Kwita Jenoside yakorewe Abatutsi izina ryayo nyaryo ni inshingano y’amateka-Ubufaransa
Mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye i Paris ku wa 7 Mata, u Bufaransa bwongeye gushimangira ko bwiyemeje gukomeza kubungabunga amateka, guharanira ukuri no gutanga ubutabera, ndetse bushimangira gukoresha inyito nyayo ya “Jenoside yakorewe Abatutsi”.
Ibi byagarutsweho na Emmanuelle Blatmann, Umuyobozi ushinzwe Afurika n’Inyanja y’u Buhinde, wavuze mu izina rya Minisitiri w’u Bufaransa ushinzwe Uburayi n’Ububanyi n’Amahanga.
Blatmann yunamiye inzirakarengane zirenga miliyoni imwe zishwe mu 1994 bazira uko bavutse; ari Abatutsi, ndetse n’abishwe bazira ibitekerezo birwanya ubwo bwicanyi.
Yagize ati “Kwibuka si ukureba gusa ibyabaye kera, ni ukwanga ko amateka asibanganywa no kwanga ko yibagirana,” ashimangira ko kwita Jenoside yakorewe Abatutsi izina ryayo nyaryo ari inshingano y’amateka, iy’imyitwarire n’iya politiki.
Yihanangiriije abakomeza kugoreka amateka cyangwa kugabanya uburemere bwa Jenoside, avuga ko guceceka no gutanga inkuru zituzuye bishobora gutesha agaciro ukuri no kongera kubabaza abarokotse. Yashimangiye ko ari ngombwa gukomera ku kuri, ku nshingano n’ukwibuka.
Blatmann yanagarutse ku ntambwe u Bufaransa bumaze gutera mu kwireba mu ndorerwamo, harimo gufungura inyandiko z’ibanga (archives), gushyigikira ubushakashatsi no kwemera uruhare bwagize mu byagejeje kuri Jenoside, byatangajwe na Perezida w’u Bufaransa mu 2021.
Yavuze ko iyo nzira itasibanganya amateka, ahubwo ishyiraho inshingano yo kuyigisha, kuyisangiza abandi no gutanga ubutabera. Yifashishije amagambo ya Minisitiri Jean-Noël Barrot, ati “Nta bwiyunge bubaho hatari ubutabera, kandi nta butabera bubaho hatari ukuri.”
Yatangaje kandi ko uyu mwaka mu Bufaransa hazabera imanza z’abakekwaho uruhare muri Jenoside, ashimangira ko igihugu cyiyemeje kurwanya umuco wo kudahana. Yaburiye abakekwaho Jenoside bakekaga ko babonye ubuhungiro mu Bufaransa, avuga ko ubutabera buzatangwa nta kwihorera kurimo, ahubwo hubahirizwa amategeko.
Yanavuze ku mushinga wo kubaka urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi i Paris, ruzaba ahantu ho kwibukira abishwe, gufasha imiryango yabo n’Abanyarwanda baba mu mahanga, ndetse no kwigisha rubanda.
Yagaragaje ko uru rwibutso ruzibutsa abazavuka ejo hazaza ko Jenoside itangizwa n’urwango, gucishwa bugufi ikiremwamuntu n’ikorwa ry’icengezamatwara mbere yo kugera ku bwicanyi.
Mu gusoza, yasabye isi yose guhangana n’abahakana Jenoside, abayigoreka n’abakwirakwiza ingengabitekerezo y’urwango.
Yasoje agira ati: “Kwibuka, kurwanya ibinyoma no gutanga ubutabera ni isezerano rimwe,” ashimangira ko u Bufaransa buzakomeza kuba hafi y’abarokotse Jenoside n’imiryango yabo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|