U Rwanda na Uganda byiyemeje kongera imbaraga mu bucuruzi n’ishoramari
Abayobozi bakuru bo mu nzego za Leta z’u Rwanda na Uganda bongeye gushimangira ubushake bwo guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi, mu nama y’abayobozi bakuru b’ibihugu byombi izwi nka “Joint Permanent Commission (JPC) 2026.”
Afungura iyi nama, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda yavuze ko kugira ngo bigerweho, ibihugu byombi bigomba koroshya ubuhahirane, guteza imbere ubuhinzi, inganda, ubwubatsi ndetse n’ubukerarugendo. Ibi bihugu kandi, byemeranyije gukemura imbogamizi zikigaragara mu bucuruzi no kongera ubuhahirane mu rwego rw’akarere.
Abitabiriye inama banasuzumye imyanzuro yafatiwe mu nama ya 11 ya JPC yabereye i Kigali mu 2023, banaganira ku mishinga mishya ishobora gukorwa ku bufatanye hagamijwe iterambere rirambye.
Iyi nama ya #UgandaRwandaJPC2026 igaragaza umubano wa kivandimwe hagati y’ibihugu byombi ndetse n’ubushake bwa politiki bwo gukomeza kuwuteza imbere. Yateguwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda, Uganda High Commission in Kigali n’inzego z’u Rwanda.
Impande zombi zongeye gushimangira ubufatanye mu nzego zirimo umutekano n’ingabo, ibikorwa remezo byambukiranya imipaka, abinjira n’abasohoka, imikoranire ya polisi ndetse n’uburezi, byose bigamije guteza imbere ukwishyira hamwe kw’akarere.
Ibi bikorwa bijyana n’intego z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba East African Community ndetse n’icyerekezo cya Afurika cya African Union Agenda 2063, kigamije iterambere rirambye n’ubufatanye bwimbitse hagati y’ibihugu bya Afurika.
Iyi nama itegerejweho gutanga umusaruro mu kongerera imbaraga ubufatanye bw’u Rwanda na Uganda, no guteza imbere imibereho y’abaturage b’ibihugu byombi binyuze mu mishinga ihuriweho n’iterambere.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
|
NIBYO KOKO NIBIFATANYE HARIBYISHI BYA UGANDA TUBA DUKENEYE
Nsose okwebaza mwenna mwenna nate abanamawuli ekyamazima tubonabona ngate amawanga nga gasobora ukuyamba abana bissnes tusaba mukwataganire dala!