U Rwanda ntirwaremewe kwikorera ibibazo byarwo n’iby’abandi - Perezida Kagame

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umuhango wo kwakira indahiro z’abayobozi baherutse guhabwa inshingano, wabereye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, Perezida Paul Kagame yibukije abayobozi ko bagomba kuzuza inshingano zabo kandi bakoresheje ubushobozi bwose bafite.

Perezida Kagame
Perezida Kagame

Abayobozi barahiriye inshingano zabo ni Dr. Solange Uwituze, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Usta Kaitesi, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Dr. Charles Murigande, Umusenateri n’Abacamanza babiri b’Urukiko rw’Ubujurire, Dr. Nshimiyimana Didace na Dr. Ntete Jules Marius.

Perezida Kagame yababwiye ko inshingano baba bahawe bagomba kuzuzuza uko bikwiriye, ndetse bagakora byinshi kurusha inshingano batorowe.

Ati “Ibihugu ni byinshi, biratandukanye, hari ibito, ibinini, ibikire, ibikene, ubwo ni ukuvuga ngo mu nshingano tuba dufite uko dukwiye kuba tuzuzuza, bidusaba imbaraga zitandukanye ariko nyinshi. Abadashyiramo imbaraga ubwo baba bafite impamvu bitewe n’ibihugu byabo uko biteye cyangwa ibyo bifite.”

Perezida Kagame agaruka ku masezerano y’amahoro u Rwanda na DRC byashyizeho umukono ku ya 4 Ukuboza 2025, i Washington D.C., yavuze ko u Rwanda rwemeye kuyubahiriza mu rwego rwo gushyigikira ko amahoro yongera kugaruka.

Ati “U Rwanda rwasinye amasezerano y’amahoro rubishaka, rubyemera kandi rwiteguye kubahiriza ibyo rusabwa kugira ngo aya masezerano, bigenze neza n’abandi bakubahiriza inshingano zabo bibe byatugeza ku mahoro, ariko inzira nk’iyo ntabwo iba yoroshye, iragorana.”

Yavuze ko ikibazo u Rwanda ruhanganye nacyo gituruka mu baturanyi bo muri DRC, ko ari ikibazo gikomeye kandi kiremereye kuko gifite amateka maremare, ndetse usanga ayo mateka ari Politiki ndetse ibyo bibazo rimwe na rimwe ugasanga bidasobanutse.

Ati “Sinzi ko hari abantu bakeneye amahoro kurusha u Rwanda. Turifuza amahoro kuko twe twabaye mu bihe bitagira amahoro byinshi, ibyo dutakaza turabyumva kuko hatakaramo n’ubuzima bw’abantu”.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rutaremewe kwikorera ibibazo byarwo ngo rwikorere n’ibyabandi, kuko kuri we asanga atari byo kuko haba harimo kwirengagiza impamvu z’izo ntambara.

Ati “Mpora ntekereza impamvu habaho kwirengagiza icyo bivuze sincyumve! Ejobundi turi muri American twarabasobanuriraga ugasanga babyumva, ariko twaba turangije ikiganiro bakavuga ngo ariko murabizi u Rwanda rurakomeye, bishatse kuvuga ko bo bumva ko u Rwanda rugomba kwiyicarira bakarutera gusa.”

Perezida Kagame asanga u Rwanda rukwiriye kwirinda, aho kujya guhangana n’ibindi bibazo birurusha ubushobozi.

Ati “Gukomera kwatuma utirinda sindabyumva neza nubwo abo bandi bahora babisubiramo. Aya mateka n’ibi bibazo bigerekwa ku Rwanda, birimo ubugome n’ibinyoma byinshi bingana kandi bifitanye isano n’amateka yacu”.

Perezida Kagame yagaragaje uburyo intambara yo mu Burasirazuba bwa Congo igitangira habanjeyo ingabo za East Africa (EAC), icyo gihe habayeho kubuza u Rwanda gutanga ingabo zijyayo mu muryango wa EAC, kubera ko Congo itabishakaga.

Ati “Turabyemera rwose tuti ahubwo nimutugirira neza izi ngabo zigiyeyo zizadufashe gukemura ikibazo dufite, kiri mu Burasirazuba bw’igihugu cya Congo”.

Yungamo ati “Nyuma izo ngabo na zo zaje kwirukanwa ngo zisubire mu bihugu byazo. Muri icyo gihe Congo nubwo yirukanye izo ngabo yaje gusigarana ingabo z’u Burundi, kuko bari bafitanye ubumwe nabwo bufite aho buhuriye n’amateka yacu”.

Ati “Mu gusigara kwabo igihugu cy’ u Burundi cyagiye cyohereza ingabo nyinshi zisanga za zindi zasigaye”.

Perezida Kagame yasobanuye uburyo icyo gihe yafashe telefone ahamagara Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye, amubaza impamvu ingabo za EAC zavanywe mu Burasirazuba bwa Congo hakajyanwayo iza SADC, niba u Burundi nabwo busigaye bubarizwa muri izo ngabo?

Icyo gihe Perezida Ndayishimiye yahise asubiza Perezida Kagame ko ingabo ze zibarizwa muri EAC, ariko kubera ubucuti bafitanye na Congo ngo babasabye ko zigumayo.

Perezida Kagame ngo yamubwiye ko hari amakuru ndetse n’ibimenyetso bimwemeza ko ingabo z’u Buurundi ziri mu bice bya Walikare na Rutsuru, kandi ko zirimo zirwana, Perezida Ndayishimiye arabihakana.

Perezida Kagame yagaragaje uburyo muri Congo hari ingabo z’Abarundi zisaga ibihumbi 20, kandi birirwa bakora ibikorwa by’ubwicanyi bw’abaturage ba Minembwe no mu bindi bice bavuga ururimi rw’Ikinyrwanda.

Ati “Ejobundi intambara irahagaruka za Uvira bati ni u Rwanda, ikindi ngo nta FDRL iriho, ngo n’interahamwe ntabwo zikiriho ngo hariho abana babo. Muzajye i Mutobo murebe interahamwe zitahuka ndetse bamwe bakaba bari abahoze mu gisirikare”.

Perezida Kagame avuga ko usanga ibibazo babishyira ku Rwanda, nyamara ayo masezerano aba yasinywe n’abantu babiri, ndetse hakavugwa amagambo menshi ngo u Rwanda bagiye kurusibanganya.

Ati “Kwikorera umuzigo tuzawikorera ariko hari uguhitamo, nubwo byombi byaba birimo urupfu ushobora no guhitamo ko wapfa, ariko ibyo bakora niba bashaka amahoro cyangwa igisubizo cy’ibibazo dufite muri aka karere, bisaba ukuri kuko iyo ukoze ibitari byo ahubwo bizana ibibazo utakemura”.

Perezida Kagame asanga hakwiriye kubaho uburyo bwo gukemura ibibazo by’impande zombi, hatabayeho kwikoreza igihugu kimwe ibibazo by’ibindi bihugu.

Ati “Ntabwo u Rwanda rwaremwe n’abantu, icyaremye Isi yose ntabwo cyafashe abantu bamwe ngo ni mujye kurema u Rwanda, natwe turashaka kuba ab’icyaremwe n’Isi yose”.

Hejuru ya byose dushaka amahoro tuzayaharanira, kandi iyo ushaka amahoro n’ibindi urabyitegura bitari amahoro, ugashyiraho n’uburyo bwo guhangana na byo kugeza igihe amahoro azabonekera.

Buri wese afite umugabane we w’ibibazo agomba gusubiza, ari DRC ndetse n’u Burundi bafite umugabane bagomba gusubiza, natwe ubwacu dufite umugabane wacu tugomba gusubiza ntitukabazwe ibabzo by’abandi.

Perezida Kagame yasoje ijambo rye yifuriza abo bayobozi kuzagira umwaka mushya muhire, no kuzasoza uyu amahoro, abababwira ko bazakomeza guharanira ko u Rwanda rugira amahoro n’umutekano.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka