Abakinnyi ba APR bihariye ibihembo muri shampiyona ya volleyball yo ku mucanga
Munezero Valentine na Uwiringiyimana ba APR VC, Paul Akan wa APR na Gisubizo wa REG VC nibo begukanye umunsi wa mbere wa shampiyona ya volleyball yo kumucanga.
Ni shampiyona ngaruka mwaka ya volleyball yo ku mucanga yabereye mu karere ka Rwamagana ku nkengero z’ikiyaga cya Muhazi ahazwi nka Falcon Golf and Country Club ho mu ntara y’iburasirazuba aho kuva taliki ya 19 kujyeza kuri iki cyumweru taliki ya 21 Ukuboza hakinwaga agace ka mbere muri tubiri tuzagira iyi shampiyona.
Mu cyiciro cy’abagabo, ikipe yari igizwe na Paul Akan ukomoka muri Ghana ndetse na Gisubizo Merci usanzwe ukinira ikipe ya REG VC nibo begukanye igikombe batsinze ku mukino wa nyuma ikipe ya Nzirimo Mandela ndetse na Elivis amaseti 2-1 (24-22, 14-21, 15-11)
Ikipe ya Niyonshima Samuel na Mbonigaba Vicent nibo begukanye umwanya wa kabiri naho ikipe ya Munezero ndetse na Shema yegukana umwanya wa gatatu.
Mu cyiciro cy’abagore, ikipe ya Munezero Valentine na Uwiringiyimana Albertine basanzwe bakinira ikipe ya APR WVC, nibo begukanye igikombe nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma ikipe ya Yankurije Francoise ndetse na Nirere Aliane ba POLICE WVC amaseti 2-1 (21-14, 17-21, 15-8)
Ikipe ya Ainembabazi Catherine wo muri Uganda na Sandra ukomoka muri Ghana, niyo yegukanye umwanya wa kabiri nyuma yo gutsinda Tuyizere Angelique ndetse na Sifa amaseti 2-0 (19-21, 16-21)
Kuri iyi nshuro, hitabiriye amakipe (Couples) 24 yose hamwe abagabo n’abagore. Mu cyiciro cy’abagabo hitabiriye amakipe 13 naho mu bagore hitabira amakipe 11 agizwe n’abakinnyi bavuye mu makipe atandukanye asanzwe muri shampiyona y’u Rwanda.
Uyu mwaka uzagirwa n’uduce tubiri aho agace gakurikira kazaba muri Kanama 2026.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|