Imanza ibihumbi makumyabiri zakemutse binyuze mu buhuza mu myaka itatu ishize
Perezida w’urukiko rw’ikirenga Domitila Mukantaganzwa yavuze ko ubuhuza hagati y’abafitanye amakimbirane buri gutanga umusaruro mwiza kuva mu myaka itatu ishize aho Leta ishyizeho politiki nshya igenderwaho.
Mu kiganiro gitangiza icyumweru cy’ubutabera cyatangiye kuri uwa 8 Ukuboza kikazasoza kuwa 19 Ukuboza, Mukantaganzwa yavuze ko kuva mu mwaka wa 2022 kugeza uyu munsi hamaze kurangizwa imanza ibihumbi makumyabiri.
Icyo Mukantaganzwa yatangiriyeho ni ugusobanura ubuhuza icyo ari cyo, aho yavuze ko ari uburyo bukoreshwa mu gukemura ibibazo mbonezamubano ibijyanye n’ibyemezo by’ubutegetsi ndetse n’ibibazo bijyanye n’ubucuruzi.
Yatanze urugero agira ati "niba umuntu yibye ihene, ashobora kwiyunga na mugenzi we, akishyura bikarangira, kereka iyo ari umujura wabigize umwuga aho inzego z’ubushinjacyaha ziramukurikirana."
Yongeyeho ati "Mbere y’uko abazungu batwigisha guca imanza no gufunga, twari dufite uburyo buhuza abanyarwanda. Ni uburyo buhuje n’imyemerere yacu, si inzaduka."
Kuva mu 2022 Politiki y’ubuhuza itangira, umusaruro w’ubuhuza ngo umaze kugera kuri byinshi. Mu madosiye ibuhumbi makumyabiri yakemukiye mu buhuza, Mukantaganzwa asanga igeze ku 10-15 ku ijana y’imanza zose ziri mu nkiko.
Ubu buhuza kandi ngo bukorwa n’abantu bose baharanira ko ubutabera butera imbere. Bisaba ko abahuza baba bafitiwe ikizere, ariko nabo bakaba babizi.
Hariho kandi n’ababyize, babikora cyane cyane mu nkiko z’ubucuruzi.
Umuyobozi w’urukiko rw’ubucuruzi avuga ko umwaka ushize imanza 301 zakemutse binyuze mu buhuza.
Ku nzego zose, kugera no mu bujurire, abantu bashobora guhitamo ubuhuza, uretse ko baba barataye igihe, baratakaje byinshi.Aha rero inyandiko y’ubuhuza ni yo ihita irangiza urubanza.
Aha icyakora, ubuhuza ku butane bwo ngo ntiburatera imbere.
Mukantaganzwa yagize ati "ku bijyanye n’ubutane turagerageza, ariko akenshi abatanye baba bamaramaje kandi no kubitinza hari igihe biba bibi kurushaho."
Ni yo mpamvu ngo bashikariza inkiko kubatandukanya bidatinze, ariko na none ngo iyo bongeye gushaka gusubirana nabwo barabafasha.
Icyakora ibyaha by’ubugome; ubwicanyi gusambanya abana, no gusambanya abakuru ku ngufu, kunyereza umutungo wa Leta, Jenoside, byo ntibishobora kujya mu buhuza.
Mukantaganzwa yagize ati "Ni ibyaha abantu bagomba kugendera kure kuko ni ibyaha biremereye bijyana n’ibihano biremereye."
Kuva mu kwa mbere, kugera uyu munsi, urwego rw’ubugenzacyaha- RIB narwo ngo rwarangije ibibazo 2800 mu buryo bw’ubuhuza.
Umuyobozi wa RIB yagize ati "Kunga ni byo dushyira imbere kurusha kubakorera dosiye zijya mu bushinjacyaha."
Mu bushinjacyaha na bo bavuga ko muri 2024-2025, dosiye ibihumbi bitatu ngo zarangiye mu buhuza, ndetse no muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, ngo amadosiye 5000 ari mu buhuza.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|