Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yatangaje ko hakiri icyuho cy’ingengo y’imari kingana na miliyari 17.2 Frw muri gahunda ya nkunganire y’imbuto, ifumbire n’ishwagara, ibintu bishobora kugira ingaruka ku bushobozi bwo gukomeza gufasha abahinzi kubona inyongeramusaruro ku gihe.
Abadepite bagize Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo bya Leta mu Nteko Ishinga Amategeko banenze kuba ibicuruzwa by’abacuruzi b’Abanyarwanda bakorera ku mupaka wa Cyanika bibikwa muri Uganda, mu gihe ku ruhande rw’u Rwanda hari inyubako y’ububiko itaratangira gutanga serivisi kubera kutumvikana hagati y’umushoramari (…)
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingabo Mboneragihugu yavuze ko hafashwe ingamba ko kubakira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bizajya bijyanishwa no kubakira abandi Banyarwanda batishoboye muri rusange.
Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo Kubohora Igihugu yo ku Mulindi w’Intwari igiye gushyirwamo ikoranabuhanga nk’iryo mu ngoro nk’iyo yo mu Bushinwa, rizafasha mu kumurika amateka ari muri iyo ngoro.
Guverinoma y’u Rwanda iteganya gushora Frw 138.3 miliyari mu mishinga y’amazi isuku n’isukura mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2026/27, mu rwego rwo kongera amazi meza ku baturage no kunoza imicungire y’isuku mu mijyi no mu byaro.
Depite Christine Mukabunani yabajije Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi icyo Leta iteganya mu gutuma amafaranga Leta y’u Rwanda iba igomba kwishyurwa mu bikorwa by’ubutumwa bwo kubungabunga amahoro ku isi, ariko Loni igatinda kuyishyura mu gihe Guverinoma iba yayapangiye mu ngengo y’imari.
Urwego rw’Igihugu rw’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) rwagaragaje ko ibiciro ku masoko byakomeje kuzamuka mu gihugu, aho imibare y’Igipimo cy’ihindagurika ry’ibiciro (Consumer Price Index-CPI) yo muri Mata 2026 yerekana ko abaturage bakomeje guhura n’ubuzima buhenze, bitewe n’izamuka ry’ibiciro by’ibicuruzwa na serivisi (…)
Iyo abantu benshi bumvise ijambo Karate, bahita batekereza umukino wo kurwana, gukubita cyangwa gutsinda uwo muhanganye. Ariko kuri Théophile Bazimaziki, Karate ni ishuri ry’ubuzima ryamwigishije kwifata, kubaha abandi no kugenzura amarangamutima mu bihe bikomeye.
Dr. Malle Fofana yagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Umuryango GGGI, hashimangirwa uruhare rwa Afurika mu bikorwa byo kurwanya imihindagurikire y’ibihe. Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe guteza imbere ubukungu butangiza ibidukikije (GGGI) watangaje ko Dr. Malle Fofana yagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije wawo (Deputy (…)
Raporo y’Urwego rw’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta igaragaza ibibazo bikomeye mu micungire no gukoresha ibitabo mu mashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye, bigira ingaruka ku ireme ry’uburezi mu Rwanda.
Raporo y’Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta igaragaza ko intege nke mu gutegura no gucunga amasezerano ari imwe mu mpamvu zituma imishinga myinshi ya Leta itinda cyangwa igahenda kurushaho, bikaviramo Leta igihombo kinini.
Urubanza ruregwamo Laurent Bucyibaruta wahoze ari Perefe wa Gikongoro mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi rukomeje gutera impaka mu mategeko, cyane cyane ku kibazo cy’uko indishyi z’abahohotewe zigomba gukomeza gusuzumwa n’ubutabera bw’u Bufaransa n’ubwo uregwa yapfuye.
Abadepite bemeje umushinga w’itegeko rigenga ubucuruzi bw’umutungo koranabuhanga, ushyiraho ibihano bikomeye ku bantu ku giti cyabo cyangwa ibigo bikora ubu bucuruzi batabifitiye uruhushya.
Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yemeje imishinga ibiri y’amategeko arebana n’amasezerano mpuzamahanga, irimo ay’ubufatanye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’ay’amahoro yagiranye n’u Rwanda, hatabayeho impaka zifatika mu Nteko.
Ni mu gitondo kare, izuba rigitangira kurasa mu Kagari ka Shengampuli, mu Murenge wa Masoro, Akarere ka Rulindo. Abana, abagore n’abasore bake bake bitwaje amajerekani berekeza kuvoma ahitwa mu Gasiza.
Abayobozi bakuru bo mu nzego za Leta z’u Rwanda na Uganda bongeye gushimangira ubushake bwo guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi, mu nama y’abayobozi bakuru b’ibihugu byombi izwi nka “Joint Permanent Commission (JPC) 2026.”
U Rwanda rumaze igihe ruhangayikishijwe n’imyitwarire ihungabanya ingo, ku buryo usanga hirya no hino mu biganiro hari n’abadashidikanya kuvuga ko inyinshi ari iz’ihungabana, Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko mu myaka itatu ishize, hagaragaye gatanya 4,479.
Nyuma y’Imana itarahirwa mu busa no mu binyoma nk’uko amategeko ya Kiliziya Gatolika abatoza abemera bayo, Umwami w’u Rwanda rudahigwa na we ntiyarahirwaga mu busa no mu binyoma ku buryo kumwirahira byakurokoraga mu rukiko.
Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Gao Wenqi, kuri uyu gatatu yagiranye ibiganiro na Gen. MK Mubarakh, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (Rwanda Defence Force), mu ruzinduko rugamije gukomeza gutsura umubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi.
Mu gihe u Rwanda n’isi yose bibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, Urwibutso ruri mu mujyi wa Rouen mu Bufaransa rwangijwe n’abataramenyekana.
U Rwanda rwagiranye amasezerano y’inguzanyo ingana na miliyoni 213 z’Amayero (arenga miliyari 300 Frw), mu buryo bw’imari ikomatanyije (blended finance), igamije gushyigikira gahunda z’iterambere no gukomeza gucunga neza umwenda wa Leta.
Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, JD Vance, yihanangirije Papa Leo XIV amusaba “kwitonda cyane” igihe atanga ibitekerezo ku bijyanye na tewolojiya, nyuma y’uko uyu mupapa anenze politiki mpuzamahanga ya Amerika, by’umwihariko ku bijyanye n’intambara.
Guverinoma y’u Rwanda igiye kugeza ku ngo zibarirwa mu bihumbi 100 ibikoresho byo guteka bitangiza ibidukikije, mu gihe izindi zibarirwa mu bihumbi 200 zizagezwaho amashanyarazi, mu rwego rwo gukomeza guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Akarere ka Ngororero kagaragazwa nk’ahantu hafite amateka yihariye mu bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi, aho ubwicanyi bwatangiye kare, mbere ya 1994, bugaragaza ko Jenoside itatangiranye n’ubwicanyi gusa ahubwo yatangiranye n’ingengabitekerezo n’imvugo z’urwango byagiye bikwirakwizwa mu baturage.
Urukiko rwo mu Bufaransa rwasubitse icyemezo cyarwo ku kuba rwatera utwatsi cyangwa rukomeza gukurikirana dosiye ya Jenoside yakorewe Abatutsi iregwamo Agathe Kanziga, umugore wa nyakwigendera Juvénal Habyarimana wahoze ari Perezida w’u Rwanda.
Mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye i Paris ku wa 7 Mata, u Bufaransa bwongeye gushimangira ko bwiyemeje gukomeza kubungabunga amateka, guharanira ukuri no gutanga ubutabera, ndetse bushimangira gukoresha inyito nyayo ya “Jenoside yakorewe Abatutsi”.
Ambasaderi Dani Dayan, yaburiye abakomeje kurebera ibikorwa biganisha ku rwango ruhembera Jenoside, abibutsa ko Jenoside idatangirira mu bikorwa ahubwo ihera mu bitekerezo n’amagambo.
Perezida Paul Kagame yijeje Abanyarwanda ko u Rwanda rutazongera gupfa ukundi kuko bidashoboka ko rushobora gupfa kabiri, bityo ko uwabigerageza bitamuhira.
Abadepite bagaragaje impungenge ku mitangire y’amasoko ya Leta, bavuga ko akomeje guharirwa abantu bake bifite, bigatuma ba rwiyemezamirimo bato n’urubyiruko badafashwa kugera ku mahirwe yo kuyapiganira, basaba ko hajyaho ingamba zituma umutungo wa Leta usaranganywa mu buryo buboneye.
Hari umuturage wabwiye Komisiyo y’Abadepite y’Imibereho Myiza y’Abaturage ko Ejo Heza yamwimye amafaranga yemererwa ku bwizigame bwe, ubu ngo akaba yaragejeje ikirego cye kuri Perezida wa Repubulika.