe kandi ko imikino ya Rwanda Cup izajya ikinwa hasojwe imikino yo kwishyura ya shampiyona isanzwe, bivuze ko ari imbere yo gukina imikino ya kamarampaka (Playoffs)

Imikino ya Rwanda Cup izajya ikinwa hasojwe imikino yo kwishyura ya shampiyona isanzwe
Imikino ya Rwanda Cup izajya ikinwa hasojwe imikino yo kwishyura ya shampiyona isanzwe

Kuri Orion Basketball Club

Muri iyi nama y’inteko rusange hafashwe umwanzuro wo gukura burundu ikipe ya Orion Basketball Club muri shampiyona ya Basketball mu Rwanda kubera ibibazo byisubiyemo byo kwambura abakozi bayo barimo abatoza, abakinnyi ndetse n’abandi bakozi bayo byongeyeho iyi Orion BBC ikaba yari isanzwe atari umunyamuryango wa FERWABA.

Orion Basketball club yinjiye mu cyiciro cya mbere mu mwaka wa 2022 ubwo yari izamutse ivuye mu cyiciro cya kabiri aho kuva mu mwaka wayo wa mbere yagiye ibarizwamo ibibazo by’amakiro macye yatumye yambura abakozi bayo ndetse bikagera naho ishyirahamwe ry’umukino wa basketball mu Rwanda riyihanangiriza ariko bikananirana. Orion ibaye ikipe ya kabiri isezereye muri ubu buryo kubera kunanirwa kwishyura abakozi bayo.

Umubare w’abanyamahanga

Muri iyi nama y’inteko rusange isanzwe, haganiriwe ku mubare w’abanyamahanga aho hemejwe ko ikipe yemerewe kugira abanyamahanga 6 muri 20. Kuri iyi ngingo, abanyamahanga 3 nibo bemerewe kujya ku rupapuro rw’umukino ariko umwe muri bo agomba kuba akomoka ku mugabane w’Afurika. Uyu azaba asimbuye uwari usanzwe yemewere ariko amaze imyaka 3 muri shampiyona y’u Rwanda.

Muri iyi nteko rusange kandi haganiriwe ku ikipe y’igihugu nkuru aho hagaragaye ko hari abakinnyi bahamagawe mu ikipe y’igihugu ariko nti bitabire ubutumire bikaviramo n’ikipe y’igihugu kutagira umusaruro mwiza.

Hemejwe ko umukinnyi azajya ahamagarwa binyuze mu ikipe ye (Club) kandi akabyubaha aho kubanza guhamagara umukinnyi nkuko byari bisanzwe.

Muri iyi nama y’inteko rusange kandi, hanakiriwe ikipe ya AZOMCO BBC nk’umunyamuryango wa FERWABA nubwo yari imaze iminsi yitabira ibikorwa n’imikino itegurwa n’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda.

Shampiyona y'umwaka utaha 2026 izatangira taliki ya 24 Mutarama
Shampiyona y’umwaka utaha 2026 izatangira taliki ya 24 Mutarama

Muri iyi nama kandi hemerejwemo hanahabwa ikaze mu cyiciro cya mbere amakipe ya Inspired Generation ndetse na East African University (EAUR) nizo zizakina shampiyona y’icyiciro cya mbere 2026 mugihe ikipe ya Espoir BBC imwe mwe mu makipe y’ubukombe muri Basketball y’u Rwanda ku nshuro ya mbere yamanutse mu cyiciro cya kabiri.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka