Hari ba rwiyemezamirimo bahabwa amafaranga badafite icyo bayakoresha

Raporo y’Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta igaragaza ko intege nke mu gutegura no gucunga amasezerano ari imwe mu mpamvu zituma imishinga myinshi ya Leta itinda cyangwa igahenda kurushaho, bikaviramo Leta igihombo kinini.

Amurikira Inteko Ishinga Amategeko raporo y’ubugenzuzi bw’imari ya Leta y’umwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2025, Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Alexis Kamuhire yagaragaje ko habayeho gutinda gusinya amasezerano y’amasoko bikabangamira igenamigambi rya Guverinoma.

Muri iyi raporo, inzego 17 zatinze gusinya amasezerano 119 afite agaciro ka miliyari 684.56 Frw, ubukererwe bukagera hagati y’iminsi 50 na 514 .

Yagize ati “Ibi byatumye imirimo yari iteganyijwe gukorwa itangira itinze, bigira ingaruka ku igenamigambi n’ikorwa ry’imishinga.”

Si ibyo gusa, ahubwo hari n’ikibazo cyo gutinda gusesengura inyandiko z’ipiganwa. Raporo igaragaza ko amasoko 39 afite agaciro ka miliyari 61.56 Frw yatinze gusesengurwa, ubukererwe bukagera ku minsi 349 . Ibi byerekana intege nke mu igenamigambi ry’amasoko ya Leta.

Ikindi kibazo gikomeye ni uko hari aho ba rwiyemezamirimo bahabwa amafaranga y’imbanzirizamushinga (avansi) bataranahabwa aho bakorera imirimo. Urugero rugaragara ni avansi ya miliyari 15.07 Frw yahawe ba rwiyemezamirimo, ariko nyuma y’amezi 10 kugeza kuri 11 imirimo ikaba itaratangira . Ibi bivuze ko amafaranga ya Leta aba afunzwe nta nyungu atanga.

Raporo kandi igaragaza amasezerano 32 yarangije igihe cyayo ariko imirimo igikomeje, afite agaciro ka miliyari 177.14 Frw, ubukererwe bukagera ku myaka itandatu .

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Alexis Kamuhire, akagira ati “Ibi bituma ibiciro by’imishinga byiyongera, cyane cyane mu gukurikirana imirimo, aho amasezerano yo kugenzura ibikorwa yongereweho miliyari 4.76 Frw kubera gutinda.”

Mu mpamvu z’ibi bibazo, Senateri Dr Frank Habineza avuga ko harimo gutegura nabi imishinga, kudateganya neza ingengo y’imari y’ibikorwa nko kwimura abaturage, no kudakurikiranira hafi ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka