Perezida Kagame yasobanuye ko ibiganiro bya Qatar na Washington byasabwe na Tshisekedi

Hari ibihugu n’abayobozi ngo baba baratekereje ko u Rwanda rutahaye agaciro inzira y’ibiganiro hagati y’u Rwanda na DRC yari yaratangijwe na Afurika, ariko Perezida Paul Kagame avuga ko ibyo babitewe no kutamenya amakuru.

Ibiganiro bya Qatar, ibiganiro bya Washington, si igitekerezo cy’u Rwanda, ahubwo byatangiye biturutse ku cyifuzo cya Perezida Felix Tshisekedi wa DRC.

Perezida Kagame yabigarutseho mu cyumweru gishize, ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa Al Jazzera.

Iki kiganiro, ahanini kibanze ku masezerano y’ubukungu n’itermbere no kugarura amahoro mu Burasirazuba wa Congo, yasinyiwe I Washington hagati ya Perezida Kagame na Tshisekedi, ndetse na Donald Trump wa Amerika.

Kagame yateruye avuga ko ariya masezerano adasanzwe kuko ibibazo by’intambara bimaze igihe kinini, kandi ngo ntihiheze habaho ikintu gisa nk’iki, kigahabwa imbaraga kuri uru rwego aho abaperezida b’ibihugu bibiri, u Rwanda na Congo bahurira kwa Perezida wa Amerika witaye kuri iki kibazo.

Uburyo iki kibazo cyakomeje kugaragara, imbaraga zashyizwemo, ndetse n’igitutu cyashyizwemo mu gukemura iki kibazo Kagame asanga bitarigeze bibaho mu bihe byashize.

Uburyo iki kibazo bakinjiyemo bushingiye ku mpamvu shingiro nyazo; politiki, umutekano n’ubukungu.

Kagame agaragaza ko igihe cyose umuntu yashaka gukemura ibibazo by’iyi ntambara, ni byiza cyane gutangirira mu mizi, kandi ukubakira kuri ziriya ngingo eshatu za politiki, umutekano ndetse n’ubukungu.

Avuga ko aya masezerano arimo ibyangombwa byose, cyane cyane urebye mu buryo bw’ingingo, n’amagambo yakoreshejwe, igisigaye akaba ari ishyirwa mu bikorwa, ari naho ikibazo gikunze kuvukira.

Perezida Kagame kandi yerekanye ko ubu buryo Trump yakoresheje hari ibintu bibiri bwaje gusubiza byari byarirengagijwe.

Yagize ati “hari uburyo bwibanda ku bibazo bya Afurika, bukabihuza n’imitekerereze y’uburenganzira bwa muntu, demokarasi n’ibindi. Ariko imyaka myinshi ishize ibyo byabaye amagambo gusa, ntibitange impinduka ku mibereho y’abantu ku mugabane.”

Hanyuma hari ubundi buryo bushingiye ku bintu bifatika: ubucuruzi, inyungu z’ubukungu zitanga impinduka ku mibereho y’abantu. Ku bwanjye no ku Rwanda, ni bwo buryo bwungura byinshi. Ni mu gihe ubundi buryo bwabanje, bwongereye ibibazo aho kubikemura.

Kagame yonegeho kandi ati “ibi sinshaka kubitindaho cyane, kuko uruhare runini rugaruka kuri twe. Ikindi ariko, yongeraho ko kugira ngo ibintu bigende neza, ibihugu byasinyanye amasezerano bigomba gukora ku buryo amahirwe yose arimo baba ari bo bayagiramo inyungu.

Yagize ati “usanga hari igihe habaho kwitana bamwana, ariko kenshi usanga biterwa ko hari ibindi biba byirengagijwe. Biri gihe jyewe mba numva ntashaka kwitakana abandi.”

Umunyamakuru yabajije niba Trump yaba atangiye kuza muri Afurika, cyane cyane agamije kongera ubukire bwe by’umwihariko, n’ubwa Amerika muri rusange, ariko yashubijwe ko kuba Trump yarahaye iki kibazo umwanya, ibyo byonyine ni byo bikeneye gushimwa.

Birashoboka ko hari ibindi bibazo byagiye bivugwa, ariko Kagame we asanga igikwiye guhabwa umwanya ufatika ari iki ngiki kiganisha ku iterambere.

Ku bijyanye n’ubuhuza bwa Qatar, Perezida Kagame yashubije umunyamakuru wari umubajije impamvu habayeho ibiganiro bibiri bibangikanye, asubiza ko mbere byatangiriye hamwe, ariko nyuma biza gutandukanywa.

Uko biri kose ariko, Kagame yerekanye ko ibi biganiro bitatangijwe n’u Rwanda, ahubwo bwari ubusabe bwa Tshisekedi. Kubitandukanya byabereye mu biganiro abaperezida bombi bagiranye I Doha.

Agira ati “Hari abayobozi n’ibihugu byibwira ko ari twe twanze ubuhuza bwari busanzwe buhari bwakorwaga n’abanyafurika ariko si ko byagenze. N’ubundi rwose Tshisekedi ni we wabisabye, kandi ubwo yumvaga azabihengeka bikagenda uko we abyishakira, mbese ibiganiro bikaba mu nyungu ze.”

Kagame yongeyeho ko Tshisekedi abona ko igihugu cye ari kinini cyane, kandi cyiza, ku buryo ngo aho anyuze hose yajya aha abantu ruswa, maze ibintu byose bikagenda uko abyifuza kuko buri wese akifuza. Icyakora ngo muri ibi biganiro byose u Rwanda rwagiye rutanga ingingo zarwo z’ukuri, zerekana uko ibintu bigomba kugenda n’ingingo fatizo zikwiye gushingirwaho kugira ngo amahoro agaruke muri DRC.

Muri uku gusobanura ishingiro ry’ikibazo rero, niho havuye gahunda yo gutumira M23 ikaganira na Leta ya Congo.

Perezida Kagame kandi yagaragaje ko mu bihe byashize, DRC yagiye irenga ku masezerano yagiranye n’u Rwanda, akaba yizeye ko Qatar na Amerika bazakomeza guherekeza aya masezerano, kugira ngo abasinyanye bayubahirize, kandi udakoze ibyo asabwa bamukebure.

Ihangana ry’abakomeye si ryo Kagame areba, arareba ibibazo biri mu karere

Perezida Kagame yabajijwe uko abona ihangana rya Amerika n’Ubushinwa, ariko we avuga ko ibyo atangomba kubitindaho, kuko biremereye ku buryo atabasha kubyikorera.

We ahubwo ngo ibyo areba ni ikibazo kiri mu karere n’uburyo gikwiye gukemuka,

Agira ati “buriya abantu iyo bavuga ikibazo kiri mu karere, usanga bibwira ko ibibazo Congo igira ari umwihariko wayo ku isi. Ikindi ngo ubabwira ko ufite zahabu, bakakubwira bati ntabwo bishoboka byanze bikunze iyo ni zahabu yo muri Congo.

Nyamara Kagame yagaragaje ko u Rwanda rugira amabuye y’agaciro arimo ayitwa T eshatu, yo akaba ari na meza kurusha ayandi aboneka mu karere, dore ko ari aya mbere muri Afurika, akaba aya kane ku isi mu bwiza.

Aya makuru ngo yamenyekanye neza ubwo ikigo cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cyo muri Amerika cyitwa Trinity Company cyakoraga ubushakashatsi kikabigaragaza.

Tshisekedi, Kagame, Trump...ese baba abakandida b’igihembo kitiriwe Nobel?

Kuri iki kibazo, Perezida Kagame yavuze ko nta kibazo ku bandi bashobora kubireba niba bakibaha, ariko kuri we ubwe yagize ati “jyewe sindabigeraho.”
Ku mwihariko wa Trump, yavuze ko ababishinzwe ibyo babireba, nyamara yongeraho ko byanashoboka, kubera ibintu yagerageje kugeraho mu kanya hato. Icyakora agira ati “erega ntabwo ibisubizo yabigeraho wenyine, n’ubwo ari umuyobozi ukomeye akagira n’igihugu gikomeye. Ni yo mpamvu jyewe navuze ko twebwe bitureba gushyira mu bikorwa aya masezerano kurusba uko bireba Perezida wa Amerika.

Perezida Kagame yabajijwe niba abona yiyumvamo Trump cyane, avuga ko ari ko bimeze, kuko Trump ari umuperezida uvuga ibyo azakora, kandi koko ntibihere mu magambo nk’uko abayobozi benshi bajya bamera.

Aha ndetse ni naho ahera avuga ko ibyo yatangije, ibyo agerageza gukora bishobora kuzatanga umusaruro utangaje utarigeze ugerwaho, ariko agashimangira ko nta na rimwe yabigeraho niba abo bireba ku rwego rwa mbere bidamarariye.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka