Abadepite b’u Rwanda batsindiye imidali 3 mu Mikino Ihuza Inteko Zishinga Amategeko muri EAC
Abadepite b’u Rwanda, Hon. Germaine Mukabalisa na Hon. Damien Nyabyenda, kuri uyu wa 08 Ukuboza 2025, batsindiye imidali itatu mu mikino ihuza abagize Inteko Zishinga Amategeko zo mu Muryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (East African Community Inter-Parliamentary Games) ibera i Kampala muri Uganda.
Mukabalisa yegukanye umudali wa zahabu mu kwirukanka ku ntera ya metero 400, agaragaza imbaraga n’umuvuduko udasanzwe imbere y’abakinnyi bakomeye baturutse mu bindi bihugu byo mu karere. Hon Mukabalisa kandi yegukanye umudali wa bronze mu gusiganwa ku ntera ya metero 100.
Mu kiganiro kigufi na Kigali Today akimara kwegukana iyi midali, Mukabalisa yagize ati“Ndishimye cyane kuko nageze ku ntego yanjye yo guhagararira igihugu cyanjye neza.”
Yavuze ko iyi midali ayikesha ubufasha bunyuranye we na bagenzi be bahawe n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, burimo guhabwa imyitozo, umwanya uhagije wo kwitoza, ndetse n’ibindi byangombwa byose bibafasha kwitabira iyi mikino.
Asobanura uburyo yasize ibihangange birimo abanya-Kenya bazwiho kwiruka nk’ingeragere, Mukabalisa yagize ati “Icyamfashije ni ubufasha nahawe n’ Inteko iduha ibikenewe byose n’imyitozo ihagije hamwe no kwiyemeza ntutinye abo muhanganye.”
Mu bagabo, Hon. Nyabyenda Damien yegukanye umudali wa silver mu gusiganwa ku ntera ya metero 400, ashimangira ubushobozi n’umurava w’u Rwanda muri iyo mikino ihuza inteko zishanga amategeko mu karere.
Iyi Mikino ngarukamwaka igamije guteza imbere ubumwe, ubufatanye n’imibanire myiza hagati y’ibihugu by’akarere biciye mu mikino. Muri iyi mikino imara icyumweru yatangiye ku wa 6 Ukuboza 2025, abadepite b’u Rwanda bazahatana na bagenzi babo bo mu bindi bihugu bya EAC mu mikino nka Volleyball (abagore n’abagabo), Darts, Golf, no gusiganwa (abagore n’abagabo).
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|