Iri ni ryo dini rya mbere ryazanye imyemerere mishya ya mbere mu Rwanda, nyuma y’igihe kinini cyari gishize abanyarwanda bizera idini rya gakondo.
Uyu munsi rero, waranzwe n’ibiriro bikomeye aho abashumba, abakristo n’abayobozi mu nzego zinyuranye bari muri Stade Amahoro yari yakubise yuzuye, bashima Imana, bavuga ibyo Imana yakoze muri iyi myaka yose.
Antoine Karidinali Kambanda Arikiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda mu ijambo rye mu birori byo gusoza Yubile y’impurirane yagarutse ku mateka y’ubukristu mu Rwanda n’uko abamisiyoneri bageze mu Rwanda.
Ati ’’Misa ya Mbere mu Rwanda igitambo cy’ukaristiya bwa mbere cyaturiwe i Shangi muri Diyosezi ya Cyangugu, hari ku itariki ya 20 Mutarama mu 1900. Nibwo umugisha w’igitambo cy’ukaristiya wageze ku butaka bw’u Rwanda.
Tariki ya 08 Gashyantare mu 1900 nibwo hatangijwe Misiyoni ya save bayiragiza umutima Mutagatifu wa Yezu nyuma yaho abamisiyoni bagiye bashinga n’izindi, Zaza tariki ya 01 Ugushyingo 1900, ku Nyundo mu 1901, Rwaza mu 1903, Mibilizi mu 1903, Kabgayi mu 1906, Rulindo mu 1909, na Kansi mu 1909.’’
Umukristu uhagarariye abandi mu ijambo rye nawe yavuze ko bishimira kuba baramenye inkuru nziza, bigishwa gusoma no kwandika, Kiliziya Gatolika ikomeza kugira uruhare mu buzima n’uburezi.
Ati ’’abanyarwanda bakoreshaga ubuvuzi gakondo buvanze n’ubupfumu ariko Kiliziya Gatolika yaradufashije igira uruhare mu mavuriro.’’
Yakomeje ati ’’Iyi yubile yatubereye umwanya wo gushimira Imana, n’igihe cyo kwisuzuma ngo turebe koko niba twarakiriye ukwemera. Uku kwemera twakiriye byatumye abalayiki babyara abihayimana, abapadiri ndetse n’imiryango ya agisiyo Gatolika iba myinshi.’’
Ni koko iyi myaka, Kiriziya yayibanyemo n’abanyarwanda mu buryo butandukanye, hamwe bushimishije, ariko ahandi, hari aho Kiliziya yanyuranyije n’ijambo yake kwigisha
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|