Wari uzi ko mu kazu k’amazi hemerewe gucururizwa ubuconsho?
Mu bice bimwe na bimwe by’Igihugu hari ahantu henshi usanga babuze uwiyemeza gufata ivomero cyangwa robinet ngo ajye afasha abandi kuvoma amazi meza, babibona nk’aho ari igikorwa kibatesha umwanya kikababuza kwikorera ibikorwa bibateza imbere, nyamara, burya iyo baguhaye ayo mahirwe baba banaguhaye n’inzu y’ubucuruzi busanzwe utishyurira ubukode.
Ku wa Kabiri tariki 10 Werurwe 2026, ubwo Abasenateri bagize Komisiyo y’Ubukungu n’Imari bagezaga ku Nteko Rusange ya Sena Raporo ku gikorwa cyo kugenzura ibikorwa bya Guverinoma byo kugeza amazi meza ku baturage, Abasenateri bavuze ko byagaragaye ko hari amavomero atageramo amazi.
Senateri Nkubana yagaragaje ko nko mu mudugudu yakoreyemo umuganda mu mpera z’umwaka ushize yahasanze amavomo abiri adakora, ariko abajije Ikigo cy’Igihugu cy’Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) bamubwira ko ahanini biterwa no kuba iyo ba rwiyemezamirimo bashinzwe amavomero bamaze kuyigeramo umwenda munini usanga bata amavomero bakigendera, maze abaza komisiyo icyo yagikozeho.
Yagize ati “Hari amavomero abiri adakora, ariko kudakora atari uko yapfuye ahubwo ari ukubera ba rwiyemezamirimo bambura WASAC, bakajyamo amafaranga menshi bakigendera, bamara kwigendera ivomero ubwo WASAC ikaza ikarifunga.”
Yakomeje avuga ko ababajwe n’uko kugeza uyu munsi mbere y’Inteko Rusange y’uyu munsi yavuganye n’umuturage akamubwira ko ayo mavomero atarafungurwa.
Mu kumusubiza, iyi komisiyo na yo yemeye ko ikibazo cy’amavomero adakora kiri henshi mu gihugu nk’uko byanagaragajwe muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, ariko isobanura ko impamvu banatinda kuyafungura, ari uko WASAC iba yakoranye n’inzego z’ibanze ngo bashake umuturage w’inyangamugayo bashinga iryo vomero bakamubura.
Visi Perezida wa Komisiyo y’Ubukungu n’Iterambere, Laetitia Nyinawamwiza, we yageze n’aho avuga ko bigenda bityo “nyamara na turiya tuzu tw’amazi bavomesherezamo baba bemerewe gukoreramo ubundi bucuruzi ku buntu.”
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
|
Nonese Ahubwo iryo soko Nangye marinate!