Abadepite banenga ko ibicuruzwa by’Abanyarwanda bibikwa muri Uganda kandi mu Rwanda hari ububiko budakoreshwa
Abadepite bagize Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo bya Leta mu Nteko Ishinga Amategeko banenze kuba ibicuruzwa by’abacuruzi b’Abanyarwanda bakorera ku mupaka wa Cyanika bibikwa muri Uganda, mu gihe ku ruhande rw’u Rwanda hari inyubako y’ububiko itaratangira gutanga serivisi kubera kutumvikana hagati y’umushoramari wayishoyemo na Leta.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 12 Gicurasi 2026 ubwo Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyagezaga kuri iyi Komisiyo imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari ya 2026/2027, gahunda y’igihe giciriritse kugeza nibura mu 2030, ndetse n’ishyirwa mu bikorwa ry’ingengo y’imari ya 2025/2026.
Perezida wa Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo bya Leta, Depite Odette Uwamariya, yavuze ko bidakwiye kuba ibicuruzwa by’Abanyarwanda bijyanwa kubikwa muri Uganda kandi hari ibikorwa remezo byagakwiye kubafasha gukorera mu gihugu.
Yagize ati “Biragayitse kubona ibicuruzwa byo mu Rwanda bijya kubitswa muri Uganda, kandi byakabaye ari ikinyuranyo. Twakagombye kuba dufite ubushobozi bwo kwakira n’ibicuruzwa byo hanze aho kujya kubibika mu kindi gihugu.”
Abadepite bagaragaje ko ikibazo gifitanye isano n’inyubako y’umupaka ihuriweho n’u Rwanda na Uganda ku Cyanika, aho ku ruhande rw’u Rwanda hari inyubako yagombaga gufasha ubucuruzi bwambukiranya imipaka, ariko ikaba itaratangira gukora.
Nk’uko Komisiyo yabisobanuye, iyo nyubako yeguriwe rwiyemezamirimo wayishoyemo amafaranga arenga miliyari 7 Frw, ariko kugeza ubu akaba ataratangira gutanga serivisi kubera ibyo atarumvikanaho na RDB.
Depite Uwamariya yavuze ko uwo mushoramari, Mega Investment Company, yandikiye RDB abinyujije ku buyobozi bw’Akarere ka Burera, asaba koroherezwa gutangira ibikorwa, ariko kugeza ubu akaba atarabona igisubizo.
Yagize ati “Akarere ka Burera kadusabye ubuvugizi kugira ngo uwo mushoramari ahabwe igihe yifuza cyo gushora imari mu buryo burambye no gutangira gutanga serivisi.”
Komisiyo yasobanuye ko uwo mushoramari asaba amasezerano y’igihe kirekire, nibura imyaka 25, kugira ngo abashe kungukira ku ishoramari rye no gukomeza guteza imbere ibikorwa by’ubucuruzi kuri uwo mupaka.
Mu gusubiza ibi bibazo, Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Africa, yavuze ko icyo kibazo batari bakakimenye mu buryo bwuzuye, ariko yizeza Abadepite ko RDB yiteguye kugikurikirana.
Yagize ati “Niba hari umushoramari ufite ikibazo nk’icyo, turiteguye kugikemura kuko dukeneye abashoramari byihuse kandi tugomba kubafasha gukora neza.”
Iki kibazo kije mu gihe ubucuruzi bwambukiranya umupaka wa Cyanika bukomeje kwaguka, ariko bamwe mu bacuruzi bagaragaza imbogamizi z’ibikorwa remezo n’imitangire ya serivisi bikiri hasi ku ruhande rw’u Rwanda, bigatuma bamwe bahitamo gukoresha serivisi zo muri Uganda.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|