Ni Shampiyona yatangiye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 11 Ukwakira 2025, aho ikipe ya Group Scolaire Marie Mercie yo mu Karere ka Nyaruguru, yatsinze iya Saint-Joseph Kabgayi yo mu Karere ka Muhanga, mu mukino ufungura Shampiyona y’abato mu mukino wa Volley ball mu Rwanda.
Kuri uyu wa Gatanu, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ’Amavubi ’ yatsindiwe na Benin igitego 1-0 kuri Stade Amahoro mu mukino w’umunsi wa cyenda wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026, myugariro Kavita Phanuel atoragura amacupa y’amazi.
Kuri uyu wa Gatanu, Ikipe ya APR FC yahagaritse abakinnyi bayo Mamadou Sy na Dauda Yussif kubera imyitwarire mibi bagaragaje mbere y’umukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League batakinnye itsindwa na Pyramids FC 3-0.
Abanyarwanda barimo Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda Shema Ngoga Fabrice, Anne Lise Alida Kankindi wo muri AS Kigali, bahawe inshingano mu nzego z’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi ’FIFA’, basanzemo Ambasaderi Martin Ngoga.
Ikipe ya Police HC yegukanye igikombe cya shampiyona cy’icyiciro cya mbere 2024-2025 muri Handball igiye kwitabira imikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika izabera muri Maroc.
Kuri uyu wa Mbere, Ishyirahamwe ry’ Umukino wa Handball mu Rwanda ryatangaje ko Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu bagabo izatangira tariki 12 Ukwakira 2025.
Kuri iki Cyumweru, ikipe ya APR FC yasezerewe na Pyramids FC muri CAF Champions League 2025-2026, nyuma yo gutsindirwa na Pyramids FC mu Misiri ibitego 3-0.
Kuri iki Cyumweru, ikipe ya Rayon Sports yanganyirije na Gasogi United ibitego 2-2 kuri Kigali Pele Stadium mu mukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona, yuzuza imikino ine yikurikiranya idatsinda mu marushanwa yose.
Umubyeyi witwa Abimpaye Gentille, yise umwana we w’umukobwa Ange UCI Noella, kubera ko yamubyaye yagiye gufana Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025, iherutse kubera mu Rwanda, agashimira cyane Leta yamufashije bituma abyara neza ndetse akitabwaho no mu bundi buryo.
Myugariro w’ibumoso Imanishimwe Emmanuel yongerewe mu bakinnyi b’Amavubi yitegura imikino ya Benin na Afurika y’Epfo mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026.
Ikipe ya Tigers Basketball club izahagararira U Rwanda nyuma yo kwegukana igikombe cya Rwanda cup bwa mbere mu mateka yayo.
Kuri uyu wa Kane, ikipe ya Rayon Sports yatsindiwe na Police FC igitego 1-0 kuri Kigali Pele Stadium mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona utarakiniwe igihe.
Kuri uyu wa Kane hashyizwe hanze ibiciro by’umukino w’umunsi wa cyenda wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026 uzahuza Amavubi na Benin tariki 10 Ukwakira 2025.
Ikipe ya Musanze FC yashyize hanze imyambaro izakoresha mu mwaka w’imikino 2025-2026 mu gihe umaze hafi ukwezi utangiye.
Kuri uyu wa Gatatu, umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Adel Amrouche yahamagaye abakinnyi bagiye kwitegura imikino ibiri ya Benin na Afurika y’Epfo mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026.
Kuri uyu wa 1 Ukwakira 2025, kuri Kigali Pele Stadium, ikipe ya APR FC yatsindiwe na Pyramids FC 2-0 mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League.
Ku Cyumweru tariki 28 Nzeri 2025 nibwo i Kigali mu Rwanda, hasojwe Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025, aho asaga miliyoni 211 Frw ari yo yatanzwe nk’ibihembo ku bakinnyi, yongerwa ku midali.
Gahunda ya Visit Rwanda, igamije kwamamaza ubukererugendo bw’u Rwanda yabaye umuterankunga wa LA Clippers ikina Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA), na Los Angeles Rams ikina muri National Football League (NFL) mu rwego rwo kurushaho kwagura ubufatanye binyuze mu mikino itandukanye muri Amerika.
Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi yambuye amanota atatu ikipe y’igihugu ya Afurika y’Epfo mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026 kubera gukinisha umukinnyi utabyemerewe, bisubiza ibihekane mu mibare y’itsinda ihuriyemo n’Amavubi.
Ikipe ya Pyramids FC yageze mu Rwanda aho ije gukina na APR FC mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League.
Mu gihe kuri iki Cyumweru hasozwaga Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025 yaberaga mu Rwanda, uduce dutandukanye tw’Umujyi wa Kigali turimo Nyabugogo twarimo abantu benshi bakurikiranye uyu munsi wa nyuma.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yambitse umudali wa Zahabu Umunya-Slovenia Tadej Pogačar wegukanye shampiyona y’Isi y’Amagare 2025 yaberaga muri Afurika bwa mbere, ikacyirwa n’u Rwanda.
Shampiyona y’isi y’amagare (UCI Road World championship 2025) yaberaga I Kigali mu Rwanda ku nshuro ya mbere mu mateka yiri siganwa ku mugabane w’ Afurika yashyizweho akadomo aho umunya Slovenia w’imyaka 27 Tadej Pogacar yongeye ku yegukana.
Kuri iki Cyumweru, mu Rwanda harasozwa Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025, yahaberaga kuva tariki 21 Nzeri 2025, umunsi wa nyuma ukaba watangiriiye kuri Kigali Convention Centre hari abantu benshi ndetse ari naho hasorezwa.
Perezida Paul Kagame yashimiwe uruhare yagize mu gutuma u Rwanda rwandika amateka mu mukino w’amagare, ahabwa igihembo n’Ishyirahamwe ry’Imikino yo gusiganwa ku magare (UCI), gihabwa abakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu mukino wo gusiganwa ku magare.
Uyu munsi tariki ya 28 Nzeri 2025, ni umunsi w’amateka ushyira akadomo kuri Shampiyona y’Isi y’Amagare (UCI Road World Championship), irimo kubera i Kigali mu Rwanda bwa mbere mu mateka iyi shampiyona ibereye ku butaka bw’Afurika.
Ikipe ya Rayon Sports yaserewe na Singida Black Stars muri CAF Confederation Cup 2025-2026 nyuma yo gutsindirwa muri Tanzania ibitego 2-1 kuri uyu wa Gatandatu.
Kuri uyu wa gatanu taliki ya 26 Nzeri i Kigali hasojwe amagurwa y’abatoza ba volleyball yo ku mucanga (FIVB Beach Volleyball Coaches Course) yari amaze iminsi abera I Kigali.
Umunya-Canada Magdeleine Vallieres yatwaye Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025 iri kubera mu Rwanda, nyuma yo kwegukana isiganwa ry’umunsi umwe ringana n’ibilometero 164.4 ryakinwe kuri uyu wa Gatandatu.
Kuri uyu wa Gatandatu wari umunsi wa karindwi wa shampiyona y’Isi y’Amagare 2025, aho hakinwe isiganwa ry’umunsi umwe mu bangavu ndetse no mu bagore.