Abayobozi babigarutseho mu nama bagiranye n’abashoramari banyuranye, ku bufatanye n’Urwego rw’igihugu rw’Iterambere (RDB), kuri uyu wa 11 Ukuboza 2025.
Janvier Gashema, umuyobozi wungirije w’aka Karere ushinzwe iterambere ry’ubukungu, yagaragaje ko nyuma yo gushyira kaburimbo mu muhanda ugana i Kibeho, hakanubakwa ibitaro binini ubu byagizwe ishami ry’ibitaro bya gisirikare bya Kanombe, abakerarugendo nyobokamana basura Kibeho bagenda biyongera.
Yagize ati "Mu myaka itatu ishize , abaza gusengera i Kibeho babarirwaga mu bihumbi 600 ku mwaka, ariko ubu bikubye kabiri. Abo bakerarugendo kandi bakenera aho kurara ndetse n’aho kurira, mu gihe kugeza ubu i Nyaruguru hari ibyumba 496 gusa. Abashoramari mu macumbi n’amaresitora byagenewe ibyiciro binyuranye by’abantu, barakenewe."
Yanasobanuye ko bafite intego yo kuzamura abasura Kibeho, bakazagera byibura kuri miriyoni 15 ku mwaka, mu myaka icumi iri imbere, mbese nk’uko za Lourdes, Jerusalem na Fatima basurwa n’abagera kuri uwo mubare, buri mwaka.
Visi Meya Gashema yanagaragaje ko uretse ubukerarugendo nyobokamana, i Nyaruguru hari n’amahirwe ku bifuza kuhashora imari mu bijyanye n’ubukerarugendo bushingiye kuri Pariki ya Nyungwe ndetse no ku mirima ibereye ijisho y’icyayi, yafasha abayisuye kuruhuka.
Ikindi cyafatirwaho, ni ukuba Umuhamirizo w’Intore, ukomoka ahitwa i Ngeri mu Murenge wa Munini warashyizwe mu Murage w’Isi.
Ati "Hari gutekerezwa uko i Ngeri hakubakwa igicumbi cy’umuhamirizo w’intore. Icyo gicumbi na cyo cyashyirwa mu hasurwa n’abakerarugendo baje mu Rwanda."
Iki gitekerezo cyashyigikiwe n’abakunze gukurikirana amateka n’umuco, bavuga ko cyafasha mu guteza imbere Nyaruguru, ndetse n’abayobora ba mukerarugendo.
Jérôme Kajuga ukora muri Komisiyo ya UNESCO yagize ati "Hanatekerezwa ku ishuri ry’umuhamirizo ryajya ryigishirizwamo ubwoko bwose bw’imihamirizo", maze yungamo ati "Kuki Nyaruguru itagira itorero rya mbere mu gihugu? Kuki tutahuza iyobokamana n’umuco wacu bityo tukarushaho guteza imbere Akarere kacu?"
Mu bindi byashorwamo imari i Kibeho harimo parikingi y’imodoka, kubera ko byagaragaye ko ku munsi mukuru wa Bikira Mariya n’uw’amabonekerwa i Kibeho hasurwa n’abantu benshi cyane, imodoka zikabura aho ziparika.
Hari n’umushinga wo gutunganya ibishanga bikikije Kibeho ku buryo byazajya bifasha abantu kuruhuka, n’uwo gukora ibiryo by’amatungo. Hakenewe kandi abavunja amafaranga kuko byagaragaye ko abanyamahanga bahaza babura aho bavunjishiriza, amashuri...
I Nyaruguru kandi hashobora gushorwa imari mu buhinzi bw’icyayi n’ubwo gutubura imbuto y’ibirayi.
Ku bijyanye n’ubuhinzi bw’icyayi, i Nyaruguru haracyari ubutaka budahinze nyamara icyayi gishobokana n’ubusharire buboneka mu butaka bwaho, n’abagihinga bakaba baracyise "Inka idateka" kubera akamaro kibafitiye mu by’ubukungu.
Visi Meya Gashema ati "Kugeza ubu muri Nyaruguru hamaze guterwa icyayi kuri hegitari ibihumbi icyenda, kandi intego ni uko muri 2029 kizaba kimaze guterwa kuri hegitari ibihumbi 12."
Ku bijyanye n’ubutubuzi bw’imbuto y’ibirayi, kugeza ubu i Nyaruguru hakenerwa toni ibihumbi 18 by’imbuto ku mwaka, nyamara ho babasha kwibonera toni ibihumbi bibiri gusa, ari na yo mpamvu hifuzwa abashoramari babyitabira.
Athanase Ndagijimana, umushoramari mu butubuzi bw’imbuto z’ibirayi witabiriye iyi nama yavuze ko yiteguye gufasha abashaka kubikora muri Nyaruguru, akanabafasha kubona ibikoresho byifashishwa mu gukora inzu zagenewe gutuburiramo imbuto (green house).
Visi Meya Gashema anavuga ko i Nyaruguru hari n’amashyamba menshi y’inturusu yakwifashishwa mu gutunganya imbaho bityo hakagabanuka amafaranga yo kujya kuzishakira hanze, dore ko ngo u Rwanda rusohora miriyoni 20 z’amadorari buri mwaka mu gutumiza imbaho hanze.
Ati "Ayo mashyamba y’inturusu yanakwifashishwa mu gutunganya amavuta ava mu mababi y’inturusu (huiles essentiels). U Rwanda rwinjije miriyoni eshatu n’ibihumbi 800 by’amadorari mu kohereza ayo mavuta hanze y’u Rwanda mu mwaka ushize."
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|