RDC yemeje amasezerano y’amahoro n’u Rwanda nta mpaka

Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yemeje imishinga ibiri y’amategeko arebana n’amasezerano mpuzamahanga, irimo ay’ubufatanye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’ay’amahoro yagiranye n’u Rwanda, hatabayeho impaka zifatika mu Nteko.

Iyi mishinga yemejwe kuri uyu wa 27 Mata, nyuma yo gusuzumwa na komisiyo ihuriweho n’izishinzwe ububanyi n’amahanga, umutekano n’ingengo y’imari. Mu batoye 372, abagera kuri 371 bayishyigikiye, umwe arayirwanya, nta n’uwifashe, nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.

Nubwo ari amasezerano akomeye ku rwego rw’akarere n’ubukungu, nta mpaka ndende zabayeho mbere yo kuyemeza.

Amasezerano hagati ya RDC na Amerika agamije guteza imbere ubufatanye mu nzego zirimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro y’ingenzi, ingufu, ibikorwa remezo n’umutekano. Ateganya kandi ishyirwaho ry’inzego zihuriweho zizakurikirana ishyirwa mu bikorwa ryayo, hubahirizwa ubusugire bwa RDC.

Ni mu gihe amasezerano y’amahoro hagati ya RDC n’u Rwanda, yo agamije guhagarika imirwano, kubahiriza ubusugire bw’ibihugu byombi no gushyiraho uburyo buhuriweho bwo gucunga umutekano mu rwego rwo kugarura amahoro arambye mu karere.

Mu biganiro byo kwakira iyi mishinga byabanje, bamwe mu badepite bagaragaje ko hakenewe gukaza ubugenzuzi no gusaba ko impande zombi zubahiriza ibikubiye mu masezerano, by’umwihariko ku ruhande rw’u Rwanda.

Iyi mishinga yombi yari yabanje kwakirwa n’Inteko ku wa 13 Mata, ihita yoherezwa muri komisiyo ngo iyisesengure.

Ni imishinga yari yagejejwe ku Nteko na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner.

Nyuma yo kwemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko, biteganyijwe ko iyi mishinga izasuzumwa na Sena mu cyiciro cya kabiri mbere yo kwemezwa burundu.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka