Amazi meza mu duce tumwe na tumwe twa Rulindo bayumva mu makuru gusa

Ni mu gitondo kare, izuba rigitangira kurasa mu Kagari ka Shengampuli, mu Murenge wa Masoro, Akarere ka Rulindo. Abana, abagore n’abasore bake bake bitwaje amajerekani berekeza kuvoma ahitwa mu Gasiza.

Aha ni ku ivomo (kano) riherereye mu gishanga, aho bagera banyuze mu ishyamba ry’intururusu. Abenshi bavuga ko nubwo bajya kuvoma muri icyo gishanga, basize bafite amavomo iwabo mu ngo. Icyakora, ayo mavomo ngo amaze igihe kirekire adakora.

Uwimana Dative (izina twahinduye ku bw’umutekano we) agaragaza akababaro aterwa no kubura amazi, nyamara kuyageza iwe byaramugoye kuko yabanje kwishyura umuturanyi ngo afatire ku muyoboro we.

Agira ati “Ikimbabaza kurushaho ni uko n’aho bamariye kungereza amatiyo n’ivomo mu rugo, amazi yabaye ikibazo ku buryo hari n’igihe mara ukwezi kose ntayabonye.”

Akomeza avuga ko ikibazo cy’amazi kigira ingaruka ku mibereho yabo ya buri munsi, cyane cyane ku isuku, ndetse n’ababyeyi bagatinda ku mavomo rusange bikaba byakurura amakimbirane mu ngo.

Epimaque Nzabandora, wo mu Mudugudu wa Rusine, na we avuga ko iby’amazi afatirwa ku muyoboro rusange yabishyize ku ruhande kuko nta nyungu byigeze bimugirira.

Ati “Iby’amazi y’umuyoboro nabivuyemo kuko nta na rimwe nigeze nyabona bihagije. Mu myaka ibiri mpamaze hano, nta minsi 10 uyiteranyije nayabonye.”

Akomeza asobanura ko kubona amazi babifata nk’impanuka, kuko hari n’igihe byibuze yagendaga aza rimwe mu cyumweru, ariko ubu bikaba byarahagaze burundu.

Ati “Kuva mu mpeshyi y’umwaka ushize kugeza ubu, nta mazi arongera kugera mu kigega nari nayateganyirije.”

Muri aka gace, utabashije kujya kuvoma mu bishanga, bimusaba kuvomesha akishyura amafaranga 250 ku ijerekani, mu gihe ku mavomo rusange amazi yagombye kugura 20 Frw, ariko na ho akaba aboneka gake.

Ni mu gihe Emmanuel Ntihemuka, umuturanyi wabo, avuga ko amaze kubona ingorane ziri mu kubona amazi y’umuyoboro rusange, yahisemo kwishakira igisubizo kirambye.

Yifashishije umuryango utari uwa Leta (NGO) witwa Water Access ukora mu by’amazi, isuku n’isukura, umufasha gufata no gutunganya amazi y’imvura, ku buryo ubu afite amazi meza kandi ahagije.

Avuga ko yashoye mu bigega bibiri bifite ubushobozi bwa metero kibe 10, bifite agaciro ka miliyoni 2 n’ibihumbi 160 Frw, aho yishyura 50% (miliyoni 1 n’ibihumbi 80 Frw) andi akishyurwa na Leta binyuze muri gahunda ya nkunganire.

Ati “Nabonye amazi yo ku muyoboro adahagije kandi uburyo bwo kuyasaranganya butanoze, bushobora guteza amakimbirane. Nahisemo gushaka igisubizo gituma nigenga.”

Icyakora, Ntihemuka avuga ko ubu buryo buhenze ku buryo budashoboka kuri buri muturage, kuko uretse igiciro cyo kubwubaka, bisaba no guhindura utuyunguruzo buri mezi atandatu ku bihumbi 45 Frw, ndetse no kwishyura amashanyarazi akoreshwa n’imashini iyungurura amazi.

Ati “Muri rusange, nishyura hafi ibihumbi 18 Frw ku kwezi, mu gihe uwifashisha amazi y’umuyoboro yakishyura ibihumbi 10 Frw cyangwa munsi yayo.”

Nubwo ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo tutabashije kububona ngo bugire icyo bubivugaho, imibare buheruka gutanga mu mpera z’umwaka ushize igaragaza ko 86% by’abaturage bagerwaho n’amazi meza. Icyakora, mu Murenge wa Masoro, iki gipimo kiri kuri 75%.

Claver Kamali, umwe mu baturage ba Shengampuli, avuga ko umuyoboro w’amazi bafite wubatswe mu 2003, “ubwo aka gace kari gatuwe n’ingo zibarirwa muri 50.”
Ati “Icyo gihe abaturage bari bake kandi amazi yari ahagije. Ubu, abaturage barenze 250, ariko turacyakoresha umuyoboro umwe.”

Kugeza ubu, aka kagari gatuwe n’ingo zirenga 250 zigizwe n’abaturage barenga 2,700, bivuze ko umubare w’abaturage wikubye inshuro zirenga eshanu, mu gihe ibikorwa remezo by’amazi bitajyanye n’iyo mpinduka.

Umwe mu bakozi ba kompanyi yishyuza amazi mu Karere ka Rulindo, COWBE, avuga ko ikibazo cy’amazi muri Masoro gishingiye ku bwiyongere bw’abaturage butajyanye n’ubushobozi bw’umuyoboro uhari.

Gusa, yizeza ko hari gahunda iri gutegurwa yo kwagura umuyoboro w’amazi, ku buryo mu gihe kiri imbere amazi azagera ku baturage bose kandi akabageraho uko bikwiye.

Ibitekerezo   ( 2 )

Abobaturagebomu rirurindonibabegereze amazimeza bityobarushehokugira imiberehomyiza.

Japhet yanditse ku itariki ya: 28-04-2026  →  Musubize

Abobaturagebomu rirurindonibabegereze amazimeza bityobarushehokugira imiberehomyiza.

Japhet yanditse ku itariki ya: 28-04-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka