Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byatumye ibindi bicuruzwa bizamukaho 11.5%
Urwego rw’Igihugu rw’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) rwagaragaje ko ibiciro ku masoko byakomeje kuzamuka mu gihugu, aho imibare y’Igipimo cy’ihindagurika ry’ibiciro (Consumer Price Index-CPI) yo muri Mata 2026 yerekana ko abaturage bakomeje guhura n’ubuzima buhenze, bitewe n’izamuka ry’ibiciro by’ibicuruzwa na serivisi bikenerwa buri munsi.
Raporo ya NISR igaragaza ko hagati ya Mata 2025 na Mata 2026, ibiciro ku rwego rw’igihugu byiyongereyeho 11.5%, mu gihe mu mijyi byazamutseho 13%, naho mu cyaro byiyongera ho 10.6%. Ugereranyije na Werurwe 2026, ibiciro byo muri Mata byazamutseho 5.9% ku rwego rw’igihugu, aho mu mijyi byiyongereyeho 4.7%, mu gihe mu cyaro byageze kuri 6.8%.
NISR isobanura ko iki gipimo gikurikirana impinduka z’ibiciro ku bicuruzwa na serivisi abaturage bakoresha buri munsi, birimo ibiribwa, ubwikorezi, amazu, imyambaro n’izindi serivisi. Iyo ibiciro bizamutse, ubushobozi bwo kugura ku mafaranga abaturage bafite buragabanuka, cyane cyane ku bafite amikoro make.
Izamuka ry’ibiciro ry’uyu mwaka rishobora kuba rifitanye isano n’ihindagurika ry’ibiciro by’ibiribwa ndetse n’izamuka rikomeye ry’ibikomoka kuri peteroli, bikunze kugira ingaruka ku rwego rw’ibiciro muri rusange.
Muri Mata 2025, ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byari byazamutseho 8.2% ugereranyije na Mata 2024. Icyo gihe, ni byo byagize uruhare runini mu gutuma izamuka rusange ry’ibiciro rigera kuri 6.6% ku rwego rw’igihugu. Mu byiciro by’ibiribwa byazamutse cyane harimo inyama, imboga, amata n’amagi.
Ikindi cyagize uruhare ku izamuka ry’ibiciro ni igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli, kigira ingaruka ku bwikorezi bw’abantu n’ibicuruzwa. Mu Mata 2025, litiro ya lisansi yaguraga amafaranga 1,633, mu gihe mazutu yari 1,647 Frw. Gusa, ibi biciro byagiye bizamuka uko amezi yagiye ashira.
Ku wa 3 Mata 2026, Ikigo gishinzwe kugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) cyatangaje ibiciro bishya bya peteroli, aho lisansi yazamutse iva kuri 1,989 Frw igera kuri 2,303 Frw kuri litiro, naho mazutu iva kuri 1,948 Frw igera kuri 2,205 Frw. Ibi biciro byatangiye gukurikizwa ku wa 4 Mata 2026.
Iri zamuka ryakurikiye irindi ryabaye muri Werurwe 2026, ryatumye ibiciro by’ingendo byiyongera, bituma no gutwara ibicuruzwa mu gihugu birushaho guhenda. Iyo ubwikorezi buzamutse, akenshi ingaruka zabwo zigera ku bicuruzwa byinshi, cyane cyane ibiribwa biva mu byaro bijyanwa ku masoko yo mu mijyi.
Nubwo izamuka ry’ibiciro rishobora guterwa n’ubwiyongere bw’ibikenerwa ku isoko cyangwa impinduka ku rwego mpuzamahanga, inzobere mu bukungu zikunze kugaragaza ko gukomeza gukurikirana ibiciro no gushyiraho ingamba zo kurengera ubushobozi bwo kugura bw’abaturage bikomeje kuba ingenzi, cyane cyane mu gihe ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli n’ibiribwa bikomeje kuzamuka.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|