Ubushinwa bugiye gutera inkunga imurika koranabuhanga ku Mulindi w’Intwari

Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo Kubohora Igihugu yo ku Mulindi w’Intwari igiye gushyirwamo ikoranabuhanga nk’iryo mu ngoro nk’iyo yo mu Bushinwa, rizafasha mu kumurika amateka ari muri iyo ngoro.

Ibi byavuzwe na Amb Richard Masozera, Umuyobozi w’Inteko y’Umuco, ubwo Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Uburere Mboneragihugu ndetse n’ibigo biyishamikiyeho bagezaga kuri Komite y’Inteko Ishinga Amategeko Ishinzwe Ingengo y’Imari n’Umutungo bya Leta kuri uyu wa 12 Gicurasi 2026.

Amb Masozera yavuze ko kugeza ubu, bamaze gusinyana amasezerano n’Ingoro Ndangamurage y’Urugamba ryo Kubohora Igihugu (Revolutionary Meseum) yo mu Bushinwa, yo kubafsha gushyiramo imurikamateka bikozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Ati ‘Abashinwa kubera ubunararibonye, barimo kudufasha gushyiramo imurika koranabuhanga nk’uko bimeze muri ngoro ndangamurage yabo yo kubohora igihugu (revolutionary mesuem).”

Yavuze ko mu kwezi gutaha kwa Kamena 2026, hari impuguke zizaturuka mu Bushinwa zije gukora inyigo yose y’uburyo bizakomerwamo ndetse n’ingengo y’imari bizasaba.

Uyu mushinga uzakorwa mu gihe cy’imyaka ibiri, Amb Masozera yavuze ko, kwifashisha abatanyabikorwa b’Abashinwa biri mu buryo bwo gukemura ikibazo cy’ingengo y’imari bahuye na cyo. Aha akaba yavugaga ko abo Bashinwa bazabafasha gusa muri icyo gice kijyanye n’imicungire yayo, bashyiramo imurika rijyanye n’igihe hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka