Volleyball: U Rwanda rwahawe kwakira imikino y’ Afurika y’amakipe
Mu itangazo ryasohowe n’ishyirahamwe ry’umukino wa volleyball mu Rwanda (FRVB), bemeje ko u Rwanda rwamaze guhabwa kwakira imikino ny’Afurika y’amakipe (CAVB Men’s club Championship) mu cyiciro cy’abagabo.
Ni irushanwa ngaruka mwaka rizaba riba ku nshuro ya 47 rikaba rihuza amakipe yabaye ayambere iwayo ku mugabane w’Afurika aho kuri iyi nshuro impuzamashyirahamwe ku mugabe w’ Afurika mu mukino wa volleyball CAVB yemeje ko u Rwanda arirwo ruzakira iyi mikino.
Ubwo iri rushanwa riheruka kuba muri 2024, ryabereye mu mujyi wa Misurata ho mugihugu cya Libya ryegukanwa n’ikipe ya Swehly Sports Club yo muri icyo gihugu.
Nkuko biteganywa, igihugu cyakiriye, gihagararirwa n’amakipe 4 uko akurikirana ku rutonde rwa shampiyona y’umwaka ushize ubwo bivuze ko u Rwanda rwahagararirwa n’amakipe nka APR, POLICE, REG ndetse na KEPLER VC.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|