Nk’uko raporo ya ‘Formal External Trade in Goods’ y’Ukwakira 2025 y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) ibigaragaza, ibicuruzwa u Rwanda rwatumije muri Kenya byavuye kuri Miliyoni 117.90 z’Amadolari mu kwezi k’Ukwakira 2024, bigera kuri Miliyoni 23.33 z’Amadolari mu kwezi nk’uku mu 2025, bivuze ko habayeho gutakaza Miliyoni 94.57 z’Amadolari.
Uko kugabanuka kwatumye uruhare rwa Kenya mu bicuruzwa u Rwanda rutumiza hanze rumanuka rugera ku 4.85%, bituma iki gihugu gisubira inyuma kijya ku mwanya wa 7 mu bihugu by’ingenzi u Rwanda rutumizamo ibicuruzwa.
Iri gabanuka rya 80.22% ni ryo rinini ryabaye mu mwaka mu ruhererekane rw’ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’abo bafatanyije muri urwo rwego, zikaba ari impinduka zikomeye mu Muhora wa Ruguru, ubusanzwe ari yo nzira inyuzwamo ibicuruzwa biva ku cyambu cya Mombasa bijya mu Rwanda.
Icyakora Tanzania yo yakomeje kuza mu b’imbere muri urwo rwego, n’ubwo na yo yahuye n’igabanuka ry’ibyo yohereza mu Rwanda.
Imibare ya NISR igaragaza ko mu kwezi k’Ukwakira 2024, u Rwanda rwari rwatumije muri Tanzania ibicuruzwa bifite agaciro ka Miliyoni 54.69 z’Amadolari. Mu kwezi nk’uko kwa 2025, byaragabanutse bigera kuri Miliyoni 44.38 z’Amadolari, ni ukuvuga igabanuka rya Miliyoni 10.31 cyangwa 18.85%.
Ariko n’ubwo byagabanutse, Tanzania yohereje mu Rwanda ibicuruzwa bikubye kabiri ibyaturutse muri Kenya muri icyo gihe.
Tanzania ikomeza kuza imbere kubera umwanya wayo nk’inzira y’ingenzi y’ibicuruzwa y’Umuhora wo Hagati (Central Corridor), ndetse n’icyizere kigirirwa icyambu cya Dar es Salaam ahanyuzwa cyane cyane ibikomoka kuri peteroli, imashini, ibikoresho by’ubwubatsi n’ibindi.
Kunoza imikorere y’ibyambu n’iyubakwa ry’ibikorwa remezo, byatumye Tanzania ikomeza umwanya wayo nk’umufatanyabikorwa wa gatatu ukomeye u Rwanda rutumizamo ibicuruzwa byinshi.
Ibyo u Rwanda rutumiza hanze muri rusange byagabanutseho 2.08% mu kwezi k’Ukwakira 2025 ugereranyije na Nzeri.
U Bushinwa, u Buhinde, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na Tanzania, ni byo biri ku isonga mu bihugu byohereza ibicuruzwa mu Rwanda, mu gihe uruhare rwa Kenya rwagabanutse cyane.
Imibare kandi igaragaza ko abacuruzi bo mu Rwanda bagenda barushaho guhindura amasoko bakoreramobajya hanze y’akarere. bitewe n’ibiciro, icyizere ndetse n’amahirwe mashya y’ubucuruzi.
Ikindi gishya, raporo yo mu kwezi k’Ukwakira 2025 yagaragaje ko Cameroun yabaye umufatanyabikorwa mushya ukomeye, yinjiye bwa mbere mu bihugu icumi bya mbere bitumizwamo ibicuruzwa byinjira mu Rwanda, kuko rwatumijeyo ibicuruzwa bifite agaciro ka Miliyoni 27.36 z’Amadolari mu kwezi k’Ukwakira 2025, mu gihe mu kwezi nk’uku kwa 2024 nta na kimwe cyari cyatumijweyo.
Ibi byatumye Cameroun igera ku mwanya wa 5, imbere ya Kenya na Uganda, bishobora kuba bifite aho bihuriye n’inzira nshya y’icyambu cya Douala, bikaba ari impinduka zitunguranye mu bucuruzi bw’u Rwanda mu 2025.
Uretse ka Umuyoboro wa Ruguru wanoza imikorere, cyangwa se abacuruzi bo muri Kenya bagahindura uburyo bakoragamo, iri gabanuka rishobora gukomeza, bityo Kenya ikarushaho gutakaza umwanya wayo mu kwinjiza ibicuruzwa mu Rwanda.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|