Perezida Kagame yishimiye intsinzi ya Arsenal

Perezida Paul Kagame yishimiye intsinzi y’ikipe ya Arsenal nyuma yo gutsinda Bayern Munich yo mu Budage ibitego 3-1, mu mukino w’umunsi wa Gatanu wa UEFA Champions.

Mu butumwa Umukuru w’Igihugu yanyujije ku rubuga rwa X, yagize ati “Arsenal yaduteye ishema twese. Turabashimiye."

Arsenal yatsinze Bayern Munich ibifashijwemo na Jurrien Timber watsinze igitego cya mbere ku munota wa 22 ariko Bayern Munich ikishyura ku munota wa 32 gutsinzwe na Lennart Karl igice cya mbere kirangira ari 1-1.

Mu gice cya kabiri Noni Madueke wari winjiye mu gice cya mbere asimbuye Leandro Trossard wavunitse, yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 69 mu gihe ku munota wa 77 Gabriel Martinelli nawe wari winjiye asimbura yatsinze igigego cya gatatu.

Gutsinda uyu mukino byatumye Arsenal ikomeza kuba ikipe itaratsindwa muri Champions League, aho kugeza ubu mu mikino itanu yose imaze gukina yayitsinze, ikaba ifite amanota 15.

National Football League

Ibitekerezo   ( 1 )

Twese nkabanyarwanda muburyo bwo kuzamura izina ryigihugu cyacu twakwishimira insinzi ya Arsenal nubwo waba utayifana wakumvako yambara visit Rwanda

Kwizera jdo yanditse ku itariki ya: 27-11-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka