’Mba ndoga Rudahigwa’ indahiro yafatwaga nk’ukuri kudakuka mu butabera bw’u Rwanda
Nyuma y’Imana itarahirwa mu busa no mu binyoma nk’uko amategeko ya Kiliziya Gatolika abatoza abemera bayo, Umwami w’u Rwanda rudahigwa na we ntiyarahirwaga mu busa no mu binyoma ku buryo kumwirahira byakurokoraga mu rukiko.
Senateri Emmanuel Havugimana avuga ko Umwami Rudahigwa, yari umwami ukunzwe cyane, ariko bikaza kuba agahebuzo akuyeho ubuhake, kuko ari bwo bwari busigaye ari iturufu abazungu bakoresha mu gutanya Abanyarwanda.
Senateri Havugimana agira ati “Nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi, abantu bari bamaze kubona ko abazungu na bo ubwabo batari hamwe noneho ibihugu byari bikoronijwe bitangira gusaba ubwigenge.”
Iyi nkundura yo gusaba ubwigenge yaje ikurikira ishingwa rya Loni, yagiyeho mu 1945 yashinzwe hagamijwe kugarura hamwe isi yari imaze igihe icagagurana mu Ntambara ya Kabiri y’Isi.
Mu gihe ibindi bihugu, harimo n’iby’Afurika byari bitangiye inzira zo gusaba ubwigenge, Ababiligi bari bararagijwe u Rwanda (ni ukuvuga bari basigaye bakoronijwe n’Ububiligi nyuma yo gutsindwa k’Ubudage mu Ntambara ya Kabiri y’Isi kandi ari bwo bwakoronizaga u Rwanda) bari basigaye bagendera ku iturufu yo gucamo ibice Abanyarwanda kugira ngo babone uko bakomeza kubakoroniza.
Senateri Havugimana avuga ko Umwami Rudahigwa “wari umuhanga cyane yabibonye atyo agahitamo kurangiza ubuhake kuko bwari mu ntwaro abakoroni bifashishaga.”
Agira ati “Yaravuze ati ‘umuhaka nafate 40% by’inka ze azihe umuhakwa amureke ajye kwiyubaka nawe,’ maze ubucakara abuca atyo.”
Akomeza avuga ko rwari urugendo rutari rworoshye kuko hari bamwe mu batutsi bari bafite abagaragu, barimo na Karemera wari umutware mu Bufundu (ni ukuvuga mu bice bya za Nyamagabe na Nyaruguru), ariko nyine bikarangira bibaye kuko byari iteka ry’umwami.
Ngo byatumye Abanyarwanda mu bice bitandukanye by’igihugu kuva mu Bufundu kugeza mu mu Mutara w’Indorwa, no kuva mu Kanage (Rutsiro) no mu Murera kugeza mu Gisaka (icyahoze ari Kibungo) bakunda cyane Umwami Rudahigwa kuko yari azanye ubumwe n’ubutabera mu Banyarwanda.
Agira ati “Ni bwo hatangiye indahiro ‘Mba ndoga Rudahigwa’ ku buryo iyi ndahiro yari indahiro yemewe mu rukiko kugeza ahagana mu 1963.”
Senateri Havugimana avuga ko urwo rukundo Abanyarwanda bakundaga Umwami Rudahigwa n’uburyo yagiye avumbura amayeri y’Abakoloni babaga bashaka kuryanisha Abanyarwanda kugira ngo bakomeze kubakoroniza, ari byo byatumye atangira i Shyanga (mu mahanga) i Bujumbura mu Burundi yishwe n’Ababiligi kuko bivugwa ko yatewe urw’ingusho n’umuganga we w’Umubiligi.
Kugeza ubu Umwami Mutara III Rudahigwa washyizwe mu Ntwari z’u Rwanda mu cyiciro cy’Imena yibukirwa cyane ku mpinduka nyinshi yazanye mu mibereho y’Abanyarwanda agaca ubusumbane, akaba umwami wicisha bugufi kandi agaharanira ubwigenge bw’u Rwanda.
Kubera urukundo yakundaga u Rwanda n’Abanyarwanda mu bihe bikomeye ni we wafataga iya mbere agaha abandi urugero. Nko mu gihe cy’inzara ya Ruzagayura yagabye inka ze kugira ngo Abanyarwanda bashobore kwigobotora iyo nzara.
Yaranzwe kandi no kwanga akarengane akarwanya yivuye inyuma ndetse aba Umucamanza Mukuru mu Rukiko rw’Umwami kubera ukuri, ubutabera n’ubunyangamugayo byamurangaga.
Bivugwa ko yakuyeho inka z’inkuku zakamirwaga Umwami, aca ubuhake, ubucakara n’indi myitwarire idakwiye yarangaga bamwe mu batware bo ku ngoma ye, byose bigamije kubona u Rwanda rufite abaturage bareshya.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|