Rayon Sports ifite amadeni ya miliyoni 260 Frw ikeneye 200 Frw zo kwiyubaka

Perezida wa Komite y’inzibacyhuho ya Rayon Sports Murenzi Abdallah yavuze ko iyi kipe ikeneye miliyoni ziri hagati y’i 150 Frw na 200 Frw kugira ngo yiyubake mu gihe ifite amadeni ya miliyoni zisaga 260 Frw.

Ibi Murenzi Abdallah yabitangarije mu kiganiro Komite y’Inzibacyuho yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane, aho yavuze ko mu rwego rwo kwiyubaka muri Mutarama 2026 iyi kipe ikeneye miliyoni hagati ya 150 Frw na 200 Frw kugira ngo yongeremo abakinnyi bashya.

Uyu muyobozi w’agateganyo mu gihe cy’amezi atatu yavuze ko ari amafaranga bateganya kuzakura mu bakunzi b’iyi kipe ariko nanone kugeza ubu hari n’ibiganiro n’umufatanyabikorwa mushya ushobora kuba yatanga miliyoni 75% yaba angana na miliyoni 150 Frw.

Muri iki kiganiro n’itangazamakuru kandi Murenzi Abdallah yavuze ko ubwo bakoraga ihererekanyabubasha ku wa Kabiri w’iki cyumweru, mu byo bahawe harimo amadeni angana na miliyoni zisaga 260 Frw zirimo hagati ya 40% na 50% by’amafaranga abakinnyi baguzwe mu myaka ishize basigawemo.

Umuyobozi ushinzwe tekinike n’itumanaho muri iyi komite y’agateganyo Gakwaya Olivier yavuze ko kugeza ubu kumenya abakinnyi ndetse n’imyanya bazagurwaho, bizagenwa n’umutoza mukuru mushya biteganyijwe ko azashyirwaho bitarenze mu cyumweru n’igice kiri imbere.

Uretse Murenzi Abdallah uyoboye iyi Komite y’Inzibacyuho ya Rayon Sports, ari kumwe na Musabyimana Jean Baptiste ushinzwe imiyoborere, ubukangurambaga n’umutekano, Gakwaya Olivier ushinzwe tekini n’itumanaho, Akayezu Josée ushinzwe umutungo ndetse na Maitre Nubumwe Jean Bosco ushinzwe amategeko aho bahawe intego zirimo kuvugurura amategeko, kubaka inzego z’imiyoborere, gukora ubugenzuzi buzakorwa harebwa ibibazo bizaherwaho, ubumwe bw’Abarayons ndetse no gucunga ibikoresho, umutungo n’abakozi no gushaka ibyakongera imbaraga hashakwa abaterankunga.

Uretse kuba barashyizweho ariko nabo bafite abazabafasha mu kubaha inama, babumbiwe mu makomisiyo buri wese bitewe naho azafasha aho hagaragaramo amazina asanzwe azwi mu nzego za Rayon Sports mbere y’uko ziseswa barimo Dr Emile Rwagacondo uzafasha muri Komisiyo y’Imiyoborere na Gacinya Chance Denis uzafasha muri Komisiyo ya Tekinike.

Umuyobozi ushinzwe Icungamutungo muri Komite y'Inzibacyuho ya Rayon Sports, José AKAYEZU yijeje abakunzi ba Rayon Sports ko imari igiye gucungwa mu buryo bwa kinyamwuga
Umuyobozi ushinzwe Icungamutungo muri Komite y’Inzibacyuho ya Rayon Sports, José AKAYEZU yijeje abakunzi ba Rayon Sports ko imari igiye gucungwa mu buryo bwa kinyamwuga
Umuyobozi ushinzwe Imiyoborere n'Ubukangurambaga muri Komite y'Inzibacyuho ya Rayon Sports, Jean-Baptiste MUSABYIMANA yasabye abakunzi ba Rayon Sports kwibagirwa ibyabaye mu bihe bishize bakimakaza ubumwe nk'inkingi y'iterambere ry'iyi kipe
Umuyobozi ushinzwe Imiyoborere n’Ubukangurambaga muri Komite y’Inzibacyuho ya Rayon Sports, Jean-Baptiste MUSABYIMANA yasabye abakunzi ba Rayon Sports kwibagirwa ibyabaye mu bihe bishize bakimakaza ubumwe nk’inkingi y’iterambere ry’iyi kipe

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka