Kuki kera umugore yagombaga gukama inka akikiye umwana w’umuhungu?
Mu Rwanda rwo hambere mbere, umuco nyarwanda ntiwemereraga umugore gukama inka.
Byafatwaga nk’ikirazira, ku buryo byabaga bigoye kubona umugore ari munsi y’inka ayikama cyangwa afata ibikoresho byifashishwaga mu kuyikama nk’injishi cyangwa inzingo.
Umushakashatsi mu muco nyarwanda Uwimana avuga ko izi kirazira zitari zashyizweho gusa kugira ngo zikumire abagore, ahubwo ko zari impamvu z’umuco.
Ati “Za kirazira z’umuco nyarwanda hari ibyo zabaga zigamije gukumira. Nubwo bitari ibintu byahita bigira ingaruka zigaragara, mu buryo bumwe cyangwa ubundi hari ibyo byafashaga kwirinda.”
Kurinda ubwambure bw’umugore
Uwimana asobanura ko imwe mu mpamvu nyamukuru abagore batemererwaga gukama ari uko muri icyo gihe imyambaro itari yarakwirakwira nk’ubu.
Mbere y’umwaduko w’abakoloni, abagore benshi bambaraga inkanda gusa. Iyo myambaro ntiyabonekaga nk’iyikwije neza umubiri wose, cyane cyane mu gihe umuntu yicaye cyangwa yunamye.
Ati “Umugore iyo yajyaga munsi y’inka ayikama, yabaga asa n’uwambaye ubusa kuko yabaga yambaye inkanda gusa. Hari n’igihe abantu bashoboraga guhinguka bakamubona cyangwa inka ikamutera umugeri akagwa, bikaba byatuma ubwambure bwe bugaragara.”
Avuga ko muri iki gihe ibintu byahindutse kuko abagore n’abakobwa basigaye bambara imyambaro ibikwiriye, harimo amapantaro, amakanzu ndetse n’udukabutura bambara imbere y’ibitenge.
Mu muco wa kera kandi, abakobwa bato batarageza igihe cyo gukura ntibahabwaga imyambaro yuzuye. Urugero ni uko umukobwa yatangiraga kwambara ishabure cyangwa uruyonga ari uko amaze gupfundura amabere.
Impamvu umugore yakamaga akikiye umwana w’umuhungu
Nubwo byari kirazira ko umugore akama, hari igihe byabaga ngombwa ko abikora. Muri icyo gihe habagaho umuhango wo kuzirura, ni ukuvuga gukuraho iyo kirazira by’agateganyo.
Uwimana asobanura ko umugore wabaga agiye gukama yashyiraga umwana w’umuhungu ku bibero cyangwa akamwicaza imbere ye, uwo mwana agafata amaboko ya nyina, ariko mu by’ukuri nyina ari we wakamaga.
Ati “Byafatwaga nk’aho atari wa mugore urimo gukama, ahubwo ari wa mwana w’umuhungu urimo gukama. Uwo mwana yashushanyaga umugabo.”
Ibi bigaragaza ko mu muco wa kera, umuhungu yahabwaga agaciro gakomeye kurusha umukobwa, nk’uko byagaragaraga no mu mico myinshi yo ku isi.
Byagendaga bite ku mugore wapfakaye?
Uwimana avuga ko mu muco nyarwanda wa kera, umugore atafatwaga nk’uw’umugabo we gusa, ahubwo yabaga ari uw’umuryango wose.
Ati “Mu muco nyarwanda nta mugore wapfakaraga wenyine. Iyo umugabo yapfaga, umugore yajyaga mu nshingano z’umuryango w’umugabo.”
Ibi byatumaga iyo uwo mugore yari afite inka ariko nta muhungu afite, abandi bagabo bo mu muryango w’umugabo we bafata inshingano zo kuzikama kugira ngo zitarara zitakamwa.
Muri icyo gihe kandi imiryango yabaga ituranye cyane ku buryo wasangaga abavandimwe batuye ku gasozi kamwe.
Abagore bari bafite uruhe ruhare mu gukama?
Nubwo abagore batemererwaga gukama, bari bafite indi mirimo ikomeye ijyanye n’amata n’ubworozi.
Uwimana avuga ko abagore bitwaga abakamisha.Umukamisha yabaga ari hafi y’umugabo cyangwa umuhungu uri gukama akamufasha inshingano zitandukanye, zirimo: gushishira inka kugira ngo idatera imigeri, kumuhereza icyansi, kubuganiza amata, kuyatereka no kuyacunda.
Gucunda ni igikorwa cyo kubuganiza amata amaze iminsi igera kuri irindwi kugira ngo avemo amavuta.
Ku ruhande rw’abagabo bo, bari bashinzwe indi mirimo irimo: gushaka ubwatsi bw’inka, kuzigishisha (kuzimurira ahandi hari ubwatsi), kuzitaho muri rusange.
Uwimana avuga ko muri iki gihe nta mpamvu n’imwe yatuma abagore babuzwa gukama, kuko imiterere y’ubworozi ndetse n’imyambaro byahindutse cyane.
Ati “Nta kibazo umugore yakama inka muri iki gihe. Umuco ujya utera imbere ujyana n’ibihe.”
Avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abagore benshi bafashe inshingano zitandukanye zari zisanzwe zikorwa n’abagabo, bigaragaza ko bashoboye gukora imirimo yose igihe bibaye ngombwa.
Imyitwarire ikwiye igihe cyo gukama
Nubwo bimeze bityo, Uwimana asaba ko abagore cyangwa abakobwa bagiye gukama bagomba kubikora bubaha inka nk’uko umuco nyarwanda ubiteganya.
Avuga ko bagomba kwambara imyambaro ibikwiriye, bakirinda gukama bambaye imyenda itabakwiriye nk’udukabutura twonyine cyangwa igitenge kitariho ikindi.
Ati “Ni byiza kwambara neza, ugashyiramo ikabutura cyangwa agakola imbere y’igitenge, kugira ngo n’iyo inka iguteye ukagwa ntihagire ubwambure bugaragara.”
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|