Kuri iki Cyumweru, Marlen Russel yegukanye shampiyona y’Isi y’Amagare 2025 mu bagore mu gusiganwa n’igihe.
Kuri iki Cyumweru hatangiye Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025, ibereye bwa mbere muri Afurika ikabera mu Rwanda.
Kuri iki Cyumweru muri BK Arena hafunguwe ku mugaragaro Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025 iri kubera mu Rwanda kugeza ku wa 28 Nzeri 2025.
Rutahizamu wa Rayon Sports Ndikumana Asman ashobora kumara amezi ane adakina nyuma yo kuvunikira mu mukiko wa CAF Confederation Cup yatsinzwemo na Singida Black Stars igitego 1-0.
Umunya-Mali Drissa Kouyate ufatira ikipe ya Rayon Sports yaguye mu muyoboro w’amazi ubwo yavaga ku mukino iyi kipe yatsinzwemo na Singida Black Stars 1-0 kuri KigaliPeleStadium.
Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports Ndikumana Asman yajyanywe mu bitaro avukiniye mu mukino yatsinzwemo na Singida Black Stars igitego 1-0 kuri uyu wa Gatandatu.
Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe na Singida Black Stars yo muri Tanzania igitego 1-0 mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederation Cup wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.
Kuva kuri iki Cyumweru tariki ya 21 kugeza 28 Nzeri 2025, Umujyi wa Kigali uzakira shampiyona y’ Isi y’ Amagare igiye kubera muri Afurika ku nshuro ya mbere aho iya 2025 izahuza ibihugu 110, bihagarariwe n’ abakinnyi barenga 919, bari mu byiciro bitandukanye mu bagabo n’abagore.
Ngarambe Raphael wari usanzwe ari umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa volleyball mu Rwanda, yongeye gutorerwa kuyobora iri shyirahamwe.
Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire uri mu basiganwe byo kwishimisha mbere y’uko kuri iki Cyumweru Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025 itangira, yavuze ko yabonye kunyoga igare bitoroshye, ibigaragaza ko iyi shampiyona ashishikariza Abanyarwanda gukurikira izaba ikomeye.
Ku wa 13 Nzeri, Banki ya Kigali yegukanye igikombe cy’irushanwa rihuza ibigo by’abikorera, Rwanda Corporate League 2025, rigamije kuzamura iterambere ry’umukozi ndetse no kuzana impinduka nziza ku baturage muri rusange.
Ikipe y’igihugu y’ingimbi zitarengeje imyaka 20 yatsinze Algeria mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatanu kujyeza kuwa munani mu mikino y’igikombe cy’ Afurika bituma ruzahura na Morocco.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Nzeri 2025, ikipe ya AS Muhanga yari yakiriye Kiyovu Sports mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona y`icyiciro cya mbere mu Rwanda wabereye kuri stade y’Akarere ka Muhanga, ihatsindirwa igitego 1-0.
Umubiligi, Remco Evenepoel w’imyaka 25 y’amavuko, ukinira ikipe ya Soudal–Quick-Step, yageze i Kigali aho aje guhatana muri shampiyona y’ Isi y’ Amagare 2025 izaba kuva tariki 21 kugeza 28 Nzeri 2025.
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere izaba itangiriye imbere mu nyubako. U Rwanda rurimo kwakira iya 2025 izatangira ku Cyumweru tariki 21 Nzeri 2025.
Abakinnyi 23 bazahagararira u Rwanda muri shampiyona y’Isi y’Amagare yo mu muhanda 2025 ndetse n’abatoza babo bavuga ko bafite ikizere cyo kwitwara neza bagakora amateka yiyongera ku kuba u Rwanda rwakiriye iri rushanwa.
Abashinzwe gutegura irushanwa mpuzamahanga ry’umukino w’amagare rizatangira kuri iki cyumweru rikamara iminsi irindwi rica mu mihanda inyuranye ya Kigali, barasaba abatuye umujyi wose kumva neza aya mahirwe y’imbonekarimwe, kugira ngo bazacuruze, bafane, bereke abashyitsi ko u Rwanda ari igihugu cy’ubudasa.
Kubura k’umuriro w’amashanyarazi kwa hato na hato kwagaragaye mu mezi ashize gushingiye ahanini ku mashini zitanga Megawatt 30 zakuwe ku muyoboro w’igihugu w’amashanyarazi nk’uko byatangajwe n’umwe mu bayobozi babifitiye ububasha.
Umunya-Slovenia, Tadej Pogačar, ufite shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare ya 2024, ndetse akaba na nimero ya mbere ku Isi muri uyu mukino, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane yageze i Kigali aho yitabiriye iyi shampiyona, itegerejwe kuva ku wa 21 kugeza ku ya 28 Nzeri 2025.
Urugendo rw’ikipe y’igihugu y’ingimbi zitarengeje imyaka 20 mu mukino wa volleyball zasezerewe muri 1/4 nyuma yo gutsindwa na Misiri amaseti 3-1.
Kuri uyu wa Kane, ikipe ya APR FC bigoranye yatsindiye Gicumbi FC kuri Kigali Pele Stadium ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda 2025-2026, naho Gorilla FC ihanganyiriza na Mukura VS igitego 1-1.
Habura amasaha macye u Rwanda rugakora amateka yo kuba igihugu cya mbere muri Afurika cyakiriye shampiyona y’Isi y’Amagare imaze imyaka 103 ikinwa kinyamwuga, aho izamara icyumweru ikinirwa mu Mujyi wa Kigali.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko rwataye muri yombi Kalisa Adolphe Camarade wari Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA na Tuyisenge Eric "Cantona" ushinzwe ibikoresho mu Amavubi.
Ishyirahamwe ry’Umukino wa Biyari mu Rwanda ryongeye gutegura irushanwa rya Rwanda Cue Kings riri kuba ku nshuro ya kabiri mu 2025, ryitabiriwe n’amakipe 15.
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda Shema Ngoga Fabrice yahaye ikipe ya Rayon Sports WFC Miliyoni eshanu z’Amafaranga y’u Rwanda nyuma kugera ku mukino wa CECAFA isezereye Kampala Queens muri 1/2 kuri penaliti 4-3.
Kuri iki Cyumweru, ikipe y’Amagaju FC yatsindiye AS Kigali kuri Kigali Pelé Stadium mu mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona 2025-2026.
Ikipe y’igihugu y’abatarangeje imyaka 20 yatsinzwe na Morocco amaseti 3-2 mu mukino ufungura mu gikombe cya Afurika.
Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Rayon Sports yandiye Kiyovu Sports kuri Kigali Pele Stadium igitego 2-0, mu mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona 2025-2026, Police FC ihatsindira Rutsiro FC 2-1.
Ikipe y’igihugu y’ingimbi zitarengeje imyaka 20 zi sanze mu itsinda rimwe na Morocco mu gikombe cy’Afurika.
Kuri uyu wa Kane, Uwayezu Jean Fidèle wabaye Perezida wa Rayon Sports yitabiriye imyitozo yayo aho iri kwitegura kwakirwa na Kiyovu Sports ku munsi wa mbere wa shampiyona.