Burya muri Karate ntibiga kurwana, biga guca bugufi
Iyo abantu benshi bumvise ijambo Karate, bahita batekereza umukino wo kurwana, gukubita cyangwa gutsinda uwo muhanganye. Ariko kuri Théophile Bazimaziki, Karate ni ishuri ry’ubuzima ryamwigishije kwifata, kubaha abandi no kugenzura amarangamutima mu bihe bikomeye.
Sensei Bazimaziki, umaze imyaka 25 mu mukino wa Karate, avuga ko mbere yo gutangira kwiga Karate, yayibonaga nk’umukino ushingiye ku mirwano gusa. Yatekerezaga ko abantu bayikina baba bafite uburakari cyangwa bakunda intambara.
Gusa uko yagiye ayimenya, ni ko yasanze ifite indi sura itandukanye n’iyo yari azi, kuko akomeza agira ati “Nkirimo kuyiga nasanze yigisha kubaha, kwicisha bugufi, ikinyabupfura, kwihangana no gufasha abandi.”
Ati “Nasanze umuntu ushobora kuba umukinnyi mwiza wa Karate atari urwana cyane, ahubwo ari ugenzura neza amarangamutima n’imyitwarire ye.”
Uyu mutoza wa Karate avuga ko rimwe mu masomo akomeye yayikuyemo ari ukwirinda amakimbirane mbere yo kugera ku mirwano. Yibuka igihe yigeze guhura n’umuntu wari ufite uburakari bwinshi ashaka kumurwanya, ariko we, kubera indangagaciro za Karate akahikura neza.
Agira ati “Hari igihe nigeze guhura n’umuntu washakaga guteza ikibazo kubera uburakari. Mbere yo kwiga Karate, birashoboka ko nanjye nari guhita nsubiza nabi cyangwa nkamurwanya.”
Icyo gihe ngo yashoboraga gusubiza nabi cyangwa ikibazo kigafata indi ntera, ariko amasomo yakuye muri Karate amufasha gufata icyemezo gitandukanye.
Avuga ko icyo Karate yamwigishije cya mbere ari ukwirinda ikibazo mbere yo kurwana.
Agira ati “Nagerageje gutuza, mvuga make kandi mu bwubahane. Uwo muntu yaje gutuza ikibazo kirangira nta mirwano ibaye.”
Kuri we, uwo munsi ni bwo yumvise neza ko imbaraga nyazo za Karate zitagarukira ku gukoresha ingufu z’umubiri.
Ati “Aho ni ho nahise menya ko imbaraga za Karate nyazo atari ugukubita, ahubwo ari ukumenya kugenzura amarangamutima no gufata icyemezo cyiza mu gihe gikomeye.”
Bazimaziki avuga ko Karate ifasha umuntu kwigirira icyizere bigatuma amenya kwirinda igihe bibaye ngombwa, ariko ikanigisha ko intsinzi nziza ari ukwirinda imirwano idakenewe.
Ahamwa ko n’iyo hari umuntu ushaka kukurwanya, Karate iguha ‘confidence’ (icyizere) cyo kumenya ko ushobora kwirinda, ariko ikanigisha ko intsinzi nziza ari ukwirinda imirwano idakenewe.
Ku bwe, ikibazo gikomeye abantu benshi bafite ni uko bashingira ku byo babona iyo abakarateka bitoza uyu mukino cyangwa bari mu marushanwa bagatekereza ko Karate ari urugomo, we akavuga ko ntaho bihuriye, aho agira ati “Uyu munsi mbona Karate nk’ishuri ry’ubuzima kurusha uko ari sport gusa.”
Asobanura ko umuntu ukomeye atari ushobora gukubita cyangwa gutsinda abandi, ahubwo ko ari ushobora kwigenzura no gufata ibyemezo byiza mu bihe bitoroshye.
Uyu mutoza wa Rapid Attack Academy Karate-Do yitoreza i Rusine mu Murenge wa Masoro mu Karere ka Rulindo akagira ati “Karate yanyigishije ko umuntu ukomeye atari uteye abandi ubwoba. Ahubwo ni ushobora kugenzura amarangamutima ye, uburakari bwe n’imyitwarire ye.”
Usibye kuba umutoza wa Karate, ubu Theophile Bazimaziki ni n’Umuhuzabikorwa w’Abakinnyi ba Karate mu Ntara y’Amajyaruguru y’u Rwanda.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
|
Muraho neza nukuri karate ni nziza cyane nge mbona abantu Bose Bazi karate bagira ikinyabupfura cyane Kandi baca bugufi niyo mpamvu umwanya wanjye namara gukura azayiga rwose murakoze
Muraho neza nukuri karate ni nziza cyane nge mbona abantu Bose Bazi karate bagira ikinyabupfura cyane Kandi baca bugufi niyo mpamvu umwanya wanjye namara gukura azayiga rwose murakoze
Byiza cyane mukomereze aho, mwigishe benshi ibyiza bya Carate