Umuryango w’Abibumbye watinze kwishyura u Rwanda

Depite Christine Mukabunani yabajije Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi icyo Leta iteganya mu gutuma amafaranga Leta y’u Rwanda iba igomba kwishyurwa mu bikorwa by’ubutumwa bwo kubungabunga amahoro ku isi, ariko Loni igatinda kuyishyura mu gihe Guverinoma iba yayapangiye mu ngengo y’imari.

Ibi Depite Mukabunani yabibajije kuri uyu wa 11 Gucurasi 2026, ubwo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Murangwa Yusouf, yagezaga ku Nteko Ishingwa Amategeko imbanzirizamushinga w’ingengo y’imari ya 2026/2027.

Yagize ati “Mu byateje gutinda ku ishyirwa mu bikorwa ry’ingengo y’imari, harimo gutinda kwishyurwa kw’amafranga aturuka mu Muryango w’Abibumbye agenewe ibikorwa by’ubutumwa bwo kubungaga amahoro ku isi.”

Ni ibisobanuro Depite Mukabunani yatangaga, asasira kugira ngo abaze Minisitiri Murangwa, icyo bakora kugira ngo ayo mafaranga kuri iyi nshuro azabonekere igihe, bityo bitazabangamira ingengo y’imari ya 2026/2027, nk’uko byagiye bigenda mu myaka ishize.

Ibi avivugira ko mu gihe Leta itegura ingengo y’imari, ishyiramo n’amafaranga iba yaremerewe n’abafaranyabikorwa binyuze mu bikorwa bitandukanye ikorana n’amahanga n’imiryango mpuzamahanga, nyamara ugasanga hari ubwo ataziye igihe bumvikanye, bikagira ingaruka ku ngengo y’imari.

Nubwo na we yemeza ko bigira ingaruka ku ngengo y’imari koko, mu gusubiza Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Murangwa Yusouf, yabaye nk’ushaka kugaragaza ko atari ikibazo kiremereye, kuko ngo usanga batindaho amezi make, bityo igihe aziye Guverinoma ikaziba icyuho.

Yagize ati “Nta kibazo kibirimo, ni ibibazo duhora tubona mu bigo byinshi n’abo dufatanya benshi, hari igihe batinda bitewe n’imitangire y’amafaranga, bakaba barateganyije gutanga amafaranga hagati y’ukwezi kwa karindwi n’ukwa cumi n’abiri, bagatinda ho gato, akaza atinze, ibingibi ni ibisanzwe.”

Minisitiri Murangwa yavuze ko ibyo bidashobora kubuza Guverinoma gushyira gahunda zayo mu bikorwa, aho yagize ati “Iyo bayatanze dufite uko dukorana na bo tugashyira mu bikorwa ibyo tuba twarayateganyirije ku buryo nta kibazo biduteza.”

Aha icyakora, Minisitiri Murangwa yirinze gutangaza umubare w’Amafaranga ategerejwe muri iyi gahunda n’ubwo Depite Mukabunani yifuzaga kuyamenya.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka