Ubushakashatsi bwagaragaje uko Raporo ya UN ku bidukikije itahawe agaciro n’ingaruka zishobora gukurikiraho
Iyi raporo yiswe Global Environment Outlook yamuritswe mu kwezi k’Ukwakira 2025 nyuma y’imyaka itandatu itegurwa, ihuza ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe, ihindagurika ry’ubuzima bwa muntu, ndetse n’ihumana ry’ikirere, byose bishingiye ku bikorwa bya muntu bidahwitse, cyane cyane mu bihugu bikize no mu bikiri mu nzira y’amajyambere.
Umwe mu bayoboye itsinda ry’abashakashatsi bakoze iyi raporo igaruka ku kwangirika kw’ibidukikije, Prof Sir Robert Watson, yabwiye BBC ko raporo ikomeye ya UN ku rwego rw’Isi ku bijyanye n’ibidukikije yagoretswe na Leta Zunze Ubumwe za America, hamwe n’ibindi bihugu bitashakaga kwemera ibisubizo by’abahanga bakoze ubu bushakashatsi ku bidukikije.
Ni raporo igaragaza kandi ko miliyoni nyinshi z’abantu bazahura n’akaga mu bihe biri imbere, mu gihe ikiremwamuntu cyaba kidahagaritse kohereza mu kirere ibyuka bihumanya, ndetse ngo n’inkunga zishorwa mu ikoreshwa ry’ibikomoka kuri peteroli zihagarikwe igitaraganya.
Ubwo hateranaga inama y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma yabereye i Nairobi mu kwezi k’Ukwakira uyu mwaka, kugira ngo bemeze ibikubiye muri iyi raporo, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibindi bihugu by’inshuti zavuze ko zidashobora kuyishyigikira.
Aba bashakashatsi bo bakomeje gutsimbarara ko batagomba kuvuguruza cyangwa kugoreka ibyo ubushakashatsi bwabo bwagaragaje. Byatumye iyi raporo isohoka idafite isuzuma rusange rikorwa n’abanyapolitiki, kandi idashyigikiwe na guverinoma, bityo bigabanya imbaraga zayo.
Prof. Sir Robert Watson, umwe mu bakoze iyi raporo, yabwiye BBC ko hari bimwe mu bihugu byiyemeje kuyitesha agaciro, agira ati “Ni ibihugu bike byafashe ibikubiye muri iyi raporo bikayitesha agaciro.”
Yavuze ko Amerika iri mu bihugu byayitesheje agaciro ku ikubitiro, nyamara ikaba itari no mu bihugu byari byitabiriye inama yamurikiwemo iyi raporo, gusa nyuma iza ije kuyitesha agaciro, itanigeze yumva ibiyikubiyemo.
Abari bitabiriye iyi nama bemeza ko imyitwarire ya Amerika n’ibindi bihugu yitambitse inzira yo kwemeza iyi raporo, maze irayigoreka.
Dr. David Broadstock, umwe mu bayoboye itunganywa ry’iyi raporo, yagize ati: “Nibwiraga ko igihe cyageze cyo kujya mu rugamba rwo guhangana n’ikoreshwa ry’ibikomoka kuri peteroli, ariko bisa nk’aho hari ibihugu byiyemeje kutava ku izima ku kohereza ibyuka bihumanye mu kirere.”
Raporo ya Global Environment Outlook isohoka buri myaka 6 cyangwa 7, kandi ni imwe mu bushakashatsi bukomeye ku Isi ku bibazo bikomeye by’ibidukikije.
Ubusanzwe, raporo nk’izi ziba zigomba kugira impine y’iby’ingenzi yemeranywaho ijambo ku ijambo n’ibihugu byose. Iyo bayisesengura bakemeranya ku biyikubiyemo byose, biba bisobanuye ko banemera n’ibyo abayikoze basaba, maze bigatangira gukurikizwa mu bihugu byose byayemeye.
Ariko kuri iyi nshuro nta mpine yayo yasohotse, kuko abakoze raporo n’intumwa za politiki zigera kuri 70 batigeze bumvikana, mu nama yari yuzuye ubushyamirane yabereye Nairobi.
Iyi raporo yakozwe n’abashakashatsi barenga 300 bo hirya no hino ku isi, isaba ko hibandwa ku gukemura ibibazo bikomatanyije by’imihindagurikire y’ibihe, ihumana ry’ikirere n’iyangirika ry’ubuzima bwa muntu, nubwo byagira izindi ngaruka z’ubukungu ariko nanone ngo byarengera ikiremwamuntu.
Kuva Perezida Trump yasubira ku butegetsi, yashyize imbere ikoreshwa ry’ibikomoka kuri peteroli, ndetse anakuraho imyanzuro yari igamije kurengera ikirere,anahagarika inkunga igihugu cye cyatangaga muri iyo gahunda.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|