Ni imishinga ikubiye mu mbanzirizamushinga y’ingengo y’imari ya 2026/27 izambukiranya uyu mwaka w’ingengo y’imari ikagera no 2028/29 iteganya gukemura burundu ikibazo cy’ibura ry’amazi kikigaragara mu bice bitandukanye by’igihugu, cyane cyane mu bihe by’izuba.
Mu mishinga izitabwaho cyane harimo gukomeza no kurangiza kubaka Uruganda rw’Amazi rwa Kanzenze, rugamije kongera ubushobozi bwo gutunganya amazi meza no kuyageza ku baturage benshi, by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali n’inkengero zawo.
Uru ruganda rutunganya amazi angana na Metero Kibe ibihumbi 40 ku munsi.
Hari kandi gahunda yo kuvugurura Uruganda rw’Amazi rwa Karenge muri Rwamagana, mu rwego rwo kongera ingano y’amazi atunganywa no korohereza uturere two mu Burasirazuba kubona amazi meza ahagije.
Uru ruganda rutanga amazi angana na Metero Kibe ibihumbi 12 ku munsi, nirumara kuvugururwa rukazatanga Metero Kibe ibihumbi 48 ku munsi. Ubushobozi bwarwo buzikuba inshuro enye.
Muri iyi ngengo y’imari kandi, Leta inateganya kwagura imiyoboro y’amazi mu mijyi no mu byaro, hagamijwe kugeza amazi meza ku baturage atageraho uko bikwiye.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusouf Murangwa, ubwo yagezaga badepite Imbanzirizamushinga w’Ingengo y’Imari ya 2026/2027, yavuze ko bazanasana imiyoboro y’amazi yangiritse cyane cyane mu byaro, kugira ngo ibashe kongera gukora neza no gufasha abaturage kubona amazi.
Umujyi wa Kigali ukoresha Metero kibe ibihumbi 140 by’amazi meza ku munsi, mu gihe ikeneye Mtero kibe ibihumbi 200 ku munsi. Mu yandi magambo, ku baturage bahari uyu munsi, Kigali ikeneye Metero Kibe ibihumbi 60 kugira ngo ibabonere amazi ahagije.
Mu rwego rw’isuku, Leta irateganya kubaka no kunoza ibikorwa remezo birimo Nduba Sanitary Landfill hamwe n’ibiyifasha, ndetse na Kigali Centralized Sewerage System, izafasha mu micungire myiza y’imyanda mu mujyi wa Kigali.
Muri rusange, Ingengo y’Imari ya Leta ya 2026/2027 ni ingana na miliyari ibihumbi 7 miliyoni 796 n’ibumbi 300 (miliyari7,796.3FRW).
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|