Urugo rwubatswe n’abataziranye rumeze nk’igorofa yubatswe n’Umuveterineri - Antoine Rutayisire
U Rwanda rumaze igihe ruhangayikishijwe n’imyitwarire ihungabanya ingo, ku buryo usanga hirya no hino mu biganiro hari n’abadashidikanya kuvuga ko inyinshi ari iz’ihungabana, Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko mu myaka itatu ishize, hagaragaye gatanya 4,479.
Raporo ya NISR ya 2025 igaragaza ko iyi mibare yagiye yiyongera kuva muri 2023 kuko muri uwo mwaka ingo zagize gatanya binyuze mu nkiko zari 782, mu 2024 zikazamuka zikagera ku 1,068 naho muri 2025 zirazamuka zigera ku 2,629. Bivuze ko muri iki gihe cy’imyaka 6 gatanya zikubye inshuro hafi esheshatu.
Pasiteri Antoine Rutayisire, umwe mu nararibonye mu kugira ingo inama, avuga ko izi gatanya zituruka ku mpamvu zigera muri eshanu:
1.Ukutamenya
Impamvu ya mbere Pasiteri Rutayisire agaragaza ni ukutamenya. Avuga ko hari abasore n’inkumi bajya gushakana bibwira ko kugira ubugabo cyangwa ubugore bihagije ngo bubake.
Mu buryo bumeze nko gushyenga, kubaka urugo utabanje kubyitegura, Pasiteri Rutayisire yabigereranyije no kubaka inzu zigeretse kandi utarize ubwubatsi, agaragaza ko iryo gorofa wakubaka ritarama.
Yagize ati “Wowe munyamakuru, uwaguha umwiko wagenda ugatangira kubaka igorofa? Izo ngo zubakwa n’abasore n’inkumi batabanje gutegurwa ngo bamenye ibyo bagiyemo zimeze nk’igorofa ryubatswe n’umuveterineri.”
Yakomeje agira ati “Bamwe bajya kubaka kuko babonye ba se na ba nyine bubakanye, ariko se iyo bajyaga kujya mu buriri baraguhamagaraga bati ‘Ngino urebe!”
2.Kujya mu rugo witeze ibidahari
Pasiteri Rutayisire asanga indi mpamvu yihishe inyuma y’isenyuka ry’ingo zo mu Rwanda ari ukujya kubaka ukuruwe n’ibintu aho gukururwa n’urukundo. Avuga ko iyo ugiye ukuruwe n’imitungo, iyo utayisanze uko wabitekerezaga biha icyuho ibigeragezo byaguhigaga.
Ati “Izi ngero mpura na zo cyane mu ngo ziza kungisha inama. Hari abagore benshi bagiye bageragezwa n’abagabo bubatse babashukisha ibintu, ugasanga akuruwe n’ibyo bamushukisha urugo rwe rugasenyuka.”
3.Ibigare
Indi mpamvu yavuze ko iri mu zirindimuye ingo z’iki gihe, harimo kwishinga amatsinda y’abo mugendana cyangwa wita inshuti zawe mu buzima bwa buri munsi.
Pasiteri Rutayisire akavuga ko hari abashakanye usanga bakomeza gukururuka mu bigare kandi akenshi bahurira mu ngeso mbi, ati “Kandi akenshi usanga ibyo bigare ari iby’abagabo n’abagore basenye.” Ku bwe, agasanga ikigare nk’iki nta handi cyakugeza uretse ku gushora mu ngeso zituma na we urwawe rusenyuka.
4.Smartphone
Izi terefone zigezwe bamwe bita smarphones abandi bakazita “Touch”, na zo ngo ziri mu biri kurangiza ingo.
Pasiteri Rutayisire avuga ko ziri mu byamaze kwangiza ibiganiro hagati y’abagize umuryango kuko “Usanga umugabo n’umugore bahurira mu rugo, umwe akicara hariya agafata smartphone ye agatangira kuganira n’uri muri Australia undi na we agafata iye akaganira n’abari muri Amerika.”
5.Aho dukorera n’abo dukorana
Pasiteri Rutayisire avuga ko imiterere y’isi n’imirimo byo muri iyi minsi na byo bikururira ingo kwangirika. Yatanze urugero aho usanga umuntu atuye i Kigali ariko agakorera za Kirehe cyangwa Rusizi.
Ati “Iyo ugezeyo abandi bagore cyangwa abagabo baba bakureba, bityo bakaba bagufatiranira muri uko kutaba hafi y’umuryango.”
Kuri izo mpamvu ariko, Pasiteri Rutayisire avuga ko ikindi gikomeye gituma ingo zisenyuka ari “ingo zitubatswe na Yesu.”
Agira ati “Iyo Uwiteka atubatse urugo abubaka baba bubakira ubusa. Usanga hari abajya gusenga, ariko Imana yabo ikaba mu nsengero gusa ntibe mu ngo zabo.”
Igisubizo cy’izi gatanya cyaba ikihe?
Pasiteri Antoine Rutayisire avuga ko hari akazi gakomeye ko gukomeza gutegura no guherekeza ingo. Ku bwe, gutegura urugo byagombye kwigishwa guhera mu mashuri abanza kugeza muri kaminuza, umuntu agatangira gusobanurirwa icyo urugo ari cyo kuva akiri umwana muto.
Agira ati “Kandi inyigisho ntizihagararire mu kwigisha abantu batarashaka gusa, ahubwo na nyuma yo gushakana ingo zigakomeza gukurikiranwa zikagirwa inama.”
Ibi avuga ko byakorwa na Leta, ishyiraho abashinzwe gukurikirana no kugira inama imiryango cyane cyane ingo zikiri nto, ikabifatanyamo n’abanyamadini.
Nubwo imibare ya NISR igaragaza ko ku myaka itatu ishize gatanya zakomeje kuzamuka ku buryo kuba muri 2023 kugera mu mpera za 2025 zikubye hafi inshuri eshashatu ariko, ntitwabura kuvuga ko iyi mibare isa n’aho yagabanutse ugereranyije no muri 2019, aho hari hagaragaye gatanya 8,941.
Mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 18, amakimbirane mu muryango, ari na yo akurura izi gatanya, ari mu byagarutsweho cyane, maze mu myanzuro bafashe uwa gatatu uba “Kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.”
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
|
Iyi title wahaye iyi nkuru iratangaje pe
Veterenary Koko,
Aba veterinaires sibo batazi kubaka musaza, Ahubwo urugo nk’urwo ni nko kubona umupasiteri yubatse igorofa.
Ubundi hari abantu bamenyana?