Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 6 Ukuboza nibwo imikino ibanza muri shampiyona ya volleyball mu Rwanda yashyizweho akadomo aho Gisagara na APR ziyoboye izindi mu bagabo n’abagore.
Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 6 Ukuboza mu ishuri rikuru rya East African Christian College riri mu murenge wa Masaka akarere ka Kicukiro ho mu mujyi wa Kigali, hatangijwe ku mugaragaro imikino ihuza za Kaminuza.
Umudage Daniel Gathof n’Umuholandi Bart Classens bagize ikipe ya SURF Pro nibo begukanye isiganwa ry’amagare yo mu misozi 2025 ryaberaga mu Rwanda ku nshuro ya gatanu mu gihe BeMC-Ndabaga irimo Ntakirutimana Martha yaryegukanye mu bagore.
Kuri uyu wa Gatanu i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika habereye tombola y’uko amakipe azakina mu Gikombe cy’Isi 2026 cyizakirwa niki gihugu , Canada na Mexico isiga Brazil na Maroc mu itsinda rimwe ndetse na Senegal mu itsinda rimwe n’Ubufaransa.
Perezida wa Komite y’inzibacyhuho ya Rayon Sports Murenzi Abdallah yavuze ko iyi kipe ikeneye miliyoni ziri hagati y’i 150 Frw na 200 Frw kugira ngo yiyubake mu gihe ifite amadeni ya miliyoni zisaga 260 Frw.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Ukuboza 2025, hakinwe agace ka gatatu k’Isiganwa ry’Amagare yo mu Misozi 2025, kegukanwe na Daniel Gathof na Bart Classens bagize ikipe ya SURF Pro yongereye amahirwe yo gutwara iri siganwa rizasozwa ku wa Gatanu.
Kuri uyu wa Gatatu, ikipe ya Al Hilal SC yo muri Sudani yatsinze umukino wa mbere muri shampiyona y’u Rwanda 2025-2026, itsinda Gasogi United ibitego 2-0.
Kuri uyu wa Kabiri, ikipe ya SURF Pro igizwe n’Umudage Daniel Gathof n’Umuholandi Bart Classens yegukanye agace ka kabiri k’Isiganwa ry’Amagare yo mu Misozi 2025 kari kagizwe n’intera y’ibilometero 76,1 mu bagore ikipe ya BeMC-Ndabaga irimo Ntakirutimana Martha yongera kwigaragaza.
Ku bufatanye bwa Minisiteri ya Siporo mu Rwanda n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Handball mu Rwanda “FERWAHAND” mu mpera z’icyumweru gishize, mu karere ka Nyamasheke habereye irushanwa rihuza ibigo by’amashuri biri muri gahunda ya Isonga Program muri uyu mukino ahatoranyijwe abana 28 bagiye kwitegura amarushanwa mpuzamahanga.
Kuri uyu wa Mbere, hatangiye isiganwa ry’amagare yo mu misozi ikipe ya TCLA1 igizwe n’Umunyarwanda Bukhari Banzi n’Umuholandi Louis van Zeeland yegukana agace ka mbere mu bagabo.
Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, mu mpera z’icyumweru gishize yarakomeje hakinwa umunsi wa cyenda, APR FC inganya na AS Kigali, na Rayon Sports ibikora gutyo inganya na Gicumbi FC, Police FC inganya na Musanze.
Abakinnyi 85 baturutse mu bihugu 16 barimo Abanyarwanda 18 nibo bazitabira irushanwa ry’amagare yo mu misozi "Rwandan Epic ’ 2025, riteganyijwe gutangira kuri uyu wa Mbere kugeza ku wa Gatanu tariki 5 Ukuboza 2025.
Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Rayon Sports bigoranye yanganyije na Gicumbi FC 1-1 mu mukino w’umunsi wa cyenda wa shampiyona, AS Muhanga na Gasogi United zibonera intsinzi hanze.
Shampiyona ya volleyball umunsi wa karindwi yakomeza kuri uyu wa gatanu, APR itsinda POLICE naho Kepler yongera gusubira RRA.
Kuri uyu wa Gatanu, ikipe ya APR FC yanganyije na AS Kigali igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa cyenda wa shampiyona wabereye kuri Kigali Pele Stadium.
Bigirimana Abedi ukina hagati muri Rayon Sports agiye kumara ibyumweru bitatu adakina kubera imvune.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abagabo mu mukino wa Basketball, itsinzwe na Guinea amanota 82 kuri 70 mu mukino ubanza wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi.
Urugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’isi cy’ibihugu cya 2027 ruratangira uyu munsi, u Rwanda rucakirana na Guinea.
Perezida Paul Kagame yishimiye intsinzi y’ikipe ya Arsenal nyuma yo gutsinda Bayern Munich yo mu Budage ibitego 3-1, mu mukino w’umunsi wa Gatanu wa UEFA Champions.
Nyuma yo guhagarikwa imikino ibiri ndetse akanamburwa igitambaro cya kapiteni wa Kiyovu Sports ashinjwa imyitwarire mibi, Amiss Cedric yasabye imbabazi abakunzi b’iyi kipe avuga ko ibyabaye wari umujinya usanzwe.
Dr Rubagumya Emmanuel utemera ubuyozi bushya bw’ikipe ya AS Kigali yari abereye Perezida w’agateganyo mu byo yamesheje Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere uru rwego harimo amadeni afitwe n’iyi kipe ndetse anikoma Shema Ngoga Fabrice yabereye Visi Perezida mbere y’uko ajya kuyobora FERWAFA.
Ikipe ya Kiyovu Sports yahagaritse imikino ibiri Amiss Cedric adakina ndetse inamwambura inshingano zo kuba kapiteni wayo.
Murenzi Abdallah wigeze kuyobora Rayon Sports, yagizwe Umuyobozi wayo w’Agateganyo asimbuye Twagirayezu Thaddee wari umaze umwaka ari Perezida nyuma y’uko inzego zose bari batoranywe zisheshwe.
Ikipe ya APR FC yatsinze bigoranye Marine FC ibitego 2-1 mu mukino w’ikirarane cyo ku munsi wa mbere wa shampiyona wakinwe kuri uyu wa Kabiri kuri Kigali Pele Stadium.
Nyuma y’uko ikipe ya AS Kigali ibonye ubuyobozi bushya ku wa 23 Ugushyingo 2025, Dr Rubagumya Emmanuel wari Perezida w’agateganyo yandikiye Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere avuga ko amatora yabaye hadakurikijwe amategeko.
Nyuma yo kwemererwa gukina Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, ikipe ya Al-Merrikh yo muri Sudani, yatangiye itsindira Kiyovu Sports kuri Kigali Pele Stadium ibitego 2-0 mu mukino wakinwe kuri uyu wa Mbere.
Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, Rwanda Premier League yarakomeje mu mpera z’icyumweru gishize hakinwa umunsi wa munani waranzwe no kurumbuka kw’ibitego ndetse no gutsindwa kwa APR FC na Rayon Sports.
Kuri iki Cyumweru, ikipe ya Rayon Sports yatsindiwe na AS Kigali ibitego 2-0 kuri Kigali Pelé Stadium mu mukino w’umunsi wa munani wa shampiyona, wabaye uwa kabiri wikurikiranya itsinzwe.
Kuri iki Cyumweru,Rindiro Jean Chrysostome yatorewe kuyobora ikipe ya AS Kigali asimbuye Shema Ngoga Fabrice wagiye kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda.
Mugabe Bonnie wari ushinzwe umutekano ku bibuga mu Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, yagizwe Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA.