Mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubuvuzi bw’amatungo buhenze, abaturage bo mu Karere ka Kayonza batangije ubwisungane mu kuvuza amatungo yabo, kuko sosiyete z’ubwishingizi zishingira impfu z’amatungo gusa hakaba nta bwishingizi bw’indwara zayo bubaho.
Guverinoma y’u Rwanda yijeje aborozi b’ingurube bo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke bari bameze nk’abibagiranye mu kugezwaho intanga z’ingurube hifashishijwe utudege tutagira abapilote tuzwi nka Drones, ko mu gihe kitarenze amezi atanu iki kibazo kizaba cyakemutse.
Senateri Dr Charles Muligande yibuka ko ubwo yari akiri muri Guverinoma, uwari Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yavuze ko bagiye kubaka ubuhunikiro bw’imyaka bwa toni ibihumbi 20.
Mu gihe hirya no hino mu Gihugu hakomeje kugaragara abaturage batitabira umuganda nk’uko biteganywa n’amategeko, Senateri Charles Murigande yasabye ko amande ateganywa ku batubahiriza uyu muhigo yatangwa uko bikwiye, amafaranga avuyemo agakoreshwa mu gusoza ibikorwa bisigara bitarangiye.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen Ronald Rwivanga, yabwiye Abasenateri ko umuganda waciwe intege n’abayobozi mu nzego zo hejuru batawukora kandi bakagombye kubera urugero abaturage.
Abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda basabye Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) kwandikisha Umuganda w’u Rwanda mu Murage w’Isi.
Kuri Phoibe Mukandayisenga, umunyamakuru wabaye kandi agakorera mu Karere ka Gicumbi imyaka ikabakaba icumi, ikirere cya Gicumbi ni ikirere gihora gihehereye haba mu mpeshyi cyangwa mu gihe cy’imvura, ku buryo iyo uhumeka wumva uhumeka umwuka ugenda udafite ikiwutega mu nzira z’ubuhumekero, kandi aho unyuze mu nzira (…)
Minisitiri w’Intebe Dr Justin Nsengiyumva yagaragaje ko u Rwanda rumaze kwiyubaka mu kurwanya indwara zitandura, ku buryo mu myaka isaga itanu izi ndwara zagabanutse inshuro zirenga eshatu.
Perezida Paul Kagame arambiwe abayobozi bicara bagapanga igenamigambi ry’ibikorwa, ariko rikarangirira mu nyandiko, n’ibikozwe ugasanga bikorwa mu buryo busa nk’ubwo kwikiza aho gukora ibikorwa byagutse kandi birambye.
Guverinoma y’u Rwanda yagaragarije Abadepite impinduka zitandukanye yifuza gushyira mu mikorere y’amatora, zirimo guhindura uburyo bwo gutora ku nzego zimwe, kongera igihe cyo gusimbuza abayobozi no kuvugurura imiterere y’inzego zitora, hagamijwe kurushaho kunoza imigendekere myiza y’amatora.
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Jimmy Gasore, yemeye ko mu Rwanda hakigaragara ikibazo cy’amashanyarazi abura cyangwa acika intege, cyane cyane mu masaha y’umugoroba, asobanura ko biterwa n’ibikorwa remezo bishaje ndetse n’ubwiyongere bw’ibikenerwa n’ubukungu bugenda butera imbere.
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) irizeza Abanyarwanda ko nta gahunda ihari yo gutegeka abantu gutura mu nyubako zigeretse gusa, kuko nta mpungenge zihari z’uko ubutaka bwo guturaho bushobora kuzashira mu gihe cya vuba.
Bamwe mu Badepite bahangayikishijwe no kuba hakiri abacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, kandi mu gucukura amabuye y’agaciro hifashishwa ibinyabutabire bikomeye bigira ingaruka ku buzima bw’abantu, bityo bakagira impungenge ko batabikora mu buryo burinda ibidukikije n’ubuzima bw’abantu kuko baba babikora nk’abiba.
Abadepite bagaragaje ko batewe impungenge no kuba ibyobo bicukurwamo amabuye y’agaciro ntibitabwe bikomeje kwiyongera, ku buryo hari n’ibyacukuwe ku gihe cy’ubukoloni, ariko kugeza magingo aya bikaba bitarasibwa.
Mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda harimo urusobe rw’ibibazo bikibangamiye iterambere ry’uru rwego harimo no kuba hari abaturage badakozwa ibyo kureka ubucukuzi butemewe kuko bafata ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nka gakondo yabo.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutasi ku Mari (FIC) cyasabye ibigo by’imari n’Abanyarwanda muri rusange kwitwararika ku bantu bari ku rutonde rw’ibihano mpuzamahanga, kibaburira ko gutanga amafaranga, umutungo cyangwa izindi serivisi ku bantu bafatiwe ibihano bishobora kubakururira ibihano bikomeye biteganywa n’amategeko.
Mu bice bimwe na bimwe by’Igihugu hari ahantu henshi usanga babuze uwiyemeza gufata ivomero cyangwa robinet ngo ajye afasha abandi kuvoma amazi meza, babibona nk’aho ari igikorwa kibatesha umwanya kikababuza kwikorera ibikorwa bibateza imbere, nyamara, burya iyo baguhaye ayo mahirwe baba banaguhaye n’inzu y’ubucuruzi (…)
Abasenateri bahuye n’ihurizo ritoroshye ryo kwandika umwanzuro wo kugeza kuri Guverinoma urebana n’ingano y’amazi ava mu mavomo akagenda ntacyo amariye abakagombye kuyakoresha, bityo bigatera igihombo haba kuri Leta no ku bakayakoresheje.
Ibiganiro bya ‘Ndi Umunyarwanda’ byatangiye gutanga umusaruro mu guhindura imyumvire y’urubyiruko, kuko ibyaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside bigenda bigabanuka muri icyo cyiciro mu buryo bugaragara.
Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) wateye intambwe nshya mu guhangana n’ikibazo cy’imisanzu itishyurwa n’ibihugu bigize uyu muryango, ikibazo kimaze imyaka kinaniza imikorere y’inzego zawo.
Umuryango Unity Club Intwararumuri ku bufatanye na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) n’izindi nzego za Leta batangije icyiciro cya gatanu cy’ibiganiro “Ndi Umunyarwanda”, bizibanda cyane ku rubyiruko rwo mu mashuri yisumbuye, aho biteganyijwe ko bizagera mu mashuri agera ku 100 mu (…)
Mu Rwanda rwo hambere mbere, umuco nyarwanda ntiwemereraga umugore gukama inka.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko hari abantu n’ibihugu bashyiraho ibipimo byo gupima agaciro k’ibindi bihugu bidafite ishingiro, ashimangira ko u Rwanda rudakwiye gupimwa hashingiwe ku myumvire cyangwa inyungu z’abandi.
Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rudashobora kwirengagiza ibibazo bibangamira umutekano warwo, cyane cyane ibituruka ku mutwe witwaje intwaro wa FDLR ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).
Itsinda mpuzamahanga rikurikirana ibibazo byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari (International Contact Group for the Great Lakes – ICG) ryagaragaje impungenge zikomeye ku bwiyongere bw’imirwano n’ibibazo by’ubutabazi bikomeje gufata indi ntera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Abasenateri b’u Rwanda basanga imigendekere y’amatora mu Rwanda atari ikintu gikwiye kwihereranwa, ahubwo akwiye gushyirwa mu murage w’isi n’ibindi bihugu bikajya biza kureba.
Abasenateri bavuze ko ubucucike bukigaragara mu magororero butari ngombwa mu gihe Igihugu cyemeje ikoranabuhanga ryafasha kurekura abagororwa bambaye igikomo bagakomeza gucungwa ntibacike ubutabera.
Abadepite bagize Komisiyo y’Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n’Amashyamba bavuga ko batunguwe no gusanga mu Karere ka Nyagatare, ubwanikiro bw’ibigori bukoreshwa mu guhunika ubwatsi bw’amatungo.
Abasenateri barasaba ko habaho uburyo busobanutse bwo kugeza imiti y’amatungo ku borozi kubera ko aborozi babagaragarije ko bikigoranye kuyibona, ndetse hakaba n’impungenge z’ubuziranenge n’ibiciro biri hejuru ku miti ishobora kuboneka.
Abasenateri bakoze ingendo mu turere twose bareba uko ubworozi buhagaze mu gihugu n’uko umusaruro ubukomokaho ugira uruhare mu iterambere ry’abaturage n’Igihugu muri rusange, maze basanga mu gihugu cyose harimo imashini ebyiri gusa zikora Azote kandi ari yo yifashishwa mu kubika no gutwara intanga z’inka.