Kubonera buruse kuri Airtel Money byarushijeho korohereza abanyeshuri ba Kaminuza
Uwize muri Kaminuza cyangwa undi wese uzi imibereho y’abanyeshuri baho, nta kabuza ko azi neza akamaro k’amafaranga bahabwa buri kwezi (buruse) abafasha mu mibereho ya buri munsi.
Bitewe n’ukuntu ariyo baba bategerejeho byose, usanga iyo atinze kubageraho hari byinshi bihungabana mu mibereho yabo ya buri munsi, ku buryo biba inkuru hirya no hino mu bitangazamakuru.
Ubusanzwe buruse abanyeshuri ba Kaminuza bahabwa, ni inguzanyo bagurizwa na Leta, binyuze muri Banki y’iterambere y’u Rwanda (BRD), bakazayishyura barangije amashuri batangiye akazi.
Ku mugoroba wo ku wa Gatandutu tariki 6 Ukuboza 2025, BRD na Airtel ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda, batangije igikorwa cy’ubukangurambaga bwiswe ‘Minuza Festival’, bugamije gushishikariza abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda (UR), Ishami rya Huye, n’abandi barihirwa na Leta biga muri ako Karere, kwiyandikisha mu buryo bworoshye.
Minuza ni uburyo bukoreshwa na BRD bwo gucunga abanyeshuri, aho banyura biyandikisha ndetse bakanishyurwa hakoreshejwe iyo sisiteme, bitewe n’aho bahisemo kuzishyurirwa.
Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda (UR), buvuga ko abagera kuri 95%, barihirwa na Leta, bivuze ko ari nabo bahabwa buruse na BRD, ku buryo iyo bayaboneye igihe birushaho kuborohereza mu buzima bwabo bwa buri munsi ku ishuri.
Umuvugizi wa UR, Ignatius Kabagambe, avuga ko igikorwa cyatangijwe na BRD cyo kwandika abanyeshuri imbonankubone, ari ingenzi kuko birushaho kwihutisha amakuru yuzuye y’imyirondoro yabo, bigatuma amafaranga bagenerwa bayabonera igihe.
Ati “Abanyeshuri bacu iyo hari ibitagenda neza turahangayika. Iyo badafite amafaranga yo kurya cyangwa gukoresha ibindi bakeneye natwe ntibidushimisha. Twe rero byari amahirwe akomeye cyane, kugira ngo baze kubandikira hano.”
Ibyo Kabagambe avuga, anabihurizaho n’abanyeshuri bamaze igihe biyandikishije banyuze muri gahunda ya Minuza, bakaba basigaye babona amafaranga bagenerwa anyujijwe kuri telefone zabo.
Raymond Iradukunda wiga mu mwaka wa kabiri muri UR Ishami rya Huye, avuga ko kubona amafaranga bagenerwa buri kwezi kuri telefone, byarushijeho kumworohereza.
Ati “Byaradufashije gukoresha Airtel, byakemuye akavuyo, umuvundo n’umubyigano wo kujya kuyafata muri banki, kuko iyo wiyandisha bakubaza niba ushaka kujya uyafata kuri banki cyangwa kuri telefone, jye nahisemo byoroshye kujya nyafata kuri telefone, iyo aje mpita mbona ubutumwa ako kanya, akaba angezeho.”
Umuyobozi ushinzwe imenyekanishabikorwa muri Airtel, John Magara, avuga ko ubu buryo buje gukuraho ibyo umunyeshuri yatakazaga kuri buruse ye.
Ati “Mbere bafataga ayo mafaranga anyuze kuri banki, bigasaba ko umuntu ajya muri banki agatonda umurongo, ugasanga hajemo ibindi bintu bituma amafaranga agenda agabanuka.”
Uyu muyobozi avuga ko kubera ko ari amafaranga ahoraho buri kwezi, ibyiza ni uko yanyura kuri Airtel Money, bakiyandikisha bakoresheje simukadi (Sim card) za Airtel.
Umunyeshuri wifuza gukoresha ubu buryo nta kindi bimusaba uretse kwiyandikisha anyuze muri sisiteme isanzwe ya BRD yitwa MINUZA, ubundi agahitamo Airtel Money.
Ikokinge yageze ku banyeshuri b’i Ruhande
Uretse kwiyandikisha bakajya bahabwa buruse zabo binyuze kuri Airtel Money, abanyeshuri ba UR, beretswe uburyo bushya Airtel imaze ukwezi itangije, bwo kugura amayinite yo guhamagara n’aya internet bwiswe ‘Ikokinge’, aho umuntu akanda *255# agakurikiza amabwiriza, ubundi agahabwa iminota yo guhamagara na bundles nyinshi ugereranyije n’ubundi buryo bwose bwari busanzwe.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe uburezi muri BRD, Wilson Rurangwa, avuga ko ubukangurambaga bwa ‘Minuza Festival’, bwatangirijwe muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye, ariko buzakomereza n’ahandi hari abanyeshuri bose bishyurirwa na Leta.
Ati “Twishyura mbere tutarakoresha Minuza, wasangaga bidufata ukwezi cyangwa ukwezi n’igice, kugira ngo dutegure amafaranga y’abanyeshuri, ariko hamwe na Minuza ndetse n’uko twashyizemo uburyo bwo kwishyura butandukanye, byatumye kwishyura abanyeshuri byihuta.”
Rurangwa avuga ko kwishyira abanyeshuri barenga ibihumbi 35 ubu bisigaye bitwara isaha imwe cyangwa abiri gusa.
Iyi gahunda yoroheje uburyo bwo gusinya amasezerano, kuko ku munsi kuri BRD hashoboraga kujya abanyeshuri bagera kuri 300, bafite ibibazo byo gusinya amasezerano.
Ubu noneho kuri BRD bashobora kwakira abanyeshuri 2-3, kandi ubu ibyashoboraga gufata nk’amezi abiri ubu ngo ntibirenza iminsi itanu.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|