Umunsi wa 14 wa shampiyona y’icyiro cya mbere Rwanda Premier League, wasozanyijwe uduhigo tudasazwe ugereranyije n’indi minsi 13 yabanje.
Kuri uyu wa mbere taliki ya 5 Mutarama, ikipe ya rayon sports FC yatangaje ko yasinyishije abandi bakinnyi 2 biyongera ku bamaze iminsi basinyiye iyi kipe yambara ubururu n’umweru.
Umunya-Portugal, Ruben Amorim watozaga Manchester United yirukanywe nyuma y’amezi 14 yari amaze ayitoza, kubera umusaruro mubi.
Ikipe y’ingabo z’igihigu APR FC yatsinze Bugesera FC ibitego 2 - 1 mu mukino w’umunsi wa 14 wa Rwanda Premier League bituma ikomeza gusatira ikipe ya Police FC.
Gasogi United yongeye gutakaza amanota, Al-Hilal ikomeza kwigira imbere nyuma yo gutsinda ikipe ya Gicumbi.
Nyuma yo gusinyisha myugariro ukomoka mu gihugu cya Congo, Rayon sports yasinyishije na Kwizera Olivier.
Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, Rwanda Premier league, mu mpera z’icyumweru gishize yarakomeje hakinwa umunsi wa 13, Police FC itsindwa umukino wa mbere, APR FC itsinda AS Muhanga naho Rayon Sports inganya na Etincelles FC.
Ikipe ya Police FC yari imaze imikino 13 itaratakaza kuva shampiyona ya Rwanda Premier League uyu mwaka yatangira yaguye i Bugesera.
Perezida Paul Kagame ari kumwe na Gianni Infantino, Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), batangije gahunda izwi nka FIFA Football Festival, yo guhuza abana bato hagamijwe kubafasha gusabana no kwidagadura, binyuze mu gukina umupira w’amaguru, aho buri mwana muri 220 bitabiriye iki gikorwa yahawe (…)
Perezida Paul Kagame yavuze ko umupira w’amaguru, ari igikoresho gikomeye cyo guteza imbere amahoro n’ubumwe mu Karere u Rwanda ruherereyemo.
Nyuma y’imikino itatu yikurikiranya itabona intsinzi, ikipe ya Al Hilal yongeye kubona amanota atatu itsinze Gorilla naho Al-merrikh bigoranye ibona itsinda Musanze.
Umuvugizi w’ikipe ya Rayon Sports Gakwaya Olivier yongeye gushimangira ko biteguye gutsinda APR FC ku mukino uruta iyindi “Super Cup” ko ndetse bazaba bongeyemo abakinnyi.
Mugihe habura iminsi micye ngo igikombe kiruta ibindi mu Rwanda (Ferwafa Super Cup) gikinirwe, Ferwafa yatangaje ko abazacyegukana amafaranga yamaze kuzamurwa.
Nyuma yo gusinyira ikipe ya Rayon Sports nk’umutoza mukuru, umufaransa Bruno Ferry yatangiye akazi ko gutoza “Gikundiro” nkuko abakunzi bayo bayitazira.
Munezero Valentine na Uwiringiyimana ba APR VC, Paul Akan wa APR na Gisubizo wa REG VC nibo begukanye umunsi wa mbere wa shampiyona ya volleyball yo kumucanga.
Nyuma y’amezi abiri ryemewe n’amategeko, mu mpera z’iki cyumweru, Ishyirahamwe ry’Umukino Njyarugamba (Mixed Martial Arts) mu Rwanda ku nshuro ya kabiri ryateguye amahugurwa ya tekinike mu mukino Njyarugamba wa MMA yitabiriwe n’abantu 28 biganjemo abakiri bato barimo n’Abanyamahanga bane.
Umunsi wa 12 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru usize ikipe ya APR FC ifashe umwanya wa kabiri naho POLICE FC ikomeza kuyobora nyuma yo gutsinda Etincelles.
Ibitego bya Emery Bayisenge ndetse na Ndayishimiye Richard byafashije Rayon sports gutsinda Gorilla FC ibitego 2-1 ikomeza kwigira imbere
Kuri uyu wa gatanu taliki ya 19 Ukuboza mu karere ka Rwamagana hatangijwe shampiyona ya volleyball yo ku mucanga umwaka wa 2025-2026
Ikipe ya Rutsiro FC itsinze Al-Hilal ibitego 2-1 iba ikipe ya mbere muri Rwanda premier league ishoboye gukura amanota atatu kuri iyi kipe.
Ikipe ya Bugesera FC yongeye gusubira Rayon Sports iyitsinda ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona ya Rwanda Premier League wabereye mu karere ka Bugesera
Ikipe ya APR FC igabanye amanota na Gorilla FC nyuma yo kunganya ubusa ku busa, mu mukino w’umunsi wa 11 wa Rwanda Premier League wabereye kuri Kigali Pele stadium
Mu mikino ihuza amakipe yabaye ayambere iwayo ku mugabane w’ Afurika muri Basketball y’abagore, ikipe ya APR yamaze kugera muri 1/2 naho REG yo igomba kujya gushaka imyanya myiza.
Amakipe ya APR na Police mu cyiciro cy’abagore na Gisagara na APR mu cyiciro cy’abagabo, yageze ku mukino wa nyuma wa BK ARENA Volleyball Cup.
Ikipe ya Al-Hilal yo mu gihugu cya Sudan itsinze ikipe ya Bugesera FC ibitego 3-1 ikomeza kwigira imbere ku rutonde rwa shampiyona.
Kuri uyu wa Gatanu, saa moya z’umugoroba, ikipe ya APR HC irakira Police HC mu mukino w’ishiraniro wa shampiyona urabera muri Petit Stade Amahoro i Remera aho kwinjira ari ubuntu.
Mu itangazo ryasohowe n’ishyirahamwe ry’umukino wa volleyball mu Rwanda (FRVB), bemeje ko u Rwanda rwamaze guhabwa kwakira imikino ny’Afurika y’amakipe (CAVB Men’s club Championship) mu cyiciro cy’abagabo.
Abadepite b’u Rwanda, Hon. Germaine Mukabalisa na Hon. Damien Nyabyenda, kuri uyu wa 08 Ukuboza 2025, batsindiye imidali itatu mu mikino ihuza abagize Inteko Zishinga Amategeko zo mu Muryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (East African Community Inter-Parliamentary Games) ibera i Kampala muri Uganda.
Ku Gatandatu, tariki 6 Ukuboza 2025 habaye imikino ya nyuma ya Shampiyona y’u Rwanda 2025 muri Golf yegukanwe na Nzanzuwera Celestin na Sezibera Gerald.
Mu mpera z’icyumweru dusoje mu ishyirahamwe ry’umukino wa basketball mu Rwanda hateranye inama y’inteko rusange yafatiwemo imyanzuro itandukanye harimo no gusezerera ikipe ya Orion BBC kubera ubwambuzi.