Kubakira abarokotse Jenoside bigiye guhuzwa no kubakira Abanyarwanda batishoboye muri rusange
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingabo Mboneragihugu yavuze ko hafashwe ingamba ko kubakira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bizajya bijyanishwa no kubakira abandi Banyarwanda batishoboye muri rusange.
Yasubizaga impungenge Abadepite bagaragaje ku mibereho y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagituye mu nzu zishaje cyangwa badafite aho kuba, basaba ko hakongerwa imbaraga mu kububakira no gusana inzu zangiritse.
Byagarutsweho kuri uyu wa 12 Gicurasi, ubwo Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) n’ibigo biyishamikiyeho byagezaga kuri Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe ingengo y’imari raporo y’ishyirwa mu bikorwa ry’ingengo y’imari y’umwaka ushize n’iteganyabikorwa ry’umwaka utaha.
Depite Mukampunga Epiphanie yavuze ko imibare ihari igaragaza ko hakiri ikibazo gikomeye, aho inzu 29,232 z’Abarokotse zikeneye gusanwa, mu gihe abandi 6,973 bagikeneye kubakirwa.
Yagize ati “Hari uturere 16 n’Umujyi wa Kigali bigaragara ko byateganyirijwe ingengo y’imari yo kubakira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Ariko hari utundi turere nka Kayonza, Nyanza, Rwamagana, Muhanga, Rusizi, Rubavu, Karongi, Nyamasheke, Rutsiro, Burera, Musanze na Gakenke tutagaragara muri iyi gahunda. Turibaza icyo muteganya kugira ngo na bo bagerweho.”
Depite Mukampunga yavuze ko ikibazo cyo kubakira Abarokotse gikwiye kureberwa mu buryo bwihariye, kuko hari aho usanga gahunda zo gutuza abatishoboye muri rusange zigeraho abandi ariko abarokotse Jenoside ntibabigiremo uruhare rungana.
Ati “Urasanga hari abatishoboye bavanwa mu manegeka bakubakirwa cyangwa bakimurirwa ahandi, ariko ugasanga hari abarokotse bo batabasha kugerwaho uko bikwiye. Ni ikibazo gikwiye kwitabwaho.”
Mu gusubiza iki kibazo, Minisitiri wa MINUBUMWE, Dr Jean Damascène Bizimana, yavuze ko Leta yamaze kumvikana n’izindi nzego zirimo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) kugira ngo gahunda zo kubakira abatishoboye zijye zijyana no gufasha abarokotse Jenoside batarubakirwa.
Ati “Twamaze kubyumvikanaho na MINALOC na MINECOFIN ko muri gahunda zose zo kubakira Abanyarwanda batishoboye, abarokotse Jenoside batagomba gusigara inyuma, ahubwo bikajyana.”
Dr Bizimana yavuze ko ubu buryo buzanafasha gukomeza kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, aho inkunga zigamije imibereho myiza zizatangwa hadashyizweho amatsinda yihariye mu buryo bushobora gutanya abaturage.
Ati “Ibi binakemura ikibazo cyo gukomeza kubaka Abanyarwanda no kubaka ubumwe bwabo, ntidukomeze gushyira icyiciro ukwacyo n’ikindi ukwacyo.”
Yongeyeho ko hashyizweho ubufatanye hagati ya MINADEF, MININFRA na MINALOC kugira ngo uburyo bwo kubaka burusheho kugenda neza kandi amafaranga akoreshwe neza hashingiwe ku miterere y’akarere.
Yavuze ko ibiciro byo kubaka bitandukanye bitewe n’aho ibikorwa bikorerwa, atanga urugero rw’uko nk’umucanga ugurwa mu Karere ka Muhanga udashobora kugurwa ku giciro kimwe n’ugurwa muri Nyamasheke.
Ati “Agaciro k’inzu kazajya kagenwa hashingiwe ku miterere yayo, aho yubakwa ndetse n’abayituyemo. Hari n’uburyo bumwe bushobora kwifashishwa nko gukoresha umuganda cyangwa rwiyemezamirimo bo mu karere kugira ngo amafaranga agere kuri benshi.”
MINUBUMWE igaragaza ko ubu buryo bushya bwamaze kuganirwaho n’inzego z’abafatanyabikorwa, kandi ko biteze ko buzafasha kugabanya ikibazo cy’amacumbi ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagikeneye ubufasha.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|