Mureke abantu bagende - umuyobozi wa OMS ku bashyiraho akato ka Ebola

Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima ‘OMS/WHO’ , Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, yaburiye ibihugu bishyiraho ibihano rusange ndetse n’ingamba zikomeye zo kubuza cyangwa gukumira abantu gukora ingendo kubera icyorezo cya Ebola, ko ahubwo ibyo ari byo bituma kirushaho kwiyongera.

Uwo muyobozi yaavuze ko kugeza ubu, ibihugu birenga 12 birimo ibyo muri Afurika n’ibindi byo hirya no hino ku isi, byashyizeho amabwiriza abuza cyangwa agabanya ingendo, ibintu bikomeje kubangamira ubushobozi n’imikorere ya OMS mu guhangana n’icyorezo cya Ebola, cyane cyane muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ari naho cyagaragaye bwa mbere.

Dr. Tedros yavuze ko izi ngamba zo kubuza ingendo, “zibangamira itangwa ry’ibikoresho byifashishwa mu buvuzi ndetse zikanadindiza ibikorwa byo kurwanya Ebola.”

Ibyo Dr. Tedros yatangaje, bije nyuma y’uko urwego rushinzwe impunzi, abinjira n’abasohoka ndetse n’abasaba ubwenegihugu muri Canada, rwongeye gushimangira icyemezo cyo cyo guhagarika by’agateganyo, mu gihe cy’iminsi 90, gutanga ibyangombwa by’abimukira baturuka mu bihugu bya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Uganda na Sudani y’Epfo.

Naho Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Bahrain, Mexico n’ibindi bihugu bimwe na bimwe, na byo byashyizeho amabwiriza agabanya ingendo, mu gihe Canada yo yanashyizeho gahunda y’akato k’iminsi 21 ku bagenzi bose baturuka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima kandi,ryatangaje ko rikeneye nibura Miliyoni 115 z’Amadolari y’Amerika mu mezi atatu ari imbere, kugira ngo ishobore gukomeza guhangana n’icyo cyorezo cya Ebola kibangamiye ubuzima rusange.

Umuyobozi w’iryo Shami, yakomeje avuga ko kugeza ubu hamaze kuboneka hafi 35% gusa by’ingengo y’imari ikenewe mu bikorwa byo guhangana n’icyo cyorezo.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka