MENYA UMWANDITSI

  • Perezida Omar al-Bashir wa Sudan amaze gukurwa ku butegetsi

    Perezida wa Sudan, Omar Hassan Ahmad al-Bashir, amaze kurekura ubutegetsi. Inzego zitandukanye muri icyo gihugu, zirangajwe imbere n’igisirikare, ubu ziri mu biganiro byo gushyiraho Guverinoma y’inzibacyuho.



  • Ubugome ndengakamere abana bicanwe muri Jenoside

    Mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi ifatwa nka bumwe mu bwicanyi ndengakamere, bwakoranwe ubugome bukabije mu kinyejana cya 20, muri bimwe mu bice by’u Rwanda abana bibasiwe mu buryo bwihariye kugeza ubwo hari aho interahamwe ‘zivuga ko zidashaka abandi ba Rwigema’.



  • igitwenge ubu cyaragarutse

    Kwibuka25: Amateka ya Kavubi wahizwe kuva akiri urusoro

    Pierre Kavubi, w’imyaka 59, yarokotse ibihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi kuva muri za 60 kugeza kuri karundura yo mu 1994, acuzwa utwe anabuzwa kwiga kandi yari umuhanga ariko ntibyamubujije kuba umwubatsi kabuhariwe ufata amasoko y’amamiliyari.



  • U Rwanda rwahanganye n’ibibazo byarwo, aho guhanga amaso amahanga - Perezida Kagame

    Perezida Kagame avuga ko intambwe u Rwanda rwateye muri iyi myaka 25 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, yaturutse ku kuba rwarashyize imbaraga mu guhangana n’ibibazo byarwo rudategereje, aho guhanga amaso amahanga.



  • Itangazamakuru ririmo gukuririza ikibazo cy’u Rwanda na Uganda - Perezida Kagame

    Perezida Paul Kagame yavuze ko Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasizuba (EAC) uhagaze neza muri iki gihe, kabone n’ubwo harimo utubazo duke ibihugu bikwiye kuganiraho.



  • U Rwanda rwateye intambwe yo kwiyubaka, amahanga atera iyo kwemera ukuri - Dr Bizimana

    Dr Jean Damascène Bizimana, Umunyamabanga wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, mu kiganiro yatanze ku wa 7 Mata 2019 hibukwa ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko mu gihe Jenoside imaze irangiye u Rwanda rwateye intambwe yo kwiyubaka naho amahanga agatera intambwe yo kwemera ukuri.



  • Abarokotse ni bo bonyine bari basigaranye icyo gutanga: Imbabazi zabo – Perezida Kagame

    Mu ijambo rye ritangiza icyumweru cy’icyunamo, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashimiye abarokotse Jenoside, avuga ko nyuma ya Jenoside ari bo bonyine bari basigaranye icyo batanga ari cyo mbabazi zabo.



  • Abanditsi batanga ikiganiro muri Café Littéraire

    Abanditsi bafitanye isano n’u Rwanda ni bo bizerwa cyane ku mateka ya Jenoside

    Abahanga mu buvanganzo barimo Umunyarwanda Jean Marie Vianney Rurangwa, Umufaransakazi Dr Virginie Brinker n’Umunya-Tchad, Dr Koulsy Lamko basanga usoma amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yizera cyane ayanditse n’Umunyarwanda cyangwa se undi ufitanye isano narwo kurusha undi wese.



  • Jacques Rusirare amaze imyaka 30 akora amarangi mu Rwanda

    Rusirare: Umugabo umaze imyaka 30 arimbisha Kigali

    Mu myaka 71 ishize, umuryango w’abahinzi borozi wo mu cyahoze ari komine Rutonde, ubu ni akarere ka Rwamagana wibarutse umwana w’umuhungu aza abahoza amarira kuko mukuru we yari yaritabye Imana.



  • Rosine Duquesne Kamagaju avuga ko buri wese akwiye guhagurukira ubumuga bwa Autisme

    Umwana wawe witwara bidasanzwe wasanga afite ‘Autisme’

    Carine Gahongayire, umubyeyi w’umwana witwa Benji urererwa muri Autisme Rwanda, avuga ko umwana we yavutse nk’abandi bana ndetse bakabona akora nk’iby’abandi bana bose kugeza ageze mu myaka itatu.



  • Minisitiri w

    Israel yafunguye Ambasade mu Rwanda

    Bwa mbere mu mateka, igihugu cya Israel cyafunguye ambasade mu Rwanda mu rwego rwo kurushaho kunoza umubano wacyo n’u Rwanda.



  • Dr Usta Kayitesi, Umuyobozi wa RGB, yizeje Impamyabigwi ko RGB izaziba hafi mu guteza imbere ikigega cyazo cyo kuzigama no kugurizanya

    Ikigega cy’Abanyamakuru gitangiranye miliyoni eshanu zatanzwe na RGB

    Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, Dr Usta Kayitesi, asanga ikigega cyo kuzigama no kugurizanya cy’abanyamakuru kizabafasha kubaka umuco w’ubutore n’ubunyangamugayo kuko kizatuma barushaho kugirirana icyizere no kwiteza imbere mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo.



  • Umusenateri arasaba Amerika kwifatanya n’u Rwanda mu #Kwibuka25

    Robert Menendez, Umusenateri wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) uhagarariye Leta ya New Jersey, yashyikirije Sena y’icyo gihugu umwanzuro usaba ko USA yakwifatanya n’u Rwanda mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.



  • Kangondo I &II agace kamenyekanye cyane nka Bannyahe

    Ibyo Umujyi wa Kigali usaba abatuye ’Bannyahe’ ngo ibyabo bikemuke

    Nyuma yo gutsindwa mu rubanza bari barezemo Akarere ka Gasabo, abaturage bo mu midugudu ya Kangondo I&II na Kibiraro, bandikiye Umujyi wa Kigali bawutakambira basaba guhabwa amafaranga nk’ingurane yo kwimurwa aho guhabwa inzu, none Umujyi wa Kigali wabasabye kugeza ku Karere ka Gasabo ibyangombwa bigaragaza ko bari (…)



  • Félix Tshisekedi ashyira indabo aho ibihumbi 250 by

    Perezida Félix Tshisekedi wa DRC yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

    Perezida wa Repubulika Iharanira ya Demokarasi ya Kongo (DRC), Félix Tshisekedi, witabiriye inama y’abayobozi bakuru b’ibigo bikomeye muri Afurika (African CEOs Forum) irimo kubera i Kigali, yunamiye inzirakarengane z’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.



  • Urukiko rw’Ikirenga rushimangiye igifungo cy’imyaka 30 Charles Bandora yahawe

    Urukiko rw’Ikirenga kuri uyu wa 22 Werurwe 2019 rwasomye urubanza Charles Bandora n’Ubushinjacyaha bajuririyemo igifungo cy’imyaka 30, Urukiko Rukuru rwari rwahanishije Bandora ku byaha bya Jenoside ashinjwa.



  • RIB yataye muri yombi umwe mu bakekwaho urupfu rwa Mutuyimana

    Urwego ry’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko rwakomeje gukurikirana amakuru avugwa ku rupfu rwa Anselme Mutuyimana, umusore wo mu kigero cy’imyaka nka 30, wiciwe n’abantu bataramenyekana mu nkengero z’ishyamba rya Gishwati ku wa 9 Werurwe 2019.



  • Perezida wa Senat yakira iri tsinda ryaherukaga mu Rwanda mu myaka 19 ishize

    Canada yemereye u Rwanda guhagurukira abapfobya Jenoside

    Itsinda ry’ abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Canada riri mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ine kuva kuri uyu wa 13 Werurwe 2019, ryemereye u Rwanda ubufatanye mu gukurikirana abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo batabwe muri yombi.



  • Abashakashatsi baganira ku cyatuma u Rwanda rwungukira ku isoko rusange rya Afurika

    Isoko rusange rizatuma ibyo u Rwanda rwohereza hanze bigera kuri 85% - Ubushakashatsi

    Ubushakashatsi burerekana ko igihe amasezerano y’isoko rusange mu bihugu bya Afurika (AfCFTA) azaba atangiye gushyirwa mu bikorwa, kandi ibibazo bya politiki biri mu karere bigakemuka, azatuma u Rwanda rwongera ibyo rwohereza mu mahanga ku kigero cya 22%, bikava kuri 63% bikagera kuri 85%.



  • Minisitiri Sezibera mu kiganiro n

    U Rwanda rutegereje igisubizo cya Perezida Macron watumiwe mu Kwibuka 25

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Dr Richard Sezibera, yavuze ko u Rwanda rwatumiye Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25.



  • Perezida Tshisekedi na Perezida Kagame ubwo bari mu nama ya AU muri Ethiopia bagiranye ibiganiro

    Perezida Félix Tshisekedi arasura u Rwanda mu byumweru bibiri

    Perezida mushya wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo arasura u Rwanda ku butumire bwa Perezida Kagame, akazaba yitabiriye inama y’abayobozi bakuru b’ibigo bikomeye muri Afurika izwi nka ‘African CEOs’ izatangira tariki 26 Werurwe 2019.



  • Umujyi wa Kigali ukeneye tiriyari 1,3 yo kwimura abatuye mu manegeka

    Mu gihe ibarura rusange ry’abaturage ryo muri 2012 rigaragaza ko Umujyi wa Kigali utuwe n’ingo ibihumbi 286 na 664, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buravuga ko 15%, ni ukuvuga ingo ibihumbi 42 na 999, ziri mu manegeka zikaba zikeneye kwimurwa.



  • Kugenda kuri moto mu mvura ni kimwe mu byagukururira gukubitwa n’inkuba

    Mu gihe Itumba rya 2019 ryitezweho kuzarangwa n’imvura nyinshi, Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) iravuga ko hari imwe mu myitwarire, irimo no kugenda ku binyabiziga bidatwikiriye, ishobora kubakururira gukubitwa n’inkuba.



  • Minisitiri Sezibera yavuze ko u Rwanda ntaho ruhuriye n

    Rweru si irimbi ry’u Rwanda - Minisitiri Sezibera

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb Dr Richard Sezibera, yiyamye abakomeza gushinja u Rwanda imirambo ikunze kugaragara mu Kiyaga cya Rweru kiri ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi.



  • Ibitangazamakuru byinshi byitabiriye iki kiganiro na Minisitiri Dr Sezibera

    RNC iri mu marembera... Ni umutwe udafite ibitekerezo bya politiki bifatika - Dr Sezibera

    Minisitiri w’ububanyi n’amahanga akaba n’umuvugizi wa Guverinoma Amb Dr Richard Sezibera aravuga ko umutwe urwanya leta y’u Rwanda uzwi nka RNC uri mu marembera kuko ari umutwe udafite ibikerezo bya politike bifatika.



  • Ibivugwa ko u Rwanda rwashyize ingabo ku mipaka na Uganda si byo – Minisitiri Sezibera

    Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa kabiri tariki 05 Werurwe 2019, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga akaba n’umuvugizi wa Guverinoma Dr Richard Sezibera, yahakanye ibyavuzwe na bimwe mu binyamakuru byo muri Uganda ko haba hari ingabo z’u Rwanda zashyizwe ku mupaka n’icyo gihugu.



  • Abafatanywe ibiyobyabwenge beretswe itangazamakuru

    Abafatanywe ibiyobyabwenge baravuga ko nibarekurwa batazabisubiramo

    Umugabo wo mu kigero cy’imyaka nka 40 ukomoka mu Karere ka Bugesera avuga ko yakuze acuruza urumogi ariko muri 2012, kubera inama zaberaga mu mudugudu atuyemo zamagana ibiyobyabwenge ndetse n’ingero z’abo byangizaga barimo n’abana yabonaga yiyemeza kubireka atangira ubucuruzi bw’akabari.



  • Minisitiri Biruta mu muhango wo gusoza umushinga wo kwandika no gutanga ibyangombwa by

    U Rwanda rwakoresheje Miliyari 52FRW mu byangombwa by’ubutaka

    Ikigo cy’Igihugu cy’Ubutaka (RLMUA) kiratangaza ko kimaze gukoresha amafaranga abarirwa muri miliyoni 52 z’Amayero, ni ukuvuga abarirwa muri Miliyari 52 na Miliyoni 899 n’ibihumbi 600 mu mafarnga y’u Rwanda mu gikorwa cyo kwandika ubutaka no gutanga ibyangombwa by’ubutaka kuri bene bwo.



  • Minisitiri Kamayirese asaba abatuye mu manegeka kwimuka mbere y

    MINEMA irateganya gushyira utwuma tw’impuruza mu duce twibasirwa n’ibiza

    Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) irasaba abaturarwanda mu bice bitandukanye by’igihugu bikunze kwibasirwa n’ibiza kuba maso kandi bakagira imyitwarire ibafasha kwitegura no gukumira ibiza mu rwego rwo kurinda ubuzima bwabo muri iki gihe cy’imvura y’itumba, byitezwe ko izaba nyinshi mu duce twinshi tw’igihugu.



  • Mukaperezida na Kwizera

    Kuki umusore arongora umukecuru bikaba ikibazo?

    Mu gihe mu Rwanda usanga bamwe bafata ko umusore yagombye gushakana n’umukobwa aruta cg bari mu kigero kimwe, muri 2014, mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba, umusore w’imyaka 23 witwa Mohamed Habimana yabengutse uwitwa Jeannette Kamagaju w’imyaka 60 y’amavuko abantu bamwe baravuga ngo ‘ishyano ryaguye’.



Izindi nkuru: