Minisitiri Nduhungirehe yagarutse ku byananiye DRC
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga y’Ubutwererane w’u Rwanda Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyananiwe gukora ibisabwa kugira ngo gishyire mu bikorwa amasezerano cyasinyanye n’u Rwanda ku ruhande rumwe, ndetse na AF/M23 ku rundi ruhande, bikaba bituma amahoro akomeje kuba ingume muri Kivu zombi.
Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’u Rwanda kuri uyu wa Kabiri, Nduhungirehe yabanje kwibutsa amasezerano y’ingenzi yagiye asinywa hagati y’u Rwanda na DRC, ndetse no hagati ya DRC n’umutwe bahanganye wa AFC/M23.
Nko ku masezerano ya Washington u Rwanda rwagiranye na Drc, yagaragaje ishingiro ryayo, aho yabanjirijwe n’amasezerani bise Itangazo ry’Amahame, ryasinywe ku wa 25 Mata uyu mwaka, Amasezerano y’amahoro kuwa 27 Kamena, ndetse n’Amasezerano mu by’Ubukungu yasinywe ku wa 4 Ukuboza.
Yagize ati “Byose byitwa amasezerano ya Washington agamije amahoro n’uburumbuke-Peace and prosperity.”
Yibukije ko ku wa 27 Kamena, amasezerano yasinywe yarimo harimo inkingi y’umutekano aho impande zombi zemeje ko umutwe wa FDLR ufashwa na DRC uvanwaho, hanyuma u Rwanda rukavanaho ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho hagamijwe kwirinda ibitero bya FDLR.
Aha kandi, amasezerano arimo inkingi ya Politiki igamije gushyigikira ibiganiro by’amahoro bya Doha kugira ngo ikibazo bagikemure bahereye mu mizi. Yibukije ko iki ari ikibazo cy’Abanyekongo b’Abatutsi bavuga Ikinyarwanda batotezwa.
Indi nkingi ikomeye y’i Washington ni amasezerano ajyanye n’ubukundu azaba agamije ibikorwa by’ishoramari harimo nko kubaka ibikorwaremezo by’imihanda, ingufu zaba iza Gas mathane yo mu Kivu ndetse n’iz’amashanyarazi ibihugu byombi bihuriraho.
Harimo kandi no kubungabunga Pariki y’igihugu y’Ibirunga ihuriweho u Rwanda na Congo, akaba ari ho hasigaye ingagi zo mu Birunga ku isi.
Bumvikanye kandi ku bijyanye no guteza imbere ubucukuzi no gutunganya amabuye y’agaciro haba aturuka mu Rwanda ndetse n’aturuka muri Congo, kugera aho yoherezwa mu mahanga,
Aya masezerano kandi arimo ibijyanye no guteza imbere ubuzima cyane ko iyo icyorezo kibonetse kuri kimwe muri ibi bihugu, ibibazo bigera no ku kindi.
Hagati aho, hagiye haba n’amasezerano ya Doha, hagati ya M23 na DRC, akaba avuga ko aya masezerano atandukanye ariko akaba yuzuzanya.
Tariki 15 Ugushyingo, hashyizweho amasezerano rusange, nayo agizwe n’andi masezerano umunani, harimo abiri yamaze gushyirwaho umukono
Harimo amasezerano yo guhererekanya imfungwa, amasezerano ajyanye n’ubwenegihughu, aho hagomba gusobanurwa neza aho abanyecongo bavuga Ikinyarwanda babarizwa. Aba ni bo bamaze igihe bibasirwa, aho Congo itabemera nyamara amateka y’Ubukoloni ari yo yabagize abanyakongo.
Nduhungirehe yagize ati “Twizera ko bazumvikana kuri izo ngingo bikaganisha ku mahoro arambye.”
Ibiganiro hagati y’Abanyekongo
Minisitiri Nduhungirehe, avuga ko kugira ngo hazaze amahoro arambye agaruke muri Congo ndetse no mu karere, hari ibindi biganiro bikenewe, birimo ibyo Abasenyeri ba Congo basaba, ibyo uwahoze ari Perezida wa Congo Joseph Kabila asaba, ndetse n’abandi bakandida ku mwanya wa Perezida bagiye babisaba.
Aha ngaha agaragaza ko muri ibyo biganiro bagomba kureba ku mitwe yindi yitwaje intwaro muri Congo irenga 250, bakiga ikibazo cy’imiyoborere n’icya ruswa yamunze igihugu n’ibindi.
Nduhungirehe avuga ku birego Congo ikomeza kuzamura ishinja u Rwanda, yavuze ko kuva mu mezi atatu ashize, u Rwanda rudasiba kubwira amahanga ibiri kubera mu burasirazuba bwa Congo.
Muri ibyo, harimo bitero bya Leta ya Congo yifashishije indege zayo, cyangwa attack drones mu kurasa ibirindiro bya M23, ikica agahenge kashyizweho, ndetse ikanarasa na za villages z’abanyamulenge kandi bigakorwa bijyanye n’imvugo z’urwango.
Hari n’ikindi kibazo u Rwanda ngo rutahwemye kuvuga, cy’ingabo z’Abarundi bari muri Congo. Ubu bageze ku bihumbi makumyabiri biri muri Kivu y’Amajyepfo batangatanze villages z’Abanyamulenge kugira ngo hatagira usohka, babicishe inzara.
Yagize ati “Hashize amezi atatu, ane atanu ari byo dusobanura ariko ntibabyitaho. Ntibyumvikana ukuntu ayo mahanga bakomeza kuregera u Rwanda atarigeze agira icyo akora...Nta tangazo na rimwe ushobora kunyerekia ryaba iry’Umuryango w’Abibumbye cyangwa uw’Ibihugu by’Ubumwe bw’u Burayi ryamagana Tshisekedi cyangwa Leta ya Congo yica abaturage.”
Yongeyeho ati “Agahenge bivuze aho abarwana bumvikanye guhagarika intambara, ntihagire urasa undi. None se, niba Leta ya Congo itubahirije ako gahenge, ikarasa ibirindiro bya AFC/M23, hanyuma na yo igasubiza, ubwo urumva uba yakosheje ari nde?”
Hagati aho, hari urwego rwashyizweho rushinzwe kureba iyubahirizwa ry’amasezerano y’umutekano rwitwa joint security coordination mechanism-Rwanda, Congo na Amerika.
Iyo mechanism kuwa 7 Ugishyingo ngo yari yemeranyije ko nta bisasu by’indege bya Leta ya DRC byongera kumvikana, maze u Rwanda na rwo rukavanaho zimwe mu ngamba z’Ubwirinzi, ariko nyuma y’aho Guverinoma ya Congo ntiyigeze ibyubahiriza.
Nduhungirehe ati “Aha rero, twibaza niba Tshisekedi ibyo yasinyiye I Washngton abifite mu mutima, kuko bigaragara muri we ko icyo ashaka ari igisubizo cy’intambara.”
Ibyo ibuhugu byo mu Burengerazuba bw’isi byavuze mu itangazo ryikoma u Rwanda
nabyo Nduhungirehe yavuze ko bigomba kwamaganwa kuko batabogamira ku kuri kandi bakuzi.
Kuvuga ngo u Rwanda na M23 bisubire inyuma mu birindiro aho byahoze, kandi u Rwanda rutari muri iyi ntambara, ibyo twarabivuze inshuro nyinshi. Umwaka ushize, muri teritwari ya Walikale M23 yari yarahageze, maze Amerika iradusaba ngo dukoreshe imbaraga dufite kuri M23 maze tubasabe bagaruke inyuma, byorohereze amasezerano y’amahoro. Ibyo bintu. N’ubwo batari babyishimiye, ba M23 barabyemeye, ariko se muzi icyabaye nyuma?
Aha Nduhungirehe avuga ko DRC yageze Walikale maze abishimiye ko M23 yahaje, barishwe. Abahagiye bakoze ibyaha by’intambara. Ubu bongeye kugira icyo badusaba giteye gityo ntitwabikora kuko bigira inkurikizi mbi ku baturage.
U Burundi rwasuzuguye ibyo rwaganiriye n’u Rwanda
Ku bijyanye n’u Burundi, M23 imaze gufata Goma na Bukavu mu kwezi kwa mbere gushyira ukwa Kabiri, ngo habaye ibiganiro bihuza inzego z’Umutekano z’u Rwanda n’iz’u Burundi. Hari inama ebyiri zabereye ku mupaka, indi nama ibera Naivasha muri Kenya ubwo hari inama y’umutekano w’Akarere.
Muri Werurwe, humvikanywe ibigomba gukorwa kugira ngo haze umutuzo, bavuga ku bijyanye no kureka imvugo z’urwango zibasira ikindi gihugu kugira ngo amahoro ahinde.
Nduhungirehe agira ati “Icyo gihe rwose nanavuganaga kenshi na mugenzi wanjye w’u Burundi Albert Shingiro, ariko mwabonye ibyakurikiye. Perezida w’u Burundi yagiye mu binyamakuru avuga ko u Rwanda rushaka kumutera, yohereza n’izindi ngabo muri Congo bidusubiza inyuma.”
Nduhungirehe avuga ko nta kindi ingabo z’u Burundi zikora muri Congo uretse guhungabanya umutekano, zifatanyije na FDLR, zikaba ndetse ziri mu mugambi Tshisekedi yatangaje mu gihe cy’amatora mu 2023, aho yavuze ko azahirika ubutegetsi buriho mu Rwanda.
Nduhungirehe yagize ati “Ikibazo nyamukuru dufitanye, ni icy’umutekano kuko ntabwo wafatanya na FDLR ngo ube udahungabanya umutekano w’u Rwanda kuko niyo gahunda yayo.”
Kugira ngo rero ibi bibazo byose bikemuke, nuko ingabo z’ABarundi zava muri Congo, FDLR ikarandurwa n’ibitero by’indege by’ingabo za Congo bikavaho bikarangira.
Nduhungirehe yagize ati “ubu inzira ishoboka nziza ni imwe-hari amasezerano yashyizweho umukono, nta yandi masezerano agomba gukorwa, ahubwo tugomba kuyashyira mu bikorwa.”
Ibi kandi ngo bigomba gutangirira ku kubahiriza amasezerano yo guhagarika imirwano.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|