Gen Mubarakh Muganga yakiriye abasirikare baturutse mu Bufaransa

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda RDF Gen Mubarakh Muganga, yakiriye kuri uyu wa Gatanu itsinda ry’abasirikare baturutse mu Bufaransa, riyobowe na Brigadier General Patrick Vaglio, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubufatanye mu bya Gisirikare mu bihugu byo mu Majyepfo, mu Biro Bikuru by’Ingabo z’u Bufaransa.

Ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda giherereye ku Kimihurura, impande zombi zagiranye ibiganiro ku ngingo zitandukanye, hagamijwe gushimangira ubufatanye busanzwe buri hagati y’ibihugu byombi.

Itsinda ry’Abafaransa riri mu Rwanda kuva tariki 4 kugeza ku ya 5 Ukuboza 2025, mu nama ya Gatatu ya Komisiyo y’Ubufatanye mu bya gisirikare ihuza u Rwanda n’u Bufaransa.

Iri tsinda ry’abasirikare b’Abafaransa ryasuye kandi Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aho bunamiye inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ziharuhukiye.

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibi biganiro by’abayobozi b’ingabo z’u Rwanda n’in delegasiyo y’u Bufaransa bigaragaza intambwe ikomeye mu kongera kubaka icyizere n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, cyane cyane mu bijyanye n’umutekano n’ubwubatsi bw’ingabo. Kuba iyi nama ibaye ku nshuro ya gatatu bigaragaza ko hari gahunda ihamye, ihuriza hamwe ubushake bwo gukorana, gusangira ubunararibonye no gushyigikirana mu bihe bikomeye.

Kandi kuba itsinda ry’Abafaransa ranasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, bakunamira inzirakarengane, ni ikimenyetso gikomeye cy’icyubahiro, ukwiyemeza n’ukwemera amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo. Ibi bigaragaza ko ubufatanye bw’ingabo zitandukanye butagamije gusa ibya gisirikare, ahubwo bunashingira ku mateka, indangagaciro n’ubwiyunge.

Mu by’ukuri, iyi nama ni inzira nziza iganisha ku mumaro rusange w’abaturage b’ibihugu byombi, ikerekana ko diplomasi, ibiganiro bihoraho n’icyizere aribyo shingiro ryo kubaka ejo hazaza h’umutekano urambye

HAGENIMANA samu wimuhanga yanditse ku itariki ya: 6-12-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka