Amb. Busabizwa yatanze kopi z’impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Guinée Equatoriale
Ambasaderi Parfait Busabizwa yashyikirije Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika ya Guinée Equatoriale,nyakubahwa Simeon Oyono Esono Angue, kopi z’impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.
Uyu muhango wabereye i Malabo, ku mugoroba wo kuri uyu wa kane, tariki ya 04 ukuboza 2025.
Nyuma yo gutanga impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Guinée Equatoriale, Ambasaderi Busabizwa yagiranye ikiganiro cyihariye na Minisitiri Simeon Oyono Esono Angue,ku mubano mwiza umaze igihe kirekire hagati y’ibihugu byombi ndetse no ku byarusho guteza imbere ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Hamwe n’ibi kandi, Ambassadeur Parfait Busabizwa, yitabiriye inama y’aba Minisitiri ya 60 ya UNSAC, akaba ari akanama ngishwanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe gukurikirana ibibazo by’umutekano mu karere ka Afrika yo hagati (UNSAC).
Iyi nama na yo yabaye kuri uyu wa 5 Ukuboza i Malabo muri Repubulika ya Guinée Equatoriale, aho yari ahagarariye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda.
Iyi nama y’iminsi 5, yatangiye imirimo yayo ku wa 1 Ukuboza, aho yigaga ku miyoborere ishingiye kuri demokarasi nk’imbarutso n’iterambere rirambye.
Yitabiriwe kandi n’abayobozi bakuru barimo Umukuru wa UNOCA, Abdou Abarry, Perezida wa Komisiyo ya CEEAC, Ezechiel Nibigira, ndetse na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Guinea Equatoriale, Simeon Oyono Esono.
Mu myanzuro yafashwe harimo gushyiraho ubuyobozi bushya buzayobora aka kanama ngishwanama (UNSAC ) mu mezi atandatu ari imbere aho igihugu cya Guinée Equatorial kizaba kiyoboye (Perezida), u Burundi (Visi Perezida wa mbere), Gabon ( Visi Perezida wa kabiri) na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (gutegura Raporo z’inama).
Ibihugu byemeje kandi,“Déclaration de Malabo” igamije guteza imbere imiyoborere myiza, gukumira amakimbirane no gushimangira amahoro arambye mu karere.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|